RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Buteera Andrew yongerewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura CECAFA

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya APR FC Buteera Andrew yarangije gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 24 bagiye gukomeza umwiherero bitegura imikino ya CECAFA izatangira mu mpera z’iki cyumweru mu gihugu cya Kenya.

Buteera Andrew akaba yahamagawe kuri iki cyumweru ku mugoroba, ubwo yari amaze gutsinda igitego rukumbi ikipe ye ya APR FC yatsindiye ku Mahoro mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona banganyijemo na Mukura 1-1.

Buteera yishimira igitego yatsinze Mukura cyamuhesheje gusanga Muhadjili na Maxime mu ikipe y'igihuguButeera yishimira igitego yatsinze Mukura cyamuhesheje gusanga Muhadjili na Maxime mu ikipe y’igihugu

Amavubi azatangira CECAFA tariki 3 Ukuboza ya ahura na Kenya iri mu rugo mu mukino ufungura iri rushanwa, ni mbere yo gukina na Libya, Zanzibar na Tanzania na zo bari kumwe m itsinda rya mbere.

Iyi kipe ikaba yatangiye imyitozo kuri iki cyumweru gusa igakorwa n’abakinnyi umanani bonyine, biteganyijwe ko izajya ikora imyitozo ubugira kabiri kuri uyu wa mbere ndetse n’ejo kuwa kabiri, mu gihe kuwa gatatu no kuwa kane izakora umwitozo umwe.

Biteganyijwe ko Amavubi azafata indege kuwa gatanu yerekeza muri Kenya muri iyi mikino ya CECAFA.

Umutoza w’ikipe y’igihugu kuri iki cyumweru yatangarije itangazamakuru ko yahisemo gutwara abakinnyi 23(hatarongerwamo Buteera) aho kuba 20 nk’uko bisabwa na CECAFA kuko yashatse kwitegura neza imikino ya CHAN bityo akaba yarabisabye akaza kubyemererwa.

Umar wa Mukura yagerageje gukuramo igitego cya Buteera birangaUmar wa Mukura yagerageje gukuramo igitego cya Buteera biranga
Kiruhukira mu nshunduraKiruhukira mu nshundura

Cecafa ya 2017 izabera muri Kenya kuva tariki ya 3 kugeza kuya 17 z’ukwezi gutaha, iyi izafasha ikipe y’igihugu kwitegura imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza kuya 4 Gashyantare 2018.

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Buteera Andrew(APR FC) Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent (APR FC), Sekamana Maxime (APR FC), Mico Justin (Police Fc) na Biramahire Abeddy (Police Fc)

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Vestine

    Kuya 27-11-2017 saa 16:27'

    Arikose Nkamwe Mwibaz Kuri Buteera Andrew Ntamaso Mugira Reka Murebe Ubuhanga Bwe

  2. TURI BOSCO

    Kuya 27-11-2017 saa 15:03'

    Butera Andrew numukinyi utuje, erega ibikorwa birivugira, twizere ko CECAFA izaduha ishusho yuko tuzitwara muri CAN, ba rutahizamu bacu nibatigaragaza muri cecafa bazafate no muzindi ekipe kuko cecafa ikunaniye muri can ntacyakorwa na kimwe.

  3. chenko

    Kuya 27-11-2017 saa 13:17'

    ariko abafana ntibari bemerewe kwinji APR se iri mubihano ki?

  4. Rogers

    Kuya 27-11-2017 saa 13:00'

    Thx a lot iyi boost kuri national team kuko uyu musore amerita kuyinjiramo kuri qualities afite rwose uyu nintagereranywa ntanumwe banganyubuhanga kubenegihugu tugiraha ahubwo Dhjihad

  5. naho

    Kuya 27-11-2017 saa 12:48'

    Ese uko umukinnyi azajya atsinda igitego azajya ahita ahamagarwa? Buriya se Niva Bayama kuki atahamagarwa?

  6. naho

    Kuya 27-11-2017 saa 12:48'

    Ese uko umukinnyi azajya atsinda igitego azajya ahita ahamagarwa? Buriya se Niva Bayama kuki atahamagarwa?

  7. Niyonizeye Eric

    Kuya 27-11-2017 saa 11:05'

    Amakipe

  8. Habakubana

    Kuya 27-11-2017 saa 10:48'

    Ndumva kwigaragaza ku mukino umwe bihesha umukinnyi kugaragara mu ikipe y’igihugu!!!!1hahhhhhh

  9. tura

    Kuya 27-11-2017 saa 10:40'

    kbsa buteera imvune yamukozeho nahubundi bariya ngo niba djihadi barabizi ntibakoraho.( buriya nkanamukundira ukuntu ahora atuje)


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru