RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Faustin na Muhadjiri bagarutse muri 24 b’Amavubi ashaka itike ya CHAN 2018

Mu gihe umutoza mukuru w’ikipe y’iguhugu Amavubi; Antoine Hey yari amaze iminsi atari mu Rwanda ndetse ashinjwa guta akazi, kuri ubu yamaze guhamagara abakinnyi 24 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba kwitegura gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Maroc, aho bazakina n’ikipe y’igihugu cya Ethiopia.

U Rwanda ruzakina na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Maroc yayihawe nyuma yo kuyamburwa kw’igihugu cya Kenya, maze Misiri yari yahawe umwanya ngo isimbuye Kenya mu bihugu 16 byari gukina iri rushanwa ibitera utwatsi, amahirwe agaruka ku Rwanda na Ethiopia baviriyemo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike mu karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati.

Amavubi azatangira umwiherero ku Cyumweru, yahamagwe nyuma yaho Antoine Hey amaze kwandikirwa ibaruwa nyuma yo guta akazi.

Antoine Hey (hagati) amaze iminsi atari mu RwandaAntoine Hey (hagati) amaze iminsi atari mu Rwanda

Perezida wa CAF yemereye u Rwanda ko ruzakina na Ethiopie mu gushaka itike ya CHAN 2018.

Perezida wa Ferwafa; Nzamwita Vincent De Gaulle uri no mu kanama gategura CHAN 2018 avuga ko nubwo CAF itaratangaza igihe imikino izahuza u Rwanda na Ethiopia izabera, biteganyijwe ko iba imbere ya tombora izaba tariki ya 17 Ugushyingo 2017 muri Maroc.

Mu gihe u Rwanda rugiteregeje kumenya aya matariki y’umukino, bahamagaye ikipe y’abakinnyi 24 batangira umwiherero nyuma y’umunsi wa Kane wa shampiyona ku Cyumweru, aho amasura mashya yagarutsemo ugereranyije n’abari bashatse iyi tike bikanga mu mezi atatu ashize, ari: myugariro wo hagati Usengimana Faustin, n’uw’ibumoso Rutanga Eric ba Rayon Sports, Hakizimana Muhadjiri, Maxime Sekamana ba APR FC, Nizeyimana Mirafa na Ndayishimiye Celestin ba Police FC na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu gusa haburamo Imanishimwe Emmanuel wa APR FC na Nshuti Savio wa AS Kigali bombi bafite ibibazo bitandukanye by’imvune.

Usengimana Faustin agarutse mu ikipe y'igihugu yaherukagamo mu 2016Usengimana Faustin agarutse mu ikipe y’igihugu yaherukagamo mu 2016

Ndayishimiye Celestin yari afite umwanya ubanzamo muri CHAN 2016, ageze muri Police biranga no mu Amavubi aribagiranaNdayishimiye Celestin yari afite umwanya ubanzamo muri CHAN 2016, ageze muri Police biranga no mu Amavubi aribagirana
Muhadjiri wavunitse, agasiba umukino wa Kiyovu yahamagaweMuhadjiri wavunitse, agasiba umukino wa Kiyovu yahamagawe

Djuma uhagaze neza kurusha abandi mu Rwanda na we kera kabaye arahamagawe Djuma uhagaze neza kurusha abandi mu Rwanda na we kera kabaye arahamagawe

Nk’uko RuhagoYacu ibikesha urubuga rwa interineti rwa Ferwafa, Amavubi azakora imyitozo kugera kuwa Gatatu mbere y’uko haba ikiganiro n’itangazamakuru kuwa Kane hamwe n’umutoza Antoine Hey. Kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatatu ikipe izajya ikora kabiri ku munsi (mu gitondo abakinnyi bonyine mu gihe nimugoroba abafana bashobora kuza kureba iyi kipe) kuri Stade Amahoro.

U Rwanda rwari rwasezerewe na Uganda muri Kanama uyu mwaka, rubura amahirwe yo kwitabira CHAN 2018 yari kubera muri Kenya guhera muri Mutarama umwaka utaha, none ubu rushobora kujya muri Maroc igiye rwakuramo Ethiopia yarusezereye mu 2013, ikarubuza kujya muri CHAN 2014 yabereye muri Afurika y’Epfo.

Amavubi yari yasezerewe na Uganda bashaka tike yo kujya muri KenyaAmavubi yari yasezerewe na Uganda bashaka tike yo kujya muri Kenya

24 b’Amavubi bahamagawe

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Kimenyi Yves (APR Fc)

Abakina inyuma: Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Herve Rugwiro (APR Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc) na Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Nizeyimana Mirafa (Police Fc).

Ba rutahizamu: Mico Justin (Police Fc), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) na Sekamana Maxime (APR FC).

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Niyitegeka

    Kuya 31-10-2017 saa 05:50'

    ikipe n’ iyi kabisa Muhadjiri azabikora

  2. ety

    Kuya 29-10-2017 saa 04:39'

    Iyikipe ibuze abataka bafite speed n’imbaraga, no kuri gatatu rutanga na celistini ntibazashobora gufata ab’impande za Éthiopie kuko ni bagufi cyane kandi nta mbaraga bafite zo kuzibira abataha izamu bo kuri 11 ba Éthiopie niho hazavuka icyuho kubera ko nta mababa wo kuri 11 tugifite uri kurwego rwa savio, papy, iranzi bivuze ko bari guhamagara mutijima janvier cg mangwende bafite imbaraga kandi bihuta kugira bazibe icyuho dufite kuri 11. Abataha izamu bo ntacyo bazatumarira kuko n’ubushize nta gitego badutsindiye barutwa na ndahinduka, onesme, songa Isaï,rutsiro bafite imbaraga zo kudatuma aba défenseurs ba Éthiopie bazamuka kuko dukeneye draw cg away gaol hanze.

  3. Damascene

    Kuya 28-10-2017 saa 09:47'

    iyikipe izabikora ndabyizeye rwose % ndetse iyi izagera kure no muri CHAN kbsa. Murakoze.

  4. karenzi

    Kuya 28-10-2017 saa 09:25'

    Haraburamo Nova Bayama mu busatirizi. Afite speed iruta iyabandi bose

  5. augy

    Kuya 28-10-2017 saa 09:04'

    Iyikipe ishobora kwitwara neza aba bana bahagaze neza nuko mbona abenshi bafite imvune ntoya

  6. kkkkk

    Kuya 28-10-2017 saa 08:32'

    ubwo bitangiye gutya iyi championa ntizarangira, ubwo se iyo bakora 2jrs mucyumweru igihe itariki itaratangazwa bakaba bakinira amakipe yabo. ibi ni agatogo gatuma amakipe amwamwe ageranyuma akabura uko ahemba kubera championant iba yakwedutse nka elastique.

  7. kkkkk

    Kuya 28-10-2017 saa 08:30'

    ubwo bitangiye gutya iyi championa ntizarangira, ubwo se iyo bakora 2jrs mucyumweru igihe itariki itaratangazwa bakaba bakinira amakipe yabo. ibi ni agatogo gatuma amakipe amwamwe ageranyuma akabura uko ahemba kubera championant iba yakwedutse nka elastique.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru