RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Ibitego 4-1 yatsinzwe na Algeria, amasomo meza ku mutoza Antoine Hey n’abakinnyi b’Amavubi

Umutoza Antoine Hey na Djihad Bizimana Visi Kapiteni w’Amavubi batangaza ko ibitego 4-1 batsinzwe na Algeria mu mukino wa nyuma wa gicuti mu kwitegura imikino ya nyuma ya CHAN 2018, byabasigiye amasomo akomeye ashobora kubafasha guhangara Nigeria n’andi makipe bazahura.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018, ni bwo Umutoza Antoine Hey yagombaga kureba no kwerekana ishusho nyayo y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, igiye guseruka mu mikino ya CHAN 2018.

Ni koko byarabaye, yerekanira iyo shusho mu mukino wahuje Amavubi na Algeria, maze urangira icyo gihugu cy’Abalabu gitsinze u Rwanda ibitego 4-1, aho bitatu bya mbere byabonetse mu minota 30 ibanza y’umukino.

Amavubi ngo n'ubwo asoje imikino ya gicuti adatsinze n'umwe, ngo intego ni umukino wa nyuma (Final)Amavubi ngo n’ubwo asoje imikino ya gicuti adatsinze n’umwe, ngo intego ni umukino wa nyuma (Final)

Nyuma y’uwo mukino, Djihad Bizimana, Visi Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje ko batsinzwe ibitego 4-1 bitewe n’uburangare cyangwa gutinda kwinjira mu mukino, gusa ngo hari amasomo bakuyemo ashobora kuzabafasha guhangara Nigeria n’andi makipe bari kumwe mu itsinda C muri CHAN 2018.

Bizimana yagize ati “Dusesenguye umukino, wari mwiza kuko twakinnye n’ikipe nziza iri ku rwego rwo hejuru, gusa habayeho uburangare cyangwa se gutinda kwinjira mu mukino, ku buryo byageze ku munota wa 30 dutsinzwe ibitego 3, ariko nyuma y’icyo gihe twaganiriye mu kibuga, tuvuga ko byanze bikunze dukwiye kugira icyo dukora.”

“Twakinnye, tubona amahirwe menshi n’ubwo tutayabyaje umusaruro, nibaza ko twanabonye koroneri nyinshi kurusha Algeria, gusa bo amahirwe babonye baturushije kuyabyaza umusaruro, ariko mu kibuga ni ko biba bimeze, hari igihe abantu baramuka ibintu bitari mu buryo bwabo, ariko umukino ntiwari mu bicyane ku ruhande rwacu.”

Uyu mukinnyi wo hagati muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi yakomeje amara Abanyarwanda impungenge ku miterere y’Amavubi muri CHAN n’umusaruro azakurayo, ngo kuko n’ubwo umukino batsinzwemo ibitego 4-1 ari wo wagombaga kugaragaza ishusho yayo, nibinjira mu irushanwa bazakora ikinyuranyo.

Ati “Urwego rw’umukino w’uyu munsi nibaza ko ari rwo rwego rwo muri CHAN tuzahuramo na Nigeria ndetse n’izindi turi kumwe mu itsinda, ariko hari isomo byadusigiye, tugomba kuganira cyane wenda ku birebana n’ubwugarizi, kwizerana hagati yacu, nibigenda bityo muri iyi minsi mike dusigaranye ngo dukine na Nigeria nizera ko uwo mukino utazagenda nk’uko uyu utugendekeye.”

Nkeka hagezweho 'Graduation' kugirango Amasomo Umutoza Antoine Hey n'abakinnyi b'Amavubi bakuye muri CECAFA no mu mikino ya gicuti bakinnye atangire ajye mu bikorwa muri CHANNkeka hagezweho ’Graduation’ kugirango Amasomo Umutoza Antoine Hey n’abakinnyi b’Amavubi bakuye muri CECAFA no mu mikino ya gicuti bakinnye atangire ajye mu bikorwa muri CHAN

Umutoza Antoine Hey, Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje ko gutsindwa ibitego 4-1 bibabaje, ariko ko ari umwanya mwiza wo kwiga ku buryo adashidikanya ko uwo mukino wasigiye abakinnyi be amasomo akomeye.

Ati “Birababaje kuba twatsinzwe ibitego 4-1, twabonye amahirwe menshi yari kuduha ibitego muri uyu mukino ariko tuyapfusha ubusa, twakoze amakosa menshi mu bwugarizi, gusa amasomo yacu yo twayafashe, ndibaza ko n’abakinnyi bamaze kubyumva.”

“Icyiza nta mvune twagize, abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye neza umukino wo kuwa mbere, umukino wa gicuti kugeza ubu ntacyo utubwiye, ikituraje ishinga ni umukino dufite kuwa mbere tariki ya 15 Mutarama, ni wo ufite icyo uvuze, ni wo dusabwa kuba twiteguye neza, kandi nta gushidikanya tuzaba twiteguye.”

Intego ni umukino wa nyuma

Nyuma y’imyiteguro bakoze haba mbere ya CECAFA Senior Challenge Cup, muri iryo rushanwa nyirizina ndetse no mu mwiherero bamazemo iminsi, Bizimana Djihad avuga ko kwari ukwitegurira guhatana ngo nibura bazagere ku mukino wa nyuma wa CHAN 2018, mu gihe muri CHAN 2016 yabereye I Kigali bwo basezerewe na RDC muri ¼ cy’irangiza.

Bizimana Djihad ngo gutsindwa imikino ya gicuti ni yo ntwaro izabafasha gutsinda Nigeria n'abandi bazakinaBizimana Djihad ngo gutsindwa imikino ya gicuti ni yo ntwaro izabafasha gutsinda Nigeria n’abandi bazakina

Bizimana yagize ati “Intego yacu ni nk’iy’andi makipe yose, ntabwo twaje hano gutembera, ntabwo twaje kureba uko Morocco imeze, twaje muri CHAN kugirango nibura tugere ku mukino wa nyuma. Tuzabiharanira, tuzakora cyane.”

Amavubi arahaguruka i Tunis kuri uyu wa kane tariki ya 11/1/2018 saa tanu n’igice (11:30am), ni ukuvuga saa sita n’igice (12:30pm) ku isaha ya Kigali, ace mu Mujyi wa Casablanca yerekeza i Tanger muri Morocco aho azakinira imikino yayo y’ijonjora mu itsinda aherereyemo.

Amavubi aherereye mu itsinda C muri CHAN 2018, akazatangira irushanwa akina na Nigeria ku itariki ya 15/1/2018, akazakina umukino wa kabiri na Guinea Equatorial ku itariki 19/1/2018, akazasoreza imikino y’amatsinda ikina na Libya ku itariki 23/1/2018 akazajya akinira mu Mujyi wa Tanger wo muri Morocco.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. king

    Kuya 14-01-2018 saa 20:56'

    hhhh ukuri kurababaza ariko kugahama ari ukuri ....twere kwitwaza umutoza kuko kuva amavubi yabaho imyaka 40 irashize abatoza bararenga 20 nonese bose bari abaswa ? ko tuzi amakipe ubu batoza kandi akomeye !!! 1- ahubwo dore intsinzi amavubi ntazongere kwitwa akazina nkako kagasimba kagayitse azitwe Intare Ingwe cg Imbogo nibyanga basi azitwe Impimbi biraruta naho. ubundi twemere ko afurika yiburasirazuba yose nta ikipe nzima tugira ziserukira aka gace yaba Uganda Burundi Kenya Tanzania Sudan Somalia nahano iwacu tutahibagiwe .... gusa akabi gasekwa nkakeza kuko Amavubi anyibutsa ikipe yitwaga IMBWEBWE yariyi IBWANAMUKARI 1922 NGO yabaga yabasha kunganyiriza kukibuga cyayo ngo kuko cyari cyuzuyemo imyobo yisiha ndetse nimigigina icyatumaga nta kipe ibinjuzamo igitego nuko mwakina byageraga kunota Wa mirongo itanu abakinnyi Bose bavunaguritse kubera imyobo bakiniragamo batamenyereye ninacyo cyatumaga iyo kipe bitaga IMBWEBWE FC ntawapfaga kutsindira iwabo ariko nayo reka izasure andi makipe kubibuga byayo ....namwe murabyimva ibitego yaryaga kuko ibike yatsinzwe nibitego 27 nabwo mu gice 1 kuko abafana bayo bahise batera amabuye Mu mizinga yinzuki umukino uba urangiye utyo kuko inzuki zarigaragambije .ngayo nguko

  2. fizz

    Kuya 12-01-2018 saa 10:05'

    Nyamara nimushake mumenye ko burimunsi mwitwara nabi ngo chan ngiyo muyijyezemo rero nimuyicyine kuko nayo mwitwaza mutsidwa buri mucyino nayo ntimuyishoboye ngoho katurebe hey uhoru tubenshya nabacyiryi be amaso turayafite nubwejye twajyiye

  3. ruhago

    Kuya 11-01-2018 saa 19:50'

    njye nta bwoba mfite kuko defense yabanjemo ntishoboye kuko rugwiro na mbogo ally bose ni banyamara,nizere ko batazakoreshwa muri chan.kndi muhadjiri arakenewe .mbifurije amahirwe kuwa 1

  4. JOYCE

    Kuya 11-01-2018 saa 18:25'

    Mbega mavubi weeeee!!! ariko Hey yagiye areka kubeshya abanyarwanda mu cecafa yari mumyiteguru imikino yagicuti aranyagirwa imvura yibitego none ngo inego ni finari nubundi nibashake bigarukire kuko urwanda rugiye gukorerwaho amateka rutigeze rukorerwaho

  5. emmy

    Kuya 11-01-2018 saa 12:31'

    Tubabazwa no guhora bavuga ngo bariga bariga. nta mwana ukiga ujya mu marushanwa nibareke kugira na rimwe bitabira babanze bakure naho ibyo guta umwanya ngo barajya kwiga kandi badutwarira amafaranga yagakoze ibindi ntago aribyo rwose ibi birakabije.

  6. mugisha

    Kuya 11-01-2018 saa 10:03'

    ibyiza mwakwigarukira ndabona mugiye gutembera muri marroco


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru