RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
Centrafrique barashaka gukora amateka bahereye ku Mavubi bavuga ko yoroshye
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’igihugu ya Centrafrique ’Les Fauves’’ iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda, irashaka gukora amateka yo kujya mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere, ubwo iri rushanwa rizaba ribera muri Cameroun 2019.

Nk’uko Franklin Anzite ukina mu kibuga hagati muri iyi kipe ya Centrafrique yabitangarije BBC, Ruhagoyacu ikesha iyi nkuru, ngo Centrafrique irifuza gutera ikirenge mu cya Guinea Bissau yitabiriye irushanwa ry’igikombe cya Afurika cya 2017 giheruka kubera muri Gabon muri Mutarama- Gashyantare uyu mwaka.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu ya Centrafrique iherereye ku mwanya w’129 ku rutonde rwa FIFA, umwanya umwe inyuma y’u Rwanda bazakira ku Cyumweru mu mukino ubanza wo mu itsinda H ririmo kandi igihugu cya Cote d’Ivoire na Guinea Conakry.

Franklin Anzite asanga kuba hari imikino bazakinira mu rugo hari byinshi bizabafasha kimwe n’uko ikipe ibateye impungenge mu itsinda H ari Cote d’Ivoire gusa.

"Ndatekereza ko mu by’ukuri dufite amahirwe menshi yo kujya mu gikombe cya Afurika kuri iyi nshuro kubera ko tuzakinira umukino wa mbere mu rugo, ndetse n’umukino usoza iyo mu itsinda na wo uzaba uri mu rugo."

"Umukino uzadukomerera ni uzaduhuza na Cote d’Ivoire, n’ubwp kandi byaba bitoroshye nk’ubushize, ariko dufite amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika."-Anzite ukinira University Technology MARA FC yo muri Malaysia.

Centrafrique irashaka gukora amateka yo kujya mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya mbereCentrafrique irashaka gukora amateka yo kujya mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere

Iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrica gikungahaye ku mabuye y’agaciro, cyagiye kirangwamo umutekano mucye kuva kibonye ubwigenge mu 1960 ubwo bigobotoraga ingoma y’abakoroni b’Abafaransa.

Amakimbirane ashingiye ku madini; aho abayisilamu bake ugereranyije n’ubwinshi bw’abakirisitu babarizwa muri iki gihugu, batacanaga uwaka bikavamo kubura ubuzima bwa benshi, ibi byatumye mu minsi yashize ikipe y’igihugu yarakiriraga imikino yayo hanze y’igihugu.

Kuva muri iki gihugu hashyizwe ingabo na polisi mpuzamahanga zicunga umutekano harimo n’abanyarwanda, imikino mpuzamahanga ikaba yarongeye gukinirwa i Bangui ndetse ni naho bazakirira Amavubi ku Cyumweru.

"Gukinira imikino yacu yo mu rugo hanze y’igihugu byari ibintu bidukomereye, kuko nta bafana twagiraga inyuma yacu."

"Ubu dufite amahirwe yo kwakirira imikino itatu mu rugo, kandi ndizera ko tuzabikora, siporo hari byinshi yahindura mu gihugu cyacu."

"Ntabwo ari mu kibuga gusa, dukeneye ko buri kimwe kiri iruhande no hafi y’ikipe cyaba kiri ku murongo, kandi guverinoma akadufashije kurusha uko babikoraga."- Anzite w’imyaka 31.

Anzite asanga ikipe ikomeye mu Itsinda H ari Cote d'Ivoire gusaAnzite asanga ikipe ikomeye mu Itsinda H ari Cote d’Ivoire gusa

Joackim Kuya 10-06-2017 saa 09:15'

Njye mbona amavubi arabikora 2-1


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)