RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

CHAN 2018: Abakinnyi 6 ba Rayon Sports muri 11 babanzamo u Rwanda ruhatana na Ethiopia

Umudage utoza ikipe y’igihugu Amavubi yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 11, babanzamo ikipe y’u Rwanda itana mu mitwe n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Uyu mukino utegerejwe ku gicamunsi cyo kuri iki cyumwer Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia ku isaha ya Saa cyenda zuzuye zaha mu Rwanda, zikaba saa 16:00 zo muri Ethiopia.

Amavubi yaraye akoreye iimyitozo kuri Addis Ababa Stadium yanenzwe n'umutozaAmavubi yaraye akoreye iimyitozo kuri Addis Ababa Stadium yanenzwe n’umutoza

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku ruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi, rwiganjemo abakinnyi bakina mu ikipe ya Rayon Sports, imaze iminsi yitwara neza muri shampiyona ya hano mu Rwanda.

Avuga kuri iki Antoine Hey utoza Amavubi yatangaje ko icyo areba atari Rayon Sports ahubwo ari ikipe y’igihugu.

“Ntabwo tureba ko abakinnyi ari abo mu ikipe runaka. Tureba uko abakinnyi bitwara mu myitozo, uko bagaragaza ishyaka n’ingufu. Ntabwo dutoranya dukurikije amazina cyangwa ikipe, dutoranya abafite ubushobozi.”

Djabel Manishimwe uraza kuba akina inyuma ya ba rutahizamu, araba akina umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Usengimana Faustin umaze iminsi ari kwitwara neza muri shampiyona, aho amaze gutsinda ibitego 2 mu mikino 3 amaze gukina, araza kuba afatanya na mugenzi we bakinana muri Rayon Sports, Manzi Thierry na Kalisa Soter wa AS Kigali, akaba ari inshro ya mbere aba bakinnyi bakinana mu ikipe y’igihugu.

Djaber ari bube atangira mu mukino we wa mbere mu ikipe nkuruDjaber ari bube atangira mu mukino we wa mbere mu ikipe nkuru

Antoine Hey yahisemo gukoresha abakinnyi 5 barinda izamu, n’abakinnyi 2 bakina hagati barinda izamu. Akaba ku rundi ruhande, yahaye amahirwe ba rutahizamu be ba 2 bakiri bato, Nshuti na Innocent na Biramahire Abeddy, ngo bayobore ubusatirizi bw’ikipe ye.

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga:

  • Ndayishimiye Eric Bakame (C)
  • Iradukunda Eric Radu
  • Rutanga Eric
  • Usengimana Faustin
  • Manzi Thierry
  • Kayumba Soter
  • Mukunzi Yannick
  • Djihad Bizimana
  • Manishimwe Djabel
  • Nshuti Innocent
  • Biramahire Abbedy
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karenzi

    Kuya 5-11-2017 saa 22:50'

    Sytven wabibonye ko ikipe yahiswemo yariyo? Ubu Rwanda 3 - 2 Ethiopia. None uracyashyize imbere rya vanguramakipe ryawe? Ntuzongere rero kuvuga ibigambo bifafite aho bishingiye. Jya utekereza kure

  2. rama

    Kuya 5-11-2017 saa 14:38'

    Ariko nkawe wiyita stiven urinda uvuga ngo faustin yaradutanze muri can ntuziko uyu munsi byanga ejo bigakunda niba warakinnye umupira?ubuse uko wowe umeze niko ejo uzaba umeze?cg ni ukuvuga gusa.nonese urusha abatoza bari kumwe n abakinnyi ubumenyi tuzagusabire ugende ubatoze.Ahubwo vuga nga Mana udufashe urda rwitware neza sibyo?jya uba umu sportiff wangu

  3. Paul

    Kuya 5-11-2017 saa 14:05'

    Mureke mashami yihimure kuri APR nawese Niba ikipe ifite hagati hakomeye ikagira abataka beza nigute was him a abugarira kandi ntamipira babona?

  4. gakuru

    Kuya 5-11-2017 saa 14:05'

    amahirwe masa ku mavubi. equipe yacu yasubiye inyuma turabyemera ariko aha bakabije djihadi nawe ntaribibanzemo!

  5. karenzi

    Kuya 5-11-2017 saa 13:32'

    Steven rwose reka iryo vangura ryawe mumupira: ntabwo mugutoranya abakinnyi hagenderwa ku ikipe bavamo hagenderwa kuri performance yabo. Wowe rero ufite iryo vangura umenye ko urizanye mumupira bitaba ari fair kandi umupira ni fairplayer. Wisubireho ujye ufana ikipe yawe ntazi iyariyo, ariko ikipe y’igihugu uyivanemo iryo rondamakipe ryawe. Murakoze

  6. rayon

    Kuya 5-11-2017 saa 11:54'

    Muhajir yarakenewe muriyo kipe niwe playmarker amavubi afite gusa bari gukina 4-3-1-2 bakayipanga gutya

    Izamu : Bakame
    Inyuma 4 : Radu,Thiery,Faustin na Rutanga
    Hagati 3 : Yanick,Djihad na Djabil
    Playmarker 1 : Muhadjir
    Abataka 2 : Abbedy na Nshuti

  7. Ghdudu

    Kuya 5-11-2017 saa 11:38'

    Tubifurije intsinzi. Nibyo uyu mutoza akomeje kwerekana itandukaniro kbs. We atoranya akurikijr uko abakinnyi bitwara, apana gutoranya ikipe. Nta flash disk.

  8. Steven

    Kuya 5-11-2017 saa 11:37'

    Uyu mutoza ashobora kuba atazi ikipe agiye guhura nayo ni gute abanzamo faustin na rutanga kandi faustin ahora atanga ibitego muri nationale yo yabanjemo, kuki abatoza batigira kubyahise, mwibuke ko ariwe watanze igitego kuri finale ya CAN U 17dutsindwa 2-1 na burkinafaso, nyuma yaho baramugarura anarata penalty we na bayisenge duhura na Éthiopie i nyamirambo tumaze kwishyura 1-0 badutsinze iwabo muri qualification ya CHAN south africa none ayagarutsemo gutanga igitego kandiii ? Ndabona arutwa na Mambo wa bugesera mu gukina inyuma niba batizeye abo muri APR, Kiyovu,Police,Mukura. Iyi kipe yuzuyemo aba rayon mu bugarira bararya 2-0 kuko bakingirwa ikibaba n’abataha izamu ba b’anyamahanga bakinira rayon(pierrot,shassir,diarra,kone,caleb,) uyu munsi baragaragara niba bashoboye kuko nta attack y’abanyamahanga ihari murasanga défense ya APR ,Police,Kiyovu, zikomeye kuko bo nta b’anyamahanga bataha izamu bakomeye bakinisha. Abakinnyi njye mbona bari kubanzamo kugira batahane draw n’aba: Bakame,Radu,Celestin,Manzi,Kayumba,Bizimana Djihad, Niyonzima Ally, Muhadjir, Djabel,Abedy,Nshuti.

  9. nkurikiyimana david

    Kuya 5-11-2017 saa 11:26'

    amavubi tuyifurije gutsinda 2-0 ndabashyigike courage basore banjye ba rayon sports


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru