RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Antoine Hey yiganye system ya Conte, aba Pro b’Amavubi babanza ku gatebe

Umutoza Antoine Hey yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11 ndetse n’abasimbura babo mu mukino u Rwanda rugiye gukina na Maroc mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ugendeye ku bakinnyi bagiye kubanza mu kibuga n’uburyo basanzwe bakina mu makipe yabo ndetse n’imyitozo bamaze iminsi bakora, Umutoza ari buze gukinisha ba myugariro 3 ndetse n’abandi babiri bakina ku mpande bagaruka inyuma(wingback).

Iyi system ubusanzwe uyu mwaka yakoreshejwe cyane n’umutoza wa Chelsea Antonio Conte, iri buze gukoreshwa na Hey akinisha Nsabimana Aimable Manzi Thieryy na Mambo nka ba myugariro batatu, mu gihe Rusheshangoga na Imanishimwe Emmanuel bari buze gucunga impande z’Amavubi, basatira bakanugarira icyarimwe.

Ikindi cyagaragaye muri iyi kipe igiye kwisobanura na Marooc mukanya saa 16:30, ni uko abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bose umutoza yahisemo kubabanza ku gatebe k’abasimbura, mu gihe umunyezamu Bakame we atagaragaye mu bari bwifashishwe kuri uyu munsi.

Dore 11 bagiye kubanzamo ku mpande zombi:

Amavubi Stars:

1. (GK) Nzarora Marcel (18)
2. Rusheshangoga Michel (2)(C)
3. Rucogoza Aimable (13)
4. Manzi Thierry (6)
5. Nsabimana Aimable (5)
6. Imanishimwe Emmauel (3)
7. Niyonzima Ally (20)
8. Niyonzima Olivier ‘Sefu’ (19)
9. Bizimana Djihad (4)
10. Usengimana Dany (10)
11. Mico Justin (12)

Morocco:

1. (GK) Jawad Harti (22)
2. El Garnaoui Rachid (3)
3. Kohm Nour-Eddine (5)
4. Hamza Ellahli (6)
5. Rassouany Hamza (9)
6. Saleh Essalami
7. Salah Eddine Icharane (14)
8. Iliyass Laghzoui (16)
9. Achraf Laich (18) (C)
10. Faraj Kharmoune (20)
11. Yassine El Idrissi (23)

Urutonde rw'abakinnyi babanjemo, abasimbura n'abasifuzi bayobowe na Twagirumukiza AbdoulUrutonde rw’abakinnyi babanjemo, abasimbura n’abasifuzi bayobowe na Twagirumukiza Abdoul

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Shema fabrice

    Kuya 4-06-2017 saa 11:47'

    Iyikipe sinyemera pee!!!omborenga yakagombye gukina hamwe na miggi

  2. ally habibu

    Kuya 2-06-2017 saa 18:01'

    Mambo yagarutse kabsa ni sawa cyane

  3. Niyobu Sam

    Kuya 2-06-2017 saa 16:29'

    amahirwe masa kw’ikipe yacu amavubi ndetse n’umutoza wayo tubari inyuma basore.

  4. kagabo

    Kuya 2-06-2017 saa 15:32'

    Iyi team itagira Savio Ncuti, ntigire Bakame, iratsindwa byinshi peeeeeeeee, muraza kumbwira


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru