RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

FIFA: U Rwanda rukoze amateka yo gusoza 2016 ruzamuka kurusha andi makipe, rwisanga mu 100 ya mbere

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni yo yazamutse imyanya myinshi ku rutonde ngarukakwezi rusoza umwaka wa 2016 rwashyizwe hanze na FIFA kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukuboza 2016.

Kuri uru rutonde ngarukakwezi, u Rwanda rwazamutse imyanya icyenda, ruza ku mwanya wa 92 n’amanota 373, ndetse ni cyo gihugu cyazamutse imyanya myinshi imbere ya Myanmar yazamutse imyanya 7 ndetse na Estonia yazamutse imyanya 6.

Ku rutonde ngarukakwezi rwaherukaga gusohoka mu kwezi gushize, tariki ya 24, Amavubi y’u Rwanda yazamutse imyanya itandatu ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, agera mwanya w’101 n’amanota 336.48, hari nyuma y’uko mu Ukwakira 2016 rwari ku mwanya w’107 nyuma yo kunganyiriza muri Ghana 1-1 mu ntagiriro za Nzeli 2016, ari nabwo Amavubi aheruka umukino mpuzamahanga.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatangiye uyu mwaka wa 2016, izamuka imyanya 10 ku rutonde rwa FIFA, igera ku mwanya wa 91 n’amanota 338, hari nyuma yo kwitwara neza muri CECAFA y’ibihugu yabereye muri Ethiopia ubwo bageraga ku mukino wa nyuma bagatsindwa na Uganda Cranes 1-0.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. niyitegeka emile

  Kuya 23-12-2016 saa 06:45'

  ni "amateka" nk’uko umunyamakuru yabyanditse:ese twishime nta mikino mpuzamahanga Amavubi aherutse muri aya mezi 2 ashize?Ese turakare kdi abashinzwe ranking ariko babibonye?jye nabuze uko nabyiyumvisha?

  GUSA TEAM ABABIFITE MU NSHINGANO BAYIHA UMUTOZA W’UMWENE GIHUGU kubera n’ubundi abanyamahanga nta ho batugeza.mwibuke Eric NSHIMIYIMANA muri SECAFA,none n’aya MATEKA mbona yaciye ibintuu ni JIMY MULISA.

  Ni uko mbibona.

  murakoze,iminsi mikuru myiza

 2. Musesenguzi

  Kuya 23-12-2016 saa 02:13'

  Wazamani,
  Herve, Yannick na Salomon wapi kabisa!!
  Hari abandi wibagiwe benshi, ilisiti yabo ni ndende!!
  Jya muri Espoir, Police Mukura, Rayon na Sunrise urababona abakinnyi benshi kandi beza. Mu mupira mujye mwirinda kugendera Ku by’umwaka ushize.

 3. bihehe

  Kuya 22-12-2016 saa 22:08'

  hhhhhh ikipe izamuka itakinnye koko bibaho ahubwo b’ubutaha imikino tuzayihorere tuzaza kumwanya mwiza kuko iyo twakinnye birangira tubobye umwanya mubi

 4. wazamani

  Kuya 22-12-2016 saa 18:43'

  muraho les 11 joueurs njye mbona coach yatekerezaho:1.Bakame 2.ombolenga 3.abouba 4.herve 5.salomon 6.yannick 7.Djabel 8.mutuyiman9.ernest 10.jacque 11.iranzi
  tnx!

 5. twahirwa innocent

  Kuya 22-12-2016 saa 07:38'

  Felecitation ku mavubi yacu, arko nzamwita adushakire indiindi mikino yagicuti, turebe ko twaza muri 80 yambere

 6. Manasse

  Kuya 22-12-2016 saa 06:40'

  Sinumvu uburyo uRwanda rwazamutse nta mikino rwakinnye

 7. Musesenguzi

  Kuya 22-12-2016 saa 03:31'

  Ntabwo ari u Rwanda rugeze kuri uwo mwanya,
  Ni DeGaule ugeze Ku mwanya w’100!
  Yaragerageje kutatugeza hejuru y’ umwanya w’100!

 8. sandrine

  Kuya 22-12-2016 saa 03:30'

  ndabona ahubwo tutazongera gukina tukajya turisha iriya match da ndabona tuzakomeza kuzamuka


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru