RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

CHAN 2018: Tanzania ije mu Rwanda kare, kwitegura Amavubi

Nyuma yo kunanirwa gutsindira ikipe y’igihugu y’u Rwanda iwabo, mu gihugu cya Tanzania, Taifa Stars bagiye kuza mu Rwanda kwitegura umukino uzahuza amakipe yombi kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017.

Ikipe y’u Rwanda ’Amavubi’ n’iya Tanzania ’Taifa Stars’ zanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye i Mwanza kuwa Gatandatu ushize mu gushaka tike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya kuva tariki ya 11 Mutarama kugeza kuya 2 Gashyantare 2018.

Taifa Stars irava i Mwanza mu gitondo cya kare i saa 04:00 iza i Kigali, aho ije kwitegura umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017.

Amavubi na Taifa Stars bazisobanurira i KigaliAmavubi na Taifa Stars bazisobanurira i Kigali

Ikipe izakomeza hagati y’ibihugu byombi, izahura n’izatsinda hagati ya Uganda na Sudani y’Epfo, ibihugu byombi byanganyije 0-0 mu mukino ubanza wabereye muri Juba kuwa Gatanu ushize.

Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ’Tanzania Football Federation (TFF)’; Alfred Lucas Mapunda yavuze ko habayemo impinduka ku masaha iyi kipe yari kuziraho kugira ngo babashe kumenyera ikirere cy’i Kigali, bizabafashe kwitwara neza.

Mu gihe byari biteganyijwe ko Taifa Stars bava muri Tanzania kuwa Kane, iyi kipe itozwa na Salum Shaaban Mayanja irahaguruka mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu iza i Kigali, aho byitezwe ko izana n’abakinnyi babiri bavunikiye mu mukino ubanza
Shomary Kapombe na Hassan Kessy.

Ku rundi ruhande, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ yo yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Mbere nyuma yo kugera i Kigali ku Cyumweru, aho kuri uyu wa Kabiri irakorera kuri Stade ya Kigali bazakiniraho.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bagabo

    Kuya 20-07-2017 saa 21:14'

    yeweweee !!!!! , iyikipe ikigar’izahura nibibazo,

  2. bigabo

    Kuya 18-07-2017 saa 13:31'

    Yes, abo ba TZD mubazane kuri Syntethic tubakarange!

  3. bigabo

    Kuya 18-07-2017 saa 13:31'

    Yes, abo ba TZD mubazane kuri Syntethic tubakarange!

  4. bigabo

    Kuya 18-07-2017 saa 13:31'

    Yes, abo ba TZD mubazane kuri Syntethic tubakarange!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru