RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

CHAN 2018: Dufite buri kimwe cyadufasha gutsinda u Rwanda- Okoro

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Nigeria izakina CHAN 2018; Osas Okoro yatangaje ko biteguye gutsinda u Rwanda ku mukino ubanza mu itsinda C uzahuza ibihugu byombi kuwa Mbere w’icyumweru gitaha kugira ngo bibahe gutangira neza iri rushanwa bifuza kwegukana.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria iri mu itsinda C hamwe n’u Rwanda, Equatorial Guinea na Libya, amakipe yose azakinira kuri Stade Ibn Batouta mu mujyi wa Tangier.

Aganira na CSN, Osas Okoro ukina hagati mu kibuga aca ku ruhande, yatangaje ko umukino ubanza bazahuramo n’u Rwanda ari ingenzi kuri bo mu gihe baba bawutsinze, ndetse nta kabuza bazawutsinda kuko bafite buri kimwe.

"Ni ngombwa ko dutangirana intsinzi."

"Mu irushanwa nk’iri, gutangira neza bizafasha ikipe kuryibonamo no kuba twakwitwara neza mu yindi mikino dufite icyizere."

"Ikipe y’u Rwanda turayubaha ariko twizeye ko dufite buri kimwe cyose cyadufasha kuyitsinda."- Okoro, umukinnyi wa Super Eagles wari kandi no muri CHAN iheruka kubera mu Rwanda mu 2016.

"Intego yacu ni ukwegukana iri rushanwa ariko bizadusaba gutsinda buri mukino ukwawo."

Osas Okoro ahanganye na Musa Shehu Maïkudi wa Niger kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino warangiye Nigeria itsinze 4-1Osas Okoro ahanganye na Musa Shehu Maïkudi wa Niger kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino warangiye Nigeria itsinze 4-1

Kimwe n’u Rwanda, Nigeria bagiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu mu nshuro eshanu rizaba rimaze kubamo, ndetse amakipe yombi yaviriyemo muri 1/4 muri CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rwaviriyemo mu matsinda mu 2011 muri Sudani, ku nshuro ya mbere Nigeria yari yitabiriye CHAN mu 2014 muri Afurika y’Epfo, begukanye umwanya wa gatatu batsinze Zimbabwe igitego 1-0.

Amavubi azakina na Nigeria tariki ya 15, akurikizeho Equatorial Guinea tariki ya 19 mbere yo gusoza imikino yo mu itsinda ahura na Libya tariki ya 23 Mutarama 2018.

Osoas Okoro yabaye umukinnyi w'umukino banganya na Tunisia igitego 1-1 mu myaka ibiri ishize i NyamiramboOsoas Okoro yabaye umukinnyi w’umukino banganya na Tunisia igitego 1-1 mu myaka ibiri ishize i Nyamirambo

Ku nshuro ya gatanu haba iki gikombe cya Afurika cy’abakina muri shampiyona z’iwabo mu bihugu muri Maroc, CHAN 2018 iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama kugeza tariki ya 4 Gashyantare 2018.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nitwa emizo

    Kuya 14-01-2018 saa 13:45'

    nibyiza kubasore bacu turabashyikiye kandi mureke tubabe inyuma


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru