RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Ethiopia yangiwe na CAF kwimura umukino w’Amavubi, ifata icyemezo cyo gukina-Abakinnyi 25 Bahamagawe

Ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cya Ethiopia yamenyeshejwe na CAF ko umukino bazahuramo n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu utazigizwa inyuma.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu ryari ryanditse risaba CAF ko uyu mukino wakwigizwa inyuma kuko wari wamenyeshejwe Ethiopia bakerewe, ariko iyi mpuzamashyirahamwe icunga ruhago kuri uyu mugabane ibabwira ko bidashoboka.

" Twari twasabye CAF ko umukino wakwigizwa inyuma, ariko ntabwo bivuze ko umukino utigijwe inyuma tutakina." Juneidi Basha aganira na RuhagoYacu.

Shampiyona ya Ethiopia byari biteganyijwe ko itangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Ugushyingo ahari imikino myinshi ikurikiranye kandi mu gihe gito.

Umunyamakuru wa SocceEthiopia yabwiye RuhagoYacu ko abagize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia bari bavuze ko batabona akamaro ko gukina huti huti uyu mukino, ariko biza kurangira babyumvikanyeho.

" Perezida ucyuye igihe Juneidi Basha arashaka cyane ko uyu mukino wabaho, ariko abo bakorana ntabwo mbere babikozwaga."

" Abakinnyi 25 bari bahamagawe bari bakiri kumwe n’amakipe yabo kugeza kuri uyu wa gatatu, ubwo hafatwaga icyemezo nta kuka ko umukino wabaho." Omna Tedele, umunyamakuru ukorera Addis Abeba.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ethiopia Ashenafi Bekele yahamagaye abakinnyi 25, bakaba baratangira umwiherero ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, bitegura uyu mukino uzaba tariki ya 05 Ugushyingo.

Urutonde rw’abakinnyi 25 baritabira imyitozo:

Abazamu:

Jemal Tassew (Dire Dawa), Lealem Birhanu (St. George), Tarike Getenet (Dedebit)

Abakina inyuma:
Abebaw Butako, Salahdin Bargicho, Asechalew Tamene (all from St. George), Girma Bekele (Ethio-Electric), Henok Adugna (Jimma Aba Jifar), Eshetu Menna (Wolaitta Dicha), Desta Yohannis (Hawassa)

Abakina hagati:

Menetesnote Adane, Mulualem Mesfin (both from St. George), Samson Tilahun, Mesude Mohammed (both from Ethiopian Coffee), Tewdros Tafesse (Defense), Firew Solomon (Hawassa), Surafel Dagnachew (Adama), Amanuel GebreMikael (Mekele), Teklu Tesfaye (Ethio-Electric)

Abataha Izamu:

Salahdin Said, Abubakher Sani, Ame Mohammed (all from St. George), Dawa Hotessa (Adama), Minyelu Wendimu (Defense), Getaneh Kebede (Dedebit)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. uwinziza jmv

    Kuya 3-11-2017 saa 14:51'

    amavubi ndabona azatsinda etiyopia 2-0


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru