RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

CHAN 2018: Amavubi yanganyije na Nigeria mu mukino wayo wa mbere

Ikipe y’igihugu Amavubi yabashije gukura inota ku ikipe ya Nigeria, mu mukino w’ishiraniro wabaye kuri uyu wa mbere, ukaba wari umukino ubanza mu itsinda rya 3 ku makipe yombi.

Amavubi na Super Eagles bagiye guhatana nyuma y’umukino wari umaze guhuza ikipe ya Libya yari imaze kunyagiramo Guinea Equatorial ibitego 3-0.

Antoine Hey yinjiye muri uyu mukino akinisha abakinnyi 3 barinda izamu, imbere yabo hari abakinnyi 5 bakina hagati, mu gihe abakinnyi bataha izamu batangiye ari 2.

Amavubi yari ahagaze bwumaAmavubi yari ahagaze bwuma

Umukino warangiye ari 0-0 ku makipe yombi, ariko Amavubi yagize amahirwe akomeye kuko Nigeria yateye imipira itatu igafata umutambiko cyangwa igiti cy’izamu ukagaruka.

" Nta mahirwe twari dufite muri uyu mukino, kuko twaremye uburyo bwinshi bwari gutanga ibitego, ntibyadukundira, ubutaha ni ikintu tugomba gukosora." Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nigeria Ikechukwu Ezenya aganira na RuhagoYacu.

Ku ruhande rwa kapiteni w’Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame, avuga ko wari umukino ukomeye cyane ku ikipe y’u Rwanda, kuko bashakaga gutangira neza babona amanota 3, ariko akurikije uko umukino wagenze, yishimiye inota babonye.

" Nigeria iri mu makipe akomeye cyane mur iri tsinda. Twatangiye umukino dushaka amanota 3, ariko ntabwo bibashije kudukundira, ubwo ni ukureba uko mu mikino iri mbere twatsinda, gusa si bibi cyane no kuba tuhakuye inota." Ndayishimiye Eric Bakame.

Nigeria yarushije Amavubi guhererekanya umupira, ariko ntabwo byigeze bigira icyo biyimarira kinini.

JPEG - 549.1 kb
Nigeria yari yaje izi ko itsinda Amavubi urunganda

Rabiu Ali na Antony Okpotu bagoye cyane ikipe y’u Rwanda mu gice cya mbere, ariko amahirwe menshi baremaga, umukinnyi Sunday Faleye ananirwa kuyabyaza umusaruro.

Hakiri kare uyu mukinnyi yateye umupira n’umutwe uza gukubita umutambiko w’izamu uragaruka, mbere gato yo kubona umupira mwiza wa Osas Okoro, ujya hanze.

Nigeria yakomeje kotsa igitutu ikipe y’u Rwanda bashaka uko babona igitego ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya 2 cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Antoine Hey winjijemo Mico Justin na Nshuti Savio ku munota wa 55 mu myanya ya Biramahire Abeddy na Mubumbyi Bernabeu, Amavubi atangira guhererekanya neza.

U Rwanda ntirwateraga mu izamu, buretse ko Nigeria yatangiye gukora amakosa menshi hafi y’urubuga rw’amahina, gusa Rutanga imipira y’imiterekano asanzwe akunda gutereka mu rushundura, ntiyamukundiye kuri uyu munsi.

Ahagana k munota wa 80, Nigeria yongeye gutera igiti cy’izamu ku mupira wari uvuye muri koruneli, uhura na Ibrahim Mustapha.

JPEG - 418.2 kb
Amavubi azagaruka akina na Guinea ya nyuma mu itsinda C baherereyemo

Abasore ba Salisu Yussuf bakomeje kotsa igitutu ariko ntibyabakundira kubona amanota 3, bagabana amanota n’u Rwanda.

Libya niyo ya mbere muri iri tsinda, ikazakina na Nigeria ku wa 5, hakurikireho ikipe y’u Rwanda izahura na Guinea Equatorial.

Muri uyu mukino Djihad Bizimana ni we mukinnyi wahize abandi muri uyu mukino.

Abakinnyi bakinnye uyu mukino:

Nigeria: Ezenwa, Okoro, James, Atuloma, Okogbue, Eze, Ogbugh, Ifeany (Oladapo 60’), Okpotu (Mustapha 81’), Ali, Faleye (Okechukwu 83’)

Rwanda: Ndyishimiye, Bizimana, Mukunzi, Biramahire (Nshuti 54’), Niyonzima, Iradukunda, Usengimana, Manzi, Rutanga, Mubumbyi (Mico 47’/Amran 89’), Kayumba

Rwanda Nziza gihugu cyacu...Duhagurukiye kukwitangira...Maze Ijabo ryawe riduhe ijambo.Rwanda Nziza gihugu cyacu...Duhagurukiye kukwitangira...Maze Ijabo ryawe riduhe ijambo.

Faustin Usengimana na Manzi Thierry bafatanya kugariraFaustin Usengimana na Manzi Thierry bafatanya kugarira

Umutoza Antoine Hey yijeje ibyishimo AbanyarwandaUmutoza Antoine Hey yijeje ibyishimo Abanyarwanda

Umukino witabiriwe ku rwego rushimishijeUmukino witabiriwe ku rwego rushimishije

Sheikh Hamdan Habimana, Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda na we yagiye gushyigikira Amavubi muri MarocSheikh Hamdan Habimana, Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda na we yagiye gushyigikira Amavubi muri Maroc

Nigeria yari yaje izi ko itsinda Amavubi urungandaNigeria yari yaje izi ko itsinda Amavubi urunganda

Rwanda Nziza gihugu cyacu...Duhagurukiye kukwitangira...Maze Ijabo ryawe riduhe ijambo.Rwanda Nziza gihugu cyacu...Duhagurukiye kukwitangira...Maze Ijabo ryawe riduhe ijambo.

Faustin Usengimana na Manzi Thierry bafatanya kugariraFaustin Usengimana na Manzi Thierry bafatanya kugarira

Umutoza Antoine Hey yijeje ibyishimo AbanyarwandaUmutoza Antoine Hey yijeje ibyishimo Abanyarwanda

Umukino witabiriwe ku rwego rushimishijeUmukino witabiriwe ku rwego rushimishije

Sheikh Hamdan Habimana, Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda na we yagiye gushyigikira Amavubi muri MarocSheikh Hamdan Habimana, Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda na we yagiye gushyigikira Amavubi muri Maroc

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NSENGIMANA Emmanuel

    Kuya 19-01-2018 saa 14:06'

    Guinnee Equatorial ni ikipe ikomeye yaba imbere n’inyuma: ibyo mbikuye ku cyi; nuko iyi ikipe ifite iki gikombe ikindi kandi ifite abataka banyaruka tutirengagije yuko iki gihugu gifite championa ikomeye; gusa amahirwe dufite nuko bamwe bagize uruhare kugira ngo iyi ikipe itware kiriya gikombe batagikina muri championa y’igihugu cyabo.

  2. NSENGIMANA Emmanuel

    Kuya 19-01-2018 saa 13:58'

    Ikipe y’ u Rwanda ihagaze neza; ariko aya matsinda ari aha ntiyoroshye ni aha Nyagasani!

  3. Selesten

    Kuya 18-01-2018 saa 18:07'

    Ndiyu Ganda Ndishimye Cyaneeee!!!! Kuba Amavubi Aganyije Na Nijeria.

  4. Turikumana tomasi

    Kuya 18-01-2018 saa 09:10'

    Tubarinyuma nituzabatererana itsinzi niyacu

  5. seba

    Kuya 16-01-2018 saa 12:59'

    banyarwanda banyarwandakazi irikipe ntacyo izatumarira ntimuyiringire ntaho yagera ntimukikirigite ngo museke keraka nimubwira jimmy Gatete akava mubyo arimo iyo murwanda rwakure akaza agatsinda igitego naho ubundi nibatahe numvishe Apr fc na Rayon byashyushye niho ubususuruke bwacu buba

  6. sisi

    Kuya 16-01-2018 saa 11:29'

    ndabona igikosi tuzagitwara kuba tutatsinzwe na Nigeria ntayindi izashimaho.

  7. knc

    Kuya 16-01-2018 saa 10:56'

    Ariko mwabantu mwe, mumuco wacu harimo character yo kwihagararaho ,ariko ntago harimo iyo gutera Adversele ! so ntabushobozi offensive side y’ Urwanda ifite kugeza ubu bwo kwinjiza byibura igitego 1mu izamu rya Nigeria ! Gusa dushimiye abasore bacu uburyo bubahirije umuco wacu wo kwihagararaho pe !

  8. diogene

    Kuya 16-01-2018 saa 09:09'

    uyu mukino nawurebye ariko coach ntaba yasizemo mubumbyi nkumwataka wa muha insinzi urwego rwe ruri hasi cyane ibutaha azabikosore ajye amukinisha muminota yanyuma kuko icyo duharanira arukuzamuka mumyanya myiza yambere dushaka amanota

  9. maq

    Kuya 16-01-2018 saa 07:00'

    Useless strike

  10. Mugisha

    Kuya 16-01-2018 saa 06:55'

    ndibaza impamvu coach akoresha iriya system kko turimo gukina twugarira cyane bagomba gushaka uburyo bwogutsinda

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru