RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Eric Nshimiyimana yatanze icyizere cyo gutsinda Nigeria no kwitwara neza kw’Amavubi muri CHAN 2018

N’ubwo abenshi mu banyarwanda badacira ikipe y’igihugu Amavubi akari urutega mu mikino nyafurika ya CHAN 2018 yatangiye kuri uyu wa Gatandatu muri Maroc, bagendeye ku buryo yitwaye mu irushanwa rya Cecafa ndetse no mu mikino ya gicuti itegura irushanwa, Eric Nshimiyimana wabaye umukinnyi n’umutoza mu ikipe y’igihugu Amavubi, kuri ubu utoza AS Kigali asanga byose bishoboka ko Amavubi yakwitwara neza muri iri rushanwa.

Amavubi yari yamaze gusezererwa na Uganda mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018 muri Kanama 2017, yabonye itike mu Ugushyingo ubwo yasezereraga Ethiopia mu mikino ya kamarampaka nyuma yaho Misiri yanze kwitabira iri rushanwa ku busabe bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

Ikipe y’igihugu yitabiriye irushanwa rya Cecafa Senior Challenge Cup muri Kenya, itaha itarenze itsinda, aho yatsinzwe na Kenya na 2-0, itsindwa na Zanzibar 3-1, itsinda Tanzania 2-1 mbere yo kunganya na Libya 0-0.

Amavubi ntabwo yitwaye neza muri Cecafa no mu mikino ya gicutiAmavubi ntabwo yitwaye neza muri Cecafa no mu mikino ya gicuti

Mu mikino ya gicuti Amavubi yakinnye mu minsi 10 yamaze muri Tunisia, banganyije igitego 1-1 na Namibia mbere yo kunyagirwa na Algeria ibitego 4-1 mu gihe undi mukino bakinnye na Sudani wahagaritswe n’imirwano ugeze ku munota wa 40.

Nubwo abenshi bibaza aho iyi myiteguro ishobora kugeza Amavubi muri CHAN, aho iri kumwe na Nigeria, Equatoral Guinea na Libya mu itsinda C rizakinira Tangier ku matariki ya 15, 19 na 23 Mutarama, Eric Nshimiyimana yatangarije RuhagoYacu ko nubwo Nigeria bafite ikipe nziza, Amavubi ashobora kwitwara neza muri uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa mbere ndetse no mu irushanwa ryose muri rusange mu gihe babasha gukora ibitandukanye n’ibyabaye mu myiteguro.

“Nigeria ni ikipe nziza, icyo nakubwira ni uko kuba Amavubi mu myiteguro batarabashije kwitwara neza, buriya muri football haba ibintu bibiri: Iyo utiteguye neza hari igihe bigufasha kugera mu irushanwa biguha imbaraga nyinshi kubera ibyo wakoze bikaguha determination. Hari igihe ushobora kwitegura neza, ukagenda ufite confidence [icyizere] nyinshi ugasanga utangiye nabi. Nibaza ko ibyo ni ibintu bibiri Amavubi agomba kugenderaho.”

“Twiteguye nabi, ubu icyo tugomba, tugomba kwerekana ko irushanwa twarigiyemo dufite imbaraga kuri buri mukinnyi. Imikino yose iba ari finale.”- Eric Nshimiyimana mu kiganiro kihariye yagiranye na RuhagoYacu kuri uyu wa Gatandatu.

Eric Nshimiyimana asanga Amavubi ashobora kwitwara neza muri CHAN nubwo imyiteguro yo nta cyizere yatanzeEric Nshimiyimana asanga Amavubi ashobora kwitwara neza muri CHAN nubwo imyiteguro yo nta cyizere yatanze

Eric yakomeje avuga ko Nigeria itakagombye gutera ubwoba Abanyarwanda kuko abakinnyi beza muri iki gihugu n’ubundi bahita basohoka muri shampiyona yabo.

“Kuri Nigeria, ni ikipe nziza uko tuyizi, ariko nibaza ko mu bakinnyi b’imbere mu gihugu baba bafite kenshi abakinnyi beza. Hari amahirwe baba bafite dore ko ari n’igihugu gifite izina rikomeye, nibaza ko mu basigara muri Nigeria ntabwo baba bakomeye cyane kurusha abacu kuko umukinnyi mwiza muri Nigeria ntabwo ashobora kuba akina muri shampiyona yabo.”

“Bafite amahirwe, kuko baba bafite abakinnyi babo, bahita babajyana. Icya mbere ni uko batagira ubwoba [Amavubi] bashobora gukina. Twarabibonye no muri CHAN hano, kandi buriya umukino wa mbere buri kipe baba bari ku gitutu cyane ku buryo bashobora kubigenderaho bashaka intsinzi.”

Uyu mutoza wari mu Amavubi yakinnye CAN ya 2004 muri Tunsia, ngo asanga mu gihe Amavubi yabasha kwitwara neza ku mukino ubanza bahuramo na Nigeria kuri uyu wa Mbere bishobora kuyafasha kwitwa neza mu mikino yindi bazakurikizaho.

“Kenshi uzarebe umukino wa mbere, ibitego batsindana ntabwo aba ari byinshi cyane. Urumva ko bigufasha nawe kwinjira mu irushanwa. Iyo ubonye umusaruro mwiza ku mukino wa mbere, uwa kabiri urakorohera kimwe n’uwa gatatu.”

Eric Nshimiyimana yatoje AmavubiEric Nshimiyimana yatoje Amavubi
(16) Yakiniye kandi Amavubi, ari mu ikipe yakinnye CAN 2004 muri Tunisia(16) Yakiniye kandi Amavubi, ari mu ikipe yakinnye CAN 2004 muri Tunisia

Kimwe n’u Rwanda, Nigeria bagiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu mu nshuro eshanu rizaba rimaze kubamo, ndetse amakipe yombi yaviriyemo muri 1/4 muri CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rwaviriyemo mu matsinda mu 2011 muri Sudani, ku nshuro ya mbere Nigeria yari yitabiriye CHAN mu 2014 muri Afurika y’Epfo, begukanye umwanya wa gatatu batsinze Zimbabwe igitego 1-0.

Amavubi arakina na Nigeria kuri uyu wa Mbere tariki ya 15, akurikizeho Equatorial Guinea tariki ya 19 mbere yo gusoza imikino yo mu itsinda ahura na Libya tariki ya 23 Mutarama 2018.

Amavubi aratangira CHAN 2018 akina na Nigeria, azakurikizeho Equatorial Guinea kuwa Gatanu mbere yo gukina na Libya umukino usoza itsinda CAmavubi aratangira CHAN 2018 akina na Nigeria, azakurikizeho Equatorial Guinea kuwa Gatanu mbere yo gukina na Libya umukino usoza itsinda C

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Arsene

    Kuya 15-01-2018 saa 08:54'

    Ikipe yacu Amavubi
    turinyuma n’ubwo hari abatizerako
    itazarenga mu matsina ariko birashoboka
    baraza kubikora.

  2. Eric

    Kuya 14-01-2018 saa 13:23'

    Amahirwe Masa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru