RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

FERWAFA yatumiye ibihugu 13 birimo Ghana na Nigeria mu irushanwa ryo Kwibuka

Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryatumiye ibihugu 13 mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rizaba mu kwezi gutaha kwa Gatandatu.

Iri rushanwa rizaba ku nshuro ya kabiri riteguwe na FERWAFA, rikaba riteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 1 n’iya 4 Kamena 2017 i Kigali.

Ibihugu byatumiwe bizaba byiyongera ku ikipe y’igihugu Amavubi ni: Morocco, Guinea Conakry, Equatorial Guinea, Togo, Congo Brazzaville, Libya, Burkina Faso, Ethiopia, Gabon, Liberia, Ghana, Kenya, na Nigeria.

Kugeza ubu, FERWAFA ikaba igitegereje ko ibi bihugu byemeza ko bizitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Ku nshuro ya mbere ubwo FERWAFA yateguraga iri rushanwa mu 2015, ibihugu byitabiriye ni: Kenya, South Sudan na Tanzania, byiyongera ku ikipe y’igihugu ’Amavubi’.

Iyi mikino ikazafasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ kwitegura umukino ubanza wo mu itsinda rya 8 ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun, aho u Rwanda ruzakina na Centrafrique tariki ya 11 Kamena i Bangui.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Musesenguzi

    Kuya 13-05-2017 saa 09:39'

    Oya nshuti, wowe ntabwo uzi ummukino baba barimo gukina hano. Turambiwe ko batubwira ngo batumiye aba n’aba kandi ntawe bigeze bavugana nabo. Bakatubwira ngo uyu n’uyu azaza kandi batigeze bavugana.

    Nawe urrimo kuzana gusobanya, abanyamakuru uvuga hano nigeze mbavugaaho iki ko batangaza ibyo babwiwe!!! Mfitanye ikibazo n’ababibabwira ahubwo. Jya uvangura ibintu wa mwana we!!

  2. Twin Yeah

    Kuya 13-05-2017 saa 07:52'

    FERWAFA kuki mu butumire mwasize Congo Kinshasa(RDC), ngo bazane idollari ko muzi ko iyo ikipe yabo iri ino tubona amafaranga mu buryo bwose, ukongeraho na ambiance!

  3. Rooney

    Kuya 12-05-2017 saa 23:25'

    museseguzi wagiye ureka abanyamakuru bagakorinshinganozabo ukareka kubasenya kutumenyesha ibihugu byatumiwe bigutwayiki?natwetukamenya ibihugubyatumiwe akazatumenyesha ebyemeyekwitabira bimenyekanye.cg uzabumunyamakuru ndabona utabemera.

  4. Musesenguzi

    Kuya 12-05-2017 saa 14:42'

    Kudutangariza abatumiwe ni ibikabyo. Singombwa, abemeye kuza mbona aricyo cy’ingenzi.
    Ni ugushaka kugaragaza ko ukora cyane.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru