RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Emery na Sugira bafite icyizere cyo gukura amanota muri Centrafrica

Ikipe y’igihugu Amavubi ifite umukino ukomeye kuri iki cyumweru, aho igombe guhura na Centrafrica mu mukino wa mbere ku ikipe y’u Rwanda mu itsinda rya 8, mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa cya 2019.

Amavubi yahagurutse i Kigali kuri uyu wa gatanu mu gitondo agera i Bangui saa 15H30 ku isaha yo mu Rwanda, aho yakiriwe n’abanyarwanda benshi baba mu gihugu cya Centrafrica.

Mbere yo gufata indege, abakinnyi 2 b’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda, Emery Bayisenge na Sugira Ernest, bavuga ko bafite icyizere ko u Rwanda rwatsinda umukino wa Centrafrica.

JPEG - 77.5 kb
Bayisenge Emery

" Icyizere kirahari cyo gukura amanota 3 mu gihugu cya Centrafrica," Sugira Ernest, aganira na TV10." Abakinnyi turi kumwe bameze neza, nkaba mbona n’umwuka ari mwiza, ku buryo nizeye ko nta kizatubuza gukura amanota 3 muri Centrafrica."

Bayisenge Emery we, avuga ko intego bafite mu mutwe ari imwe, gukura amanota 3 i Bangui, kandi abona ko bishoboka.

JPEG - 119.4 kb
Sugira Ernest mu myitozo y’Amavubi

" Tugiye gukina uyu mukino mu mutwe dufitemo intego 1 gusa, gutsinda Centrafrica tugatangira imikino y’amatsinda dufite amanota 3. Bagenzi banjye nabonye bameze, nta kabuza ko ibi dushobora kubigeraho," Myugariro wa KAC Kenitra yo mu gihugu cya Maroc.

Aba basore bakomeza bavuga ko bafite icyizere bo na bagenzi babo, kandi babona umutoza hari icyo yngereye mu ikipe, gishobora kuzabafasha.

JPEG - 50.9 kb
Hey, basanga hari icyo amaze guhindura mu ikipe

" Umutoza ubu aradukinisha abakinnyi 3-5-2. Ni uburyo bushya bwo gukina tutajyaga dukoresha, kuko nko mu myaka 5 ishize twakomeje gukina 4-4-2, ariko ubona ko ari uburyo bwiza bufasha kugarira no gusatira," Emery Bayisenge.

Ku bwa Sugira we avuga ko ari uburyo atari asanzwe amenyereye gukina, ariko akavuga ko yabonye bifasha ba rutahizamu kubona umwanya wo gusatira, ndetse no kubona imipira myinshi, kubera abakinnyi baba bari hagati aba ari benshi.

Uyu mukino uzahuza u Rwanda na Centrafrica, uteganyijwe kuri iki cyumweru saa 16H00 ku isaha ya Kigali, akaba ari 17H00 ku isaha ya Bangui.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Elie ntegeyimana

    Kuya 10-06-2017 saa 15:18'

    mwiriwe bavandi ubuhano centurafurique twiteguye gufana ekipe yacyu hano harabanyarwanda benshi abarimurwanda mukomeze mufate iryiburyo insinzi niyacyu

  2. Elie ntegeyimana

    Kuya 10-06-2017 saa 09:52'

    mwaramutse mwibeshe niba murwanda arisakumi hano centurafuriqu hazaba arisacyenda

  3. Nsabimana Fbrc

    Kuya 10-06-2017 saa 08:56'

    Tubifurije insinzi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru