RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

COSAFA: U Rwanda mu itsinda rimwe hamwe na Mozambique na Comoros

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20, yamaze kumenya itsinda izaba iherereyemo mu mikino ya Cosafa yatumiweho, aho izaba iri kumwe na Mozambique n’Ibirwa bya Comoros.

Tombola yabaye kuri uyu wa gatatu i Moruleng, mu gihugu cya Afurika y’Epfo, yasize Amavubi U-20 atomboye guhurira mu itsinda D hamwe na Mozambique n’Ibirwa bya Comoros.

Muri iri rushanwa rizatangira tariki ya 7 kugeza ku ya 16 Ukuboza uyu mwaka, Afurika y’Epfo izaryakira iri mu itsinda A hamwe na Lesotho, Swaziland na Botswana mu gihe itsinda B rigizwe na Zimbabwe, Zambia na Malawi naho itsinda C rigizwe na Angola, Namibia, Seychelles na Mauritius.

U Rwanda rukaba rwaratumiwe muri iyi mikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo, rusimbura Madagascar itarabashije kuryitabira.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Muri U _20 nibazane umuzungu, nka ttariddy abanabo turashoboye!

    Kuya 29-10-2016 saa 16:25'

    Phirimin

  2. Mpongano Jean Pierre

    Kuya 27-10-2016 saa 05:18'

    Amavubi yacu twiteguye ko azitwara neza cyane cyane ko itsinda azatangiriramo ridakanganye.

  3. Eric

    Kuya 26-10-2016 saa 16:02'

    Abo Bana Bacu Turabiteguye Bazaze Neza Natwe Turi Maputo Tuzikoranya Turebe Uburyo Twamanukira South Afric Tukabafana Ivumbi Rigatumuka Kereka Bo Nibinanirwa Abafana Tuko Wote

  4. Musesenguzi

    Kuya 26-10-2016 saa 15:35'

    Muri U20 byaba byiza Kayiranga yuungirije Jimmy ukizamuka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru