RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Ethiopia 2-3 Rwanda: Amavubi akuye intsinzi y’amateka Addis Abeba, akandagiza ikirenge muri Maroc

Ikipe y’igihugu Amavubi ikoze amateka akomeye kuri iki cyumweru, ikura intsinzi muri Ethiopia mu mkino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Uyu mukino wari ukomeye cyane ku bihugu byombi, wagaragayemo ibitego 5 harimo 3 by’u Rwanda na 2 by’ikipe ya Ethiopia.

Rutanga Eric w’ikipe ya Rayon Sports, Hakizimana Muhadjili wa APR FC na Biramahire Abeddy wa Police FC nibo batsinze ibitego 3 byagaragaye muri uyu mukino ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe Asechalew Girma na Abubakher Sanni batsindiye ikipe ya Ethiopia.

Wari umukino utoroshye na gato ku makipe yombi, yabonye amahirwe yo gushaka iyi tike nyuma yaho Misiri yanze kujya muri Maroc.

Ku munota wa 12 u Rwanda rwabonye uburyo bwa mbere ku mupira wari uvuye muri Koruneli, umupira Yannick awuteye ujya hejuru y’izamu.

Ethiopia yokeje igitutu Rwanda, iza kubona korneli ku munota wa 16, ariko ntiyagira icyo ibamarira.

Ethiopia yaje kuzamukana umupira yihuta ku munota wa 18, bacenga abakinnyi b’inyuma b’ikipe y’u Rwanda, bahita bafungura amazamu. igitego cyatsinzwe na Asechalew Girma ku mupira yahawe na Mesude Mohammed .

Ku munota wa 26 ikipe y’u Rwanda yabonye amahirwe ku mupira wari utewe na Nshuti Innocent, amaze gucenga abakinnyi ba Ethiopia, ariko uyu mupira ujya hanze.

Ku munota wa 30, Amavubi yakomezaga guhererekanya neza yaje kubona uburyo bwiza, Biramahire Abeddy ateye umupira, uca hejuru y’izamu.

Ni umukino wakurikiranwe n’abayobozi batandukanye barimo uhagarariye igihugu cy’u Rwanda muri Ethiopia, na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

JPEG - 350.7 kb
Abafana b’Amavubi baje ari benshi kuri uyu mukino, bakaba bari biganjemo abanyeshuri biga muri Ethiopia

Uyu mukino Amavubi yari afite abafana benshi biganjemo abanyarwanda biga mu gihugu cya Ethiopia, ndetse n’abandi batandukanye baba muri iki gihugu.

Ethiopia yaje gukanguka kapiteni w’iyi kipe aza gutera ishoti rikomeye, ariko uca hejuru y’izamu rya Bakame.

Abakinnyi ba Ethiopia batangiye gusatira cyane ikipe y’igihugu mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, isatira bikomeye Amavubi, ibifashijwemo n’umurindi w’abafana bari kuri sitade.

Ku mnota wa 42, Nshuti Innocent yaje kubona amahirwe yo gutsinda igitego, ariko umupira ararangara bawumukura ku kirenge.

JPEG - 330.2 kb
Samson Tilahun ahanganye na Mukunzi Yannick

Mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, Eric Rutanga yaje gukandagirwa n’umukinnyi wa Ethiopia, ariko agaruka mu kibuga nyuma.

Igice cya 2 gitangiye Abubakher yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya 2 ariko Bakame arahagoboka. Nyuma y’iminota 3 iyi kipe yongeye kwisanga iri mbere y’izamu ry’u Rwanda, ariko ntibabasha kuwushyira mu rushundura. Mico Justin akaba yari amaze gsimbura Nshuti Innocent.

Ku munota wa 53 Biramahire Abeddy yakorewe ikosa hafi y’urubuga rw’amahina. Rutanga Eric yaje guhita yishyura kuri coup franc.

Ethiopia yatangiye gusatira bikomeye ikipe y’u Rwanda, ari nako u Rwanda rutangira gukora amakosa menshi hagati n’inyuma, Bizimana Djihad ahabwa ikarita y’umuhondo.

JPEG - 285.2 kb
Abakinnyi b’u Rwanda bishimira igitego cya Rutanga

Iyi kipe yaje kubona igitego cya 2 ku munota wa 65 ku mupira watsinzwe na Abubakher Sanni nyuma y’umupira wari uhinduwe na Samson Tilahun.

Ku munota wa 67 umutoza w’ikipe y’igihugu yakoze impinduka, yinjiza mu kibuga Muhadjili Hakizimana mu mwanya wa Djabel Manishimwe.

Ikipe ya Ethiopia yakomeje kotsa igitutu bikomeye ikipe y’u Rwanda, bashaka uko babona igitego cya 3 bikomeza kubagora.

Ku munota wa 75 iyi kipe yaje kubona coup franc iri muri metero nka 20, ariko umupira Bakame awukuramo.

JPEG - 331.9 kb
Abakinnyi b’u Rwanda bishimira igitego

Muhadjili Hakizimana yaje gutsinda igitego cya 2 ku munota wa 78, nyuma ya contre attaque yari ikozwe n’u Rwanda.

Ikipe y’Amavubi yokeje igitutu Ethiopia, ibona igitego cya 3 cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku munota wa 80.

JPEG - 351.1 kb
Wari umukino ubanza wabereye imbere y’abaturage benshi bo muri Ethiopia

Iminota ya nyuma y’umkino ikipe ya Ethiopia yageragejekwishyura Amavubi, ariko abakinnyi b’u Rwanda bakomeza kwirwanaho. Umukino warangiye Rwanda rucyuye intsinzi ku bitego 3-2.

JPEG - 302.1 kb
Usengimana Faustin ari kugaruka buhoro buhoro aho yahoze

Umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha i Kigali, Amavubi akaba azagera i Kigali kuri uyu wa mbere Saa 12H00.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. H

    Kuya 6-11-2017 saa 10:16'

    @Bigabo! Buretse ko Faustin ntan’amakosa adasanzwe yakoze kugeza ubu ari mu bugarira beza dufite kuko niwe mu defenseur umaze gutsinda ibitego byinshi muri championa mu bahari kdi na equipe ye imaze gutsindwa ibitego bike. ibyo byari bihagije ngo agirirwe ikizere imbere y’abandi dufite mu imbere gihugu.

    Nshuti Innocent ni umu striker naho Maxime ni umu winger sinzi niba hari aho wigeze wumva no muri APR akina yataka bityo siyo yaba amahitamo yo gusimbura nshuti ahubwo harebwa niba ntawundi mwataka uri kwitwara neza mubasigaye

    Cyakora ndemeranywa nawe ko Innocent atari yagira maturity yo kurwego rw’amarushanywa nkaya nubwo ari umukinnyi mwiza gusa yajya ajyanwa ariko akabanza hanze aghabwa iminota mike ya nyuma gahoro gahoro nayo izaza

  2. Andre

    Kuya 6-11-2017 saa 07:10'

    Mwakoze cyane basore mukomereze aho

  3. bigabo

    Kuya 6-11-2017 saa 07:10'

    Uyu witwa ONE avuka hehe? iriya Defence ya Rayon siyo yadutsindishije ibitego 02 by’amafuti none nawe ngo Rayons asyi! nta Defence ya Faustin mbonye hano; hari ibindi nagaye cyane uriya mwana witwa NSHUTI sinzi icyo bamucaho kuko atari yaba umukinnyi wo gukina amarushanwa nk’ariya buriya iyo babanzamo Maxime ngo urebe uko azonga Defence ya Ethiopia niboneye hariya !

  4. vuga

    Kuya 6-11-2017 saa 06:12'

    jye ndabaza dukuze kononeho atatugejejeho uko amashampionat iburayi byagenze cg agahinda karacyamushengura ibyo baraye bamukoreye!!

  5. ghtgg

    Kuya 5-11-2017 saa 20:35'

    nibyiza cyane, gusa mbabajwe n’abakinnyi ba Rayon bazakina CHAN,CEKAF 2, Champions league y’africa, championa yahano mu Rda, igikombe cy’amahoro. yewe iyimikino yose izabasigamo imvune ndabarahiye.

  6. knc

    Kuya 5-11-2017 saa 18:39'

    Gasenyi ibiki ? ariko muhora muyirota sha ?

  7. fenty

    Kuya 5-11-2017 saa 17:59'

    Wow good kbsa muhadjili werekanye ubuhanga pe hey yari yakwibeshyeho pe agusiga kbsa gsa na abedy aranshimishije congz basore

  8. kaga

    Kuya 5-11-2017 saa 17:32'

    Imana ishimwe kuko Rwanda rutsinze,ikindi kiza. Nukuntu umutoza yari yaranenze hakizimana ariko amweretseko yamwibeshyagaho buriya ntazongere kumusiga

  9. Bikorimana Jean de Dieu

    Kuya 5-11-2017 saa 17:13'

    Amavubiyacu yabiko ze aturajeneza kudeshapo kubasorebacu Dushimishijwenuko dutsinze Ethiopia twiteguye kubasezerera kucyumweru. Ni Bikorimana jean de Dieu

    Ndi Rubavu Gisenyi Murakoze

  10. gakire

    Kuya 5-11-2017 saa 16:59'

    Murakoze cyane guhesha igihugu cyacyu ishema mukoerezaho mugaruke mwitegure neza urugendi ruhire

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru