RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Djabel mu bakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga, u Rwanda rukina na Libya

Djabel Manishimwe utaragaragaye mu mikino 2 ibanza u Rwanda rwakinnye muri iri rushanwa, ashobora kubanza mu kibuga kuri uyu wa kabiri mu mukino wa nyuma w’amatsinda u Rwanda ruhuramo n’ikipe ya Libya kuri IBN Batouta Stadium saa 21H00 z’ijoro.

Uyu musore ukina hagati ashobora kuza gukinishwa ku mwanya wa rutahizamu usubira inyuma mu rwego rwo guhanga n’ikipe ya Libya, iraza kuba ikora ibishoboka byose ngo ibone intsinzi ku mukino w’u Rwanda, bitaba ibyo igahita isezererwa.

Imyitozo ya nyuma Amavubi yakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, Djabel na Savio bakinishwaga imbere ya Djihad, Yannick na Ali Niyonzima.

JPEG - 387 kb
Libya irahura n’u Rwanda irasabwa amanota 3 byanga bikunda

" Libya niyo ifite igitutu gikomeye kurusha u Rwanda, byumvikana ko iraza gukina ishaka uko yabona intsinzi ariko natwe turagerageza ibishoboka byose duheshe ishema abanyarwanda duhagarariye." Antoine Hey aganira n’abanyamakuru.

Umuzamu Bakame yabwiye RuhagoYacu ko umutoza yabasabye kudahubukira ikipe ya Libya, kuko ari abakinnyi bihuta kandi bazi gutsinda.

JPEG - 386.8 kb
Abakinnyi uyu mukino bawufashe nka finali w’ikipe ya Libya, bavuga ko baritanga bishoboka byose

Ni ubwo Mico Justin yakize ku buryo ashobora kuza kugaragara muri uyu mukino, ariko yaba we, Biramahire Abeddy, Mubumbyi Bernabeu na Nshuti Innocent nta mukinnyi urabanza mu kibuga muri bose.

Abakinnyi 11 bateganyijwe gutangira uyu mukino:

JPEG - 156.9 kb
Aba nibo Antoine Hey ashobora kubanzamo mu kanya akina na Libya

Umuzamu:

  • Ndayishimiye Eric Bakame (C)

Abakina inyuma:

  • Iradukunda Eric Radu
  • Rutanga Eric
  • Faustin Usengimana
  • Kayumba Sother
  • Manzi Thierry

Abakina hagati:

  • Ally Niyonzima
  • Yannick Mukunzi
  • Djihad Bizimana

Abataha izamu:

  • Savio Nshuti
  • Djabel Manishimwe
JPEG - 238 kb
Umutoza wa Libya asezerewe n’Amavubi ashobora gutakaza imirimo ye
JPEG - 263.5 kb
Hey uyu mukino yizeye ko abasore be basezerera Libya
JPEG - 303 kb
Libya yatsinzwe na Nigeria mu mukino uheruka
JPEG - 312.9 kb
Nigeria iraba yiseruna na Equatorial Guinea mu majyepfo
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. muhajiri

    Kuya 23-01-2018 saa 19:00'

    Ariko Muhadjiri na Ombolenga kuki batabanzamo?

  2. muhajiri

    Kuya 23-01-2018 saa 19:00'

    Ariko Muhadjiri na Ombolenga kuki batabanzamo?

  3. ruhago

    Kuya 23-01-2018 saa 18:46'

    ni agabanye amarangamutima,ubwo muhadjiri na ombolenga abasizehe kndi aribo bamuhesheje itsinzi ubushize

  4. DIDI

    Kuya 23-01-2018 saa 18:34'

    @Gakuru, ibyo uvuze nukuri pe! Uyu mukino hakenewe aba techniciens nka Fitina.wenda Muhajiri akaza asimbuye. Naho kubanzamo Djabel ugasiga Abedi hanze aho ba kishe pe!

  5. gakuru

    Kuya 23-01-2018 saa 16:46'

    turasaba abatoza kureka amarangamutima mugutoranya, umusaruro ombolenga fitina na mugenzi we muhadjiri bakoze bahinduye umukino bigaragara kuki bashirwamo twabuze igitego arabakinyi bashoboye tugakomeza gukinisha abari munsi yabo. match ya libye ni match isaba aba technicien sikimwe na nigerian ya technique ningufu nyinshi.

  6. Jacques

    Kuya 23-01-2018 saa 16:42'

    Insinzi niy’Amavubi, Amavubi arabikora


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru