RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Uganda Cranes yahaye umukoro ukomeye Amavubi mu ijonjora rya CHAN 2018

Uganda Cranes itsinze Amavubi ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018, biba umukoro ukomeye ku basore b’u Rwanda bagomba kubyishyura ngo basezerere Abagande.

Yannick Mukunzi ari mu bakinnye neza ku ruhande rw'u RwandaYannick Mukunzi ari mu bakinnye neza ku ruhande rw’u Rwanda

Wari umukino w’ibigwi hashingiwe ku mateka y’u Rwanda na Uganda, ariko bisa n’aho bitahiriye Abanyarwanda kuko bawutsinzwe banarushwa bigaragara, uretse ko na bo bagerageje kwihagararaho mu minota 30 ya nyuma ariko biba iby’ubusa.

Uko umukino wagenze

FT - Uganda 3-0 Rwanda (Muzamiru Mutyaba 18’, 25’, Derrick Nsibambi 49’)

72’ Gusatira gukomeye kwa Uganda, Nico Wadada yazamutse yiruka cyaneee arahagoboka Nsabimana ariko baramucenga maze Mambo ahita awushyira hanze

Niyonzima Olivier 'Sefu' yagowe cyane n'abo hagati ba Uganda bamurushaga ingufu na tekinikiNiyonzima Olivier ’Sefu’ yagowe cyane n’abo hagati ba Uganda bamurushaga ingufu na tekiniki

Uganda Cranes bishimira igitego cya gatatu cyatsinzwe na Derrick NsibambiUganda Cranes bishimira igitego cya gatatu cyatsinzwe na Derrick Nsibambi

55’ Gusimbuza ku ruhande rw’Amavubi: Niyonzima Olivier Sefu ahaye umwanya Muhire Kevin

49’ Goooal igitego cya gatatu cya Uganda Cranes gitsinzwe na Derrick Nsibambi ku burangare bwa ba myugariro b’Amavubi

46’ Gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda: Mubumbyi Barnabe ahaye umwanya Biramahire Christophe Abedy

HT Uganda Cranes 2-0 Amavubi Stars

42’ Bongeye kuzamuka abagande ubona ko bariye karungu, Milton ku mupira mu rubuga rw’amahina, acenga Sefu ariko Nsabimana amubera ibamba, ahita yigusha ashaka penali ariko umusifuzi ati "haguruka"

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw'u RwandaAbakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda

Ikipe ya Ugandaigizwe n'abana benshi bafashwa na Mutyaba, Savio Kabugo na Wadada bakuzeIkipe ya Ugandaigizwe n’abana benshi bafashwa na Mutyaba, Savio Kabugo na Wadada bakuze

41’ Gusatira kwa Uganda, ku mupira uturutse muri Corner uhabwa Isaac Muleme wahinduye imbere y’izamu ariko Manzi akiza izamu

34’ Gusatira kw’Amavubi, Umupira utewe na Djihad Bizimana ariko Umunyezamu Watenga awukubita ibipfunsi ujya kwa Nsabimana, ariko birangiye Mangwende ateye agashoti k’abana

33’ Uganda ihererekanya umupira mu ruhande rw’ibumoso, Nsibambi ahindura imbere y’izamu ashaka Milton Karisa awukojejeho umutwe Nzarora Marcel ahita awufata

28’ Ikarita y’umuhondo ihawe Mubumbyi Barnabe ku ikosa akoreye ku munyezamu Ismael Watenga

27’ Ikarita y’umuhondo ihawe Nico Wakiro Wadada ku ikosa akoreye Niyonzima Olivier Sefu

26’ Uganda Cranes 2-0 Amavubi Stars

25’ Gusatira kwa Uganda Cranes, Derrick Nsibambiiii, imbere y’izamu kwa Mutyaba Muzamiru,.......Gooooall

24’ Coup Franc y’Amavubi ku ikosa rikorewe Djihad Bizimana, yayiteye Mangwende, ariko Savio ashatse kuwutera agaramye, barawumutanga

21’ Ikarita y’umuhondo ihawe Savio Kabugo ushobora kuba wabwiye amagambo mabi umusifuzi

20’ Gusatira kwa Uganda ariko Nsabimana Aimable akiza izamu, umupira kwa Yannick Mukunzi wahereje Djihad, kwa Mubumbyi......ariko abagande barawurenza

18’ Uganda Cranes 1-0 Amavubi Stars

17’ Yayiteye neza Savio Kabugo n’umutwe, umupira kwa Karisa ariko awushyira hanze, ni uwo guterekwa imbere y’izamu rya Nzarora Marcel

16’ Gusatira kundi kwa Uganda, arazamutse Nico Wadada ahindura imbere y’izamu, Waiswa ishoti, awukoraho Manzi, umunyezamu Nzarora arirambura awushyira muri corner

14’ Gooool igitego cya mbere cya Uganda Cranes gitsinzwe na Muzamiru Mutyaba

13’ Gusatira kwa Uganda Cranes, Moses Waiswa ahereza Kagimu....Penaliti.......ku ikosa Mambo akoreye kuri Kagimu wari wamaze no gutera umugongo izamu

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya UgandaHaririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Uganda

Haririmbwa 'Rwanda Nziza' mbere y'uko umukino utangiraHaririmbwa ’Rwanda Nziza’ mbere y’uko umukino utangira

12’ Gusatira gukomeye kw’Amavubi, Mangwende cenga nezaaaaaa hindura imbere y’izamu ariko umunyezamu Ismael Watenga arawufata neza

9’ Gusatira gukomeye kwa Uganda Cranes, Shaffik Kagimu ahindura imbere y’izamu ariko Manzi Thierry awushyira muri corner

4’ Umupira muremure kwa Nsibambi wahinduye imbere y’izamu ariko Mangwende arahagoboka n’umutwe, Musamali awusubijeyo uhita uca ku ruhande

4’ Amakipe yombi atangiye asa n’ayatinyanye, Uganda ikarusha u Rwanda kwiharira umupira mu kibuga

3’ Yannick Mukunzi ahereza Savio umupira muremure ariko Paul Musamali arahagoboka umupira awushyira hanze

2’ Ikosa rikorewe kuri Nico Makiso Wadada, coup franc ya Uganda

1’ Umupira muremure kwa Savio ahita awuha Mangwende ariko abagande barawumwambura

Umukino utangijwe n’ikipe y’u Rwanda

3:58 pm ku isaha ya Kampala, hamaze kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

3:15pm: Amakipe yombi atangiye kwishyushya

Amavubi yatangiye kwishyushya kimwe na Uganda CranesAmavubi yatangiye kwishyushya kimwe na Uganda Cranes

Amavubi yinjira muri Stade ya KitendeAmavubi yinjira muri Stade ya Kitende

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey yashyize ahagarara urutonde rw’abakinnyi baza kubanza mu kibuga, kimwe n’uwa Uganda, Moses Basenna.

Amavubi Stars: Nzarora Marcel, Manzi Thierry, Rucogoza Aimable ‘Mambo’, Nsabimana Aimable, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad (C), Iradukunda Eric, Manishimwe Emmanuel, Mubumbyi Barnabe na Nshuti Dominique Savio.

Uganda Cranes: Nico Wakiro Wadada (C), Mucureezi, Savio Kabugo, Watenga, Muzamiru Mutyaba, Nsibambi George, Bukenya, Muwanga, Muleme, Kaliisa, Ssekisambu.

Imodoka yazanye abafana ba Rayon Sports barimo March Generation na Gikundiro Forever baje gushyigikira AmavubiImodoka yazanye abafana ba Rayon Sports barimo March Generation na Gikundiro Forever baje gushyigikira Amavubi

Abafana mu Mujyi wa Kampala bo barashyushyeAbafana mu Mujyi wa Kampala bo barashyushye

Abanyarwanda bakorera muri Uganda bo ngo babanje gushaka amafaranga ariko isaha y'umukino yegereje barahagarika baze gushyigikira AmavubiAbanyarwanda bakorera muri Uganda bo ngo babanje gushaka amafaranga ariko isaha y’umukino yegereje barahagarika baze gushyigikira Amavubi

Rujugiro na Rwarutabura iyo bageze aha baba ari impanga n'ubwo batangana mu myakaRujugiro na Rwarutabura iyo bageze aha baba ari impanga n’ubwo batangana mu myaka

Uganda Cranes vs Amavubi Stars, amahirwe kuri bamwe yo gushaka amafarangaUganda Cranes vs Amavubi Stars, amahirwe kuri bamwe yo gushaka amafaranga

Bamwe bati nitugura ibendera turaba tuguze n'igihugu cyose...Bamwe bati nitugura ibendera turaba tuguze n’igihugu cyose...

Abahagarariye abafana b'AmavubiAbahagarariye abafana b’Amavubi

Rwarutabura yabanje kujya kurya ifiriti mbere yo kujya mu kazi kuri Kitende StadiumRwarutabura yabanje kujya kurya ifiriti mbere yo kujya mu kazi kuri Kitende Stadium

Umwe mu bayobozi b'abafana ba APR FC na we arahabayeUmwe mu bayobozi b’abafana ba APR FC na we arahabaye

Umukino ugiye kubera ku kibuga cya Vipers SCUmukino ugiye kubera ku kibuga cya Vipers SC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Izindi nkuru

Garçon Nick Kuya 14-08-2017 saa 23:53'

Abanyamakuru bo mu Rwanda mugira amaranga mutima gusa pe,hariya uvuga ngo imodoka yazanye gikundiro forever na March generation sibyo,iriya ni March Generation fan club yariri mu bikorwa byayo muri Uganda nkabandi banyarwanda bose berekeza kuri stade gufana amavubi...nta March Generation na Forever bambara uniforms zimwe

kkk Kuya 14-08-2017 saa 13:51'

uyumutoza nyine nuko ari uwa Degaule, naho ubundi ari uwa Rayon yahita yirukanwa ntanteguza , byakanga Rwarutabura akamukubita ikofe bagakizwa na leta nkuko yakubise Bogota ibutare yitsindishije kuri match ya Mukura muri 2006

kiroso Apr fc Kuya 14-08-2017 saa 06:32'

nimugarure umunyamahanga naho umunyarwanda ntashoboye kko hari abakunda u rwanda kdi bazi gukina kukibuga twari kumwe na kagabo peter afana urwanda yambaye jezi yamavubi atitayeko dukina nabene wabo

Bernard Ngabo Kuya 14-08-2017 saa 00:24'

Ministeri itanga ibirenze ibikenewe ku ikipe y’igihugu, ntacyo Leta itakoze, ibi byose byagombye kubazwa Ubuyobozi bw’’Umupira w’Amahuru mu Rwanda. Ibindi byose bitera imbere uko bukeye, ariko ikipe y’Igihugu igasubira inyuma. FERWAFA yihigiraho , aho guhugira ku ikipe!

Bernard Ngabonziza Kuya 13-08-2017 saa 21:29'

Amavubi yacu ararengana, ikibazo kiri ku buyobozi bwa Ferwafa. Degaulle yaje akihimbira ibye akirukana Abakinnyi b’Abanyarwanda akabagira Abanyamahanga, kandi ntaho bitaba ku isi aho ufite icyo amariye igihugu akaka ubwenegihugu abuhabwa, akagira ibyo afasha igihugu gutera imbere. No muri Ruhago ni uko. Muribuka ibyishimo twari dufite ikipe yacu igizwe na ba Kataout na Karekezi, Manamana n’abandi ijya mu cy’Afurika, ibyishimo twagize n’icyubahiro cyigihugu cyacu, umuntu nka Degaulle akaza akabihindura zero ndetse akongeraho ko tutigeze tujya mu Gikombe cy’Afrika agakomeza akayobora umupira wacu none mukaba mureba aho bigejeje ikipe y’Igihugu ! Gutsindwa 3-0 na Uganda koko! Na Nigeria, Gana na za Cameroun zitarigeze zibidutsinda, none Ubugande twagombye kuba turi ku rwego rumwe bukatwandagaza aka kageni, imbere y’Imbaga y’Abanyarwanda bari bakurikiye ikipe yabo bigomwe myishi koko! Yarangiza agatinyuka kunenga abahaye ishema Igihugu cyacu n’Abanyarwanda!
Icyo gihe batsindiye na Uganda iwayo.
Ikindi tuzira ni Politiki ya nta kigenda yo guca abanyamahanga bazi umupira muri Championnat yacu, kandi aribo abana bacu bazamukiraho, bigatuma bagira urwego batarenga kubera ko ntawe uba ubari hejuru bakwigiraho, bahura n’abandi bakatwandagaza.
Umukinnyi Karekezi, Desire, Gatete n’abandi bageze ku rwego bakinnyeho kuko bakinanye n’abanyamahanga bakabazamukiraho! Ntituzongera kubona nkaba mu gihe tugikora gutya. Reba urugero abo twibwira ko ari abahanga, bagera hanze mu byiciro byo hasi kandi, bagahita bagaruka. Mu gihe abo bakinanye n’abo banyamahanga bakinnye mu byiciro byo hejuru mu Burayi bahitingaga.
Twigire ku bihugu bikomeye muri ruhago please! England, Espagne, Italie, France n’ibindi, murebe abanyamahanga bakina muri ibi bihugu, bibuza amakipe yabo guhura ku isonga? Dukeneye kongera kubona ibyishimo by’Ikipe y’Igihugu cyacu, umupira wacu uyoborwe n’ababishoboye, abirirwa batanga amafaranga ya federation ngo batorwe, kandi ntacyo bakoreye ruhago yacu ngo itere imbere basezere, cg basezererwe.

USA

-####- Kuya 13-08-2017 saa 20:59'

wamunyamakuru we wibeshye iriya fanclab marche generation nta gikundiro foreva yarihariya

Hakiziman Kuya 13-08-2017 saa 16:39'

Ndabona tugomba kumanza Tukiga umupira kko igihugu gitakaza menshi kandi tugatsindwa

beckam Kuya 13-08-2017 saa 15:19'

Gusa mupfa kuvuga ngo yanick yagize gute?hhhhhh wawumvaga kuri Radio arko?niwe numuzamu badutsindije ahubwo.

ishavu Kuya 13-08-2017 saa 11:53'

erega umupira wacu waraboze, ikintangaza nuko Degaule utamunukira ngo yiruke abise abawugarura kumurongo bakore.

albert Kuya 13-08-2017 saa 08:47'

bavandimwe byumwihariko bakunzi ba ruhagoyacu murabona tugana he??uyu warumukino wa gatanu cranes idutsinda mubyibuke!ese antoine hey arashoboye ??mwibuke ko nta mach nimwe aratsinda kuva yaza sudan yari friendly game ndetse na taifa stars twayisezereye kubera away goal 1:1 mumikino yombi??usiko niyo waha umunyarwanda ikipe yigihugu atabura results nkaziriya !inzego zibifite munshingano zirebere hafi ikibazo bitaragera ahabi kuko ikipe itagira defence nta attaque ni mediane ibereyeho kubabaza abanyarwada no kubakoza isoni reba aba funs ukuntu bari bitabiriye kuel kandi nabasigaye bose bakurikiranaga ikipe yabo kuko bayihoza kumutima instead twava mumarushanwa mpuzamahanga tugategura neza aho gukomeza gukorera muri negative kuko biteza crise morale ndetse na finacil crisis kwinvestisa inkunga umushinga utunguka .anyway twe dukeneye ibyishimo byabanyarwanda pls kandi mutubabarire kuvuga menshi surwango ahubwo kurebera hamwe icyaduteza imbere

1 | 2 | 3 | 4 | 5

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!