RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

CHAN 2018: Amavubi mu itsinda rimwe na Libya na Nigeria

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yisanze mu itsinda C hamwe n’ibihugu bya Libya, Nigeria na Equatorial Guinea, ni nyuma ya tombora ya CHAN 2018 imaze kubera i Rabat muri Maroc.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria ni imwe mu makipe yitwaye neza mu irushanwa riheruka kubera i Kigali mu gihe Libya aricyo gihugu kizakina iri rushanwa ritaha cyaratwayeho igikombe cya CHAN mu 2014 ubwo yaberaga muri Afurika y’Epfo.

CHAN ya 2018 izabera muri Maroc kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza kuya 4 Gashyantare 2018 ntizaba irimo ibihugu nka Congo Kinshasa yatwaye iri rushanwa inshuro ebyiri (2009 na 2016) ndetse na Tunisia ifite igikombe cyo mu 2011.

Uko tombola irangiye:


Itsinda A rizakinira Casablanca:
Maroc, Guinea, Sudan, na Maurtania.

Itsinda B rizakinira Marrakech: Cote d’Ivoire, Zambia, Uganda, Namibia.

Itsinda C rizakinira Tanger: Libya, U Rwanda, Nigeria na Equatorial Guinea.

Itsinda D rizakinira Agadir:
Angola, Cameroun, Congo, Burkina Faso.

Ni ku nshuro ya gatatu Amavubi y’u Rwanda agiye kwitabira iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, aho mu 2011 u Rwanda rwananiwe kurenga amatsinda naho mu 2016 rusezererwa na Congo Kinshasa yegukanye irushanwa, muri 1/4.

Amavubi azakina umukino wa mbere wo mu itsinda ahura na Nigeria tariki ya 15 Mutarama, agaruke mu kibuga tariki ya 19 ahura na Equatorial Guinea mu gihe azasoreza imikino yo mu itsinda C kuri Libya bazahura tariki ya 23 Mutarama 2018.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kkkk

    Kuya 18-11-2017 saa 10:16'

    aha amavubi azahacana umucyo ndayizeye. nibakomeze batyaze attack gusa!!

  2. ruhago

    Kuya 18-11-2017 saa 05:45'

    Hhhhhhhhhh ntimugakabirize namwe!!!! IBU se itsinda uroroshye hariya nirihe? Ikipe niyitegure neza ibyubutesi babireke ,tuzagera kure ntakabuza.

  3. mugisha

    Kuya 17-11-2017 saa 22:26'

    ntabwo aritsinda ry’urypfu nkuko mubivuze amavubi niyitegura neza azarenga amatsinda chan itandukanye na can anytime can we the title


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru