RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

FERWAFA na MINISPOC ntibaba bari gushyira Amavubi mu mwobo nka wa mugaragu w’umupfapfa?

Ku bemera Igitabo Cyera cya Bibiliya, bazi neza umugani uri mu ivanjiri uvuga inkuru y’umugabo wagiye mu rugendo rwa kure, agasigira abagaragu be amatalanto. Umwe muri bo wari wahawe imwe ntayibyaze umusaruro, akiregura kuri Shebuja agira ati ‘nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye, ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka, dore ngiyo, ibyawe urabifite’… iyo urebye neza, usanga bitari kure y’ibyo MINISPOC na Ferwafa bakorera Amavubi y’abanyarwanda.

Gusarura aho utabibye! Biroroshye kugeraranya neza Amavubi y’ibyiciro byose n’italanto umugaragu w’umupfapfa yatabye mu mwobo ngo ategereje kuzayitaburura ari uko Shebuja agarutse. Aha ntabwo bisaba ubwenge bwinshi ngo ubisobanukirwe, kuko iyo Amavubi aba adatabye, kuri ubu yagakwiye kuba yitegura umukino kuri uyu wa gatatu, cyangwa se mu mpera z’icyumweru, wenda na za mpaka z’uko Rayon Sports izitabira cyangwa itazitabira irushanwa rya Ndi Umunyarwanda ntabwo zari bube, cyane ko iri ryari yashyizwe mu matariki FIFA yahariye amakipe y’ibihugu-uko ryavuyeho, ni na ko ryaje.

Akenshi abatoza b'ikipe y'igihugu bakunze gutungwa agatoki... ariko se ni ho koko ikibazo kiri?Akenshi abatoza b’ikipe y’igihugu bakunze gutungwa agatoki... ariko se ni ho koko ikibazo kiri?

Ubusanzwe, ingingo ya 42 y’Amategeko Agenga amarushanwa ya Ferwafa(yayandi yateje ibibazo), ivuga ko Umukino mpuzamahanga ni umukino uzwi n’ishyirahamwe FIFA kandi ugakinwa hagati y’amashyirahamwe abiri (2) y’Ibihugu. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda niryo ryonyine rifite ububasha bwo kwemeza imikino ifatanije n’amashyirahamwe agize ishyirahamwe FIFA.

Ibi bivuze ko Ferwafa ari yo ya mbere yagakwiye kuba itegura imikino ya gicuti y’ikipe y’igihugu, gusa ntabwo bikorwa.

Nta mukino wa gicuti twateguye, uramutse uhari twababwira, gusa kuri ubu nta mukino wa gicuti uhari”.

“Ntawo twateguye”. Reka aka abe ariko nsigarana mu magambo y’umuvugizi wa Ferwafa Ruboneza Prosper, ese kuki Ferwafa idategurira Amavubi imikino ya gicuti, maze ikizera ko azatanga umusaruro? Antoine Hey ubwo yari amaze gutsindirwa i Kitende n’Abagande, yavuze ko abakinnyi be nta mikino myinshi babonye, ni abakinnyi bakiri bato bazamenyera (nk’uko Micho yabitangaje amaze kunganya na Nigeria muri 2011), uyu Mudage yavugaga ko nibakina imikino myinshi bazageraho bakamenyera amarushanwa.

Ariko se bazayikinira he?

Rimwe mu ibanga ryo kwitwara neza kwa U 17 mu gikombe cya Afurika n'icy'isi, ni imikino myinshi ikomeye ya gicuti bakinnye... Ikibazo byarangiranye na 2011Rimwe mu ibanga ryo kwitwara neza kwa U 17 mu gikombe cya Afurika n’icy’isi, ni imikino myinshi ikomeye ya gicuti bakinnye... Ikibazo byarangiranye na 2011
Amavubi mu kibuga na Marooc itari iyo tuzi... ese uyu na wo wabarwa nk'umukino wa gicuti?Amavubi mu kibuga na Marooc itari iyo tuzi... ese uyu na wo wabarwa nk’umukino wa gicuti?

Tariki ya 17 Ugushyingo 2015, abakunzi ba ruhago nyarwanda bari bitangiriye itama bakira ibyo Libya yarimo ibakorera batashoboraga kugira icyo bakoraho. Aba barabu, habuze gato ngo batere mpaga Amavubi yaje ku kibuga, ubwo bayatsindiraga iwabo 3-1 bigatuma u Rwanda rusezererwa mu majonojora yo gushaka itike igana mu gikombe cy’isi. Ibi byari bivuze ko u Rwanda rugomba gutegereza 2019 ngo bongere gukina amajonjora nk’aya.

Aha, uwo ari we wese ukurikiranira hafi umupira w’amaguru, yarabibonaga ko niba Amavubi ashaka kongera imikino mpuzamahanga, yagombaga gushaka imikino myinshi ya gicuti kuko byari bizwi ko hari igihe kinini kizagera abandi bagakina, yo ntakine. Byarangiye amaso ategereje iyi aheze mu kirere nka ya Bakame ubwo yarimo ireshya icyiyoni maze iki na cyo kikabura ubwenge kikayinagira umunopfu w’umutari cyari cyihigiye.

Iyo urebye neza mu myaka ine itambutse, usanga Amavubi imikino ya gicuti yateguye ari itatu, ibiri ya Gabon (Nyakanga 2014) n’umwe wa Zambia (Werurwe 2015). Aha hiyongeraho indi yagiye iza gutyo kuko amakipe yashatse gukina n’u Rwanda yitambukira ajya aho agiye gukina n’Abarundi (Senegal 2016, Sudani 2017). Aha ndizera ko twemeranya ko u Rwanda rutakinnye umukino wa gicuti na Maroc (Lions de l’Atlas!) mu gihe yayindi yabanjirije CHAN ari iya CHAN nyine.

Imikino itatu mu myaka ine, biroroshye guhita ubona icyerekezo abayoboye umupira w’amaguru bashyizemo Amavubi, bikagira ingaruka ku bakinnyi uhereye kuri Kapiteni wayo.

Ntabwo byumvikana uburyo tumara umwanya ungana gutya tudakinnye imikino ya gicuti mu gihe abo duturanye babikora.

Njya mbivuga akenshi bakabifata nabi, gusa burya kugira ngo umenyerane na bagenzi bawe ni byiza ko duhura mbere atari bya bindi byo kuza mu minsi itanu.

Ntabwo wamenya ngo ikipe yavuye ku rwego uru n’uru utakinnye.

Ku bwange ntabwo binshimishije kuba tudakina imikino ya gicuti. Gusa ntabwo nanenga wenda hari izindi gahunda ziri imbere zihabwa agaciro kurusha iyo mikino, ariko birakwiye ko ababishinzwe batekereza ku mikino ya gicuti kugira ngo tumenye urwego tugezeho

.

Haruna Niyonzima ni umwe mu bagiye bakunda kuvuga ko ikipe y'igihugu ihindagurika abakinnyi ntibabone umwanya wo kumenyeranaHaruna Niyonzima ni umwe mu bagiye bakunda kuvuga ko ikipe y’igihugu ihindagurika abakinnyi ntibabone umwanya wo kumenyerana

Ibitekerezo bya Haruna abisangiye na bagenzi be, gusa na we kubyumva neza, byasaba kureba uburyo Amavubi ari mu makipe ya mbere ku isi y’ibihugu (niba atari iya mbere) ahindura abakinnyi buri munsi. Burya ubushobozi bwose waba ufite nk’umutoza, ntiwarema abakinnyi ngo bahuze umukino nta na rimwe bigeze bakinanaho.

Aha iyo urebye imikino ine iheruka y’amarushanwa ane akomeye Amavubi aheruka kwitabira, (vs Libya, gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi 2018, vs Congo Kinshasa CHAN 2016, vs Centrafrica gushaka itike ya CAN 2019 na vs Uganda gushaka tike ya CHAN 2018) usanga mu bakinnyi 11 babanzamo, Bakame na Bayisenge ari bo bagaragaye byibura mu mikino itatu, mu gihe aba bombi wongeyeho na Omborenga ari bo bashoboye gukina imikino ibiri ikurikirana.

By’umwihariko, abatoza bakoze impinduka mu babanzamo inshuro 22 mu mikino itatu gusa (ukuyemo umukino fatizo)! Ibi bivuze ko buri mukino byibura hakorwaga impinduka zirindwi ku bakinnyi bakinanye mu irushanwa riheruka. Ako ni agahigo ubwako ku ikipe itajya inakina indi mikino ya gicuti.

Amavubi yatangiye mu kibuga ku mukino wa Libya Olivier Kwizera, Fitina Omborenga, Emery Bayisenge ,Salomon Nirisarike, Abouba Sibomana,Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge, Isaie Songa , Quentin Rushenguziminega , Celestin Ndayishimiye Amavubi yatangiye mu kibuga ku mukino wa Libya Olivier Kwizera, Fitina Omborenga, Emery Bayisenge ,Salomon Nirisarike, Abouba Sibomana,Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge, Isaie Songa , Quentin Rushenguziminega , Celestin Ndayishimiye
Amavubi aheruka gukina na Uganda: Ndayishimiye Eric 'Bakame Iradukunda Eric Kayumba Soter Manzi Thierry , Nsabimana Aimable Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio na Biramahire Christophe AbedyAmavubi aheruka gukina na Uganda: Ndayishimiye Eric ’Bakame Iradukunda Eric Kayumba Soter Manzi Thierry , Nsabimana Aimable Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio na Biramahire Christophe Abedy
Amavubi yakinnye ku mukino wa Congo Kinshasa: Ndayishimiye Eric Bakame, Omborenga Fitina,14 Ndayishimiye Celestin, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Imran Nshimiyimana, Yannick Mukunzi, Iranzi Jean Claude, Sugira Ernest, Tuyisenge Jacques na Innocent Habyarimana Amavubi yakinnye ku mukino wa Congo Kinshasa: Ndayishimiye Eric Bakame, Omborenga Fitina,14 Ndayishimiye Celestin, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Imran Nshimiyimana, Yannick Mukunzi, Iranzi Jean Claude, Sugira Ernest, Tuyisenge Jacques na Innocent Habyarimana

Wenda aha bitandukanye n’ibindi bihugu icyo wamenya ni uko u Rwanda nta bakinnyi benshi rugira bakina hanze y’u Rwanda, bivuze ko abakinnyi benshi ubundi bakabaye ari abakina imbere mu gihugu, bityo kuba irushanwa ryaba rifunguye cyangwa rifunze ku bakina hanze ntibyagakwiye gusobanura izo mpinduka zo kuri urwo rwego.

Ibi rero, bivuze ko izi mpinduka za hato na hato, zakabaye kimwe mu byerekana ko hari hakenewe kongera imikino ya gicuti nk’uko Ndayishimiye Eric ’Bakame’, umwe mu bagerageje kugaragara mu mikino myinshi y’Amavubi yabitangarije RuhagoYacu.

Imikino ya gicuti yagakwiye kujya iba. Ni imbongamizi (kuba tutayikina) Iyo ushaka kuzamura urwego rw’igihugu no kuzamuka ku rutonde rwa FIFA iyi mikino iba ikwiye.

Ni imikino yagakwiye kujya inadufasha kugira ngo tumenyerane

.

Nubwo Ferwafa ari yo ifite mu nshingano gutegura imikino ya gicuti, ubusanzwe mu Rwanda bizwi ko ikipe y’igihugu iri mu ntoki za Minisiteri ya Siporo n’umuco. Mu magambo make, ubwo twavuganaga na Diregiteri wa Siporo muri MINISPOC, Bugingo Emmanuel, yadutangarije ko Ferwafa ari yo ishaka imikino ya gicuti ikabamenyesha maze na bo bakareba ko ubushobozi buhari, aho bakaba bavugaga ko ntacyo FERWAFA yigeze ibabwira.

Bakame ni umwe mu bifuza ko u Rwanda rwagakwiye kuba rukina imikino ya gicutiBakame ni umwe mu bifuza ko u Rwanda rwagakwiye kuba rukina imikino ya gicuti

Ikigaragara cyo, uretse imikino ya gicuti yo mu barabu muri 2012, ubundi FERWAFA na Minispoc bagiye baseta ibirenge mu gutegura amakipe y’igihugu bayashakira imikino ya gicuti hirya no hino ku isi, nka bumwe mu buryo bukwiye bwo kuyategurira amarushanwa. Nubwo twibanze ku ikipe nkuru, gusa amakipe mato yo anabigenderamo kurusha.

Ikibuga nticyihishira. Uko ibi bikomeza kuba, ni na ko umusaruro ukomeza kubura, maze iherezo ryabyo rigakomeza kuba gushaka gusarura aho utabibye aka wa mugaragu w’umunyabute.

Abakunzi b’Amavubi bo baracyategereje igitonyanga kizava ahatazwi ngo kibavure umwuma baterwa n’inyota yo kubona intsinzi, kuri ubu yabaye inzozi ku bakurikirana uyu mukino ukunzwe ku isi. Bitabaye ibyo, ni ugukomeza guherekeza abandi, kandi guherekeza utagushaka, bitera inzira agahinda!

Habwirwa benshi, hakumva bene yo.

Abafana b'Amavubi baranyoteweAbafana b’Amavubi baranyotewe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Rubimburirangabo patrick

    Kuya 6-10-2017 saa 08:44'

    nukuri birakwiye ko ibendera ryigihugu twogera kuribona kuri stade amahoro ariko minispoc nayo wagirango ibyirimo nibizi dogore we wagirango yize bivamo kbs

  2. kalim

    Kuya 5-10-2017 saa 07:20'

    umwanzuro nuko de gaule atahabwa amahirwe na make keteka niba vitesse 6 itareba ferwafa. turanyotewepe
    mwakoze analyse nziza cyane kd niba bumvira bakabaye bibonye

  3. Ben Kalisa

    Kuya 4-10-2017 saa 16:12'

    Reka reka ntabwo amavubi yabuze abatoza bakomeye, byose bipfira muri FERWAFA, Kuko nawe niba wasomye iyi nkuru iri hejuru wabibona. Nta kuntu ikipe yabaho idakina ngo uzambwire ko abakinnyi bamenyerena ku buryo bakitwara nea mu ma match y amarushanwa.
    Niyo wazana na ba Mourinho cg Wenger ntibaza ngo batsinde match i team itaramenyeranye neza bihagije. Byose bipfira muri ferwafa.
    Noneho ikibabaje kurusha ibindi ni uko kubera impinduka nyinshi zagiye ziba mu bakinnyi bagiye bakina ama match yashize, ababishinzwe bagakwiye kubona ko ikipe ikeneye match nyinshi cyane.
    Abatoza ntubarenganye rwose pe, si ubushobozi buke, MICO yatoje u rwanda ngira ngo warabibonye ko yahavuye akajya Uganda uko Uganda yahise yitwara nawe urabizi, Ba TETE baje bamaze gutwara icy isi gusa abo bose baraje mu rwanda birabacanga. Abatoza ntubarenganye pe

  4. Papy

    Kuya 4-10-2017 saa 12:50'

    Imikino ya gicuti nayo nishaka irorere kuko umupira wubakirwa mu bana ntabwo wubakirwa mu mikino ya gicuti kuko ikinwa n’abafite amakipe banafite ibyo bitegura kdi bari guharanira kugeraho. Niba nta makipe y’abana dufite ngo bitabweho, bakurikiranwe icyiciro ku kindi nta kipe y’igihugu twazagira ifite intego. Ahubwo bafate umwanya bategure abana. Ese niba twarateguye abana hagamijwe Under 17 kdi bakitwara neza kuki hatategurwa abandi noneho hagamijwe CAN cg igikombe cy’isi ? Mumbabarire narondogoye!

  5. Luvu

    Kuya 4-10-2017 saa 09:48'

    Inkuru nziza cyane kandi icukumbuye,Gusa biteye agahinda ibya ruhago nyarwanda

  6. Faustin nsanzimana

    Kuya 4-10-2017 saa 08:07'

    J D,eau ibyacu byabaye agaterera nzamba ka nyina wa nzamba kuko imyaka irashira indi ikaza ntihagire igihinduka gusa nge na nubu sindemera ko amavubi adafite talents ahubwo tubura abatoza babishoboye. ese ko constantine yaje agatsinda ibigugu byose aho biva bikagera kd ntae yongeyemo yakoresheje iki? badushakire abatoza bakomeye bareke gusabiriza imfashanyo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru