RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Gomez ntari mu batoza 8 bazakurwamo uwatoza Amavubi, Leekens na Siasia barimo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryashyize hanze urutonde rw’abatoza 8, bazakurwamo umwe watoza Amavubi mu gihe kiri imbere, agasimbura Jonathan McKinstry.

Kuri uru rutonde rw’abatoza 8, ntago hagaragaraho Didier Gomez Da Rosa wari mu rutonde rw’abatoza 52, bari basabye ko batoza u Rwanda, akaba yaratoje ikipe ya Rayon Sports muri 2013, akanayihesha igikombe cya shampiyona.

Ijonjora ryabaye ku wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare, ahakorera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryasize abatoza 8 aribo batoranyijwe.

Urutonde ruragaraho abandi batoza bakomeye bifuza aka kazi, barimo umunya Nigeria Samson Siasia , umubiligi George Leekens n’abandi.

Urutonde rw’abatoza 8 batoranyijwe:

  • 1. Antoine Hey (Umudage)

  • 2. Georges Leekens (BUmubiligi)

  • 3. Jose Rui Lopes Aguas (Portugal)

  • 4. Paul Put (Umubiligi)

  • 5. Peter James Butler (Umwongereza)

  • 6. Winfried ‘Winni’ Schafer (Umudage)

  • 7. Raoul Savoy (Umusuwisi)

  • 8. Samson Siasia (Umunyanigeriya)

Aba batoza bazahamagarwa bakoreshwe interview, uzitwara neza, akaba ari we uzatangazwa nk’umutoza mushya w’Amavubi.

Uratoranwa biteganyijwe ko nta gihindutse, yatangira akazi mu kwezi kwa 3, akazaba afite inshingano zo gushaka uko u Rwanda rwabona tike yo gukina CHAN 2018 izabera muri Kenya, akanafasha kandi gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon, 2019.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Avater

    Kuya 17-02-2017 saa 23:30'

    ahaa amavubi akeneye umutoza ushoboye

  2. Martin

    Kuya 15-02-2017 saa 06:46'

    akaryo kongeye kabonetse Degaule nabe yirya icyara. akazi katagira ingaruka nkakariya izo recrutements ni iteshamutwe amavubi nashake azitoze

  3. Dodos

    Kuya 14-02-2017 saa 22:57'

    Wowe ngo ni Ruto gabanya ibigambo niba gomez basanze adashoboye icyo dushaka ni umutoza ufite ubushobozi niba yahabwaga amahirwe akaba atarimo ndumva atari intambara .wowe uziyahure uhorana ikintu kumutima.

  4. Tura

    Kuya 14-02-2017 saa 22:29'

    Gomez c urutwa na macknstry ninde warumukeneye kwaruza kutwigiraho nta kipe yigihugu nimwe yatoje niyo bakora preselection yabatoza 50 gomez yari kuba muri 2 basezerewe munyumve neza sumuswa ark aracyafite byinshi byokwiga rero kdi abatwigiraho twarabahaze

  5. Ruto

    Kuya 14-02-2017 saa 11:58'

    Aba Rayon umutoza wabo arasebye nibashaka biyahure.

  6. Bing

    Kuya 14-02-2017 saa 10:25'

    Gomez ntari mu batoza 8 bazakurwamo uwatoza Amavubi,!!!!!!!!!
    Muri abo batoza bose uko ari 52 ukuyemo 8 babaye pres selectioner abo 44 se Gomez niwe ubahagarariye?
    cyangwa Gomez niwe mwifuzaga? plz Titre rwose ntacyo ivuze. Gomez abaye gomez....
    Umu Rayons nawe agiye guhaguruka ngo Degaule.hahahahahahahahahah mubyitege (speculation)

  7. DIDI

    Kuya 14-02-2017 saa 09:20'

    nubundi ukurikije profile MINISPOC yashyizeho abo nibo bagomba kuvamo umwe.
    Bonne chance

  8. NIYOBUGINGO.DEZIRE

    Kuya 14-02-2017 saa 08:47'

    Ni dezire Imuzanze Amavubi Umutoza Yafata Nirebe Uriya Wa nijeria Narijeria Nuriya Wabu rukinafaso Nihitemo Umwe Murakoze Abakunzi Baruhagoyacu.Iyinimero Muje Mumpamagara 0727225689 Tuje Twiganirira

  9. knc

    Kuya 14-02-2017 saa 08:37'

    Eeeeeee ikizamini cya Degaule cyo kiba ari hatari!!!! ¡!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru