RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
Ibyo umutoza w’Amavubi avuga nyuma y’igeragezwa ry’abakinnyi ritavuzweho rumwe
Print Comments: 12 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey yasanze hari bamwe mu bakinnyi bagisabwa byinshi byo gukora ngo babe bakwije imbaraga zo gukina umupira nk’uko yabiboneye mu igeragezwa yabakoresheje n’ubwo ritavuzweho rumwe hagati ye na bamwe mu batoza b’amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ubwo yari amaze guhabwa akazi ko gutoza Amavubi akanerekwa Abanyamakuru kuwa 21 Werurwe uyu mwaka, Antoine Hey yatangiye kujya ajya ku bibuga bitandukanye bikinirwaho imikino ya shampiyona, ashakisha abakinnyi ngo akusanye abitwara neza kurusha abandi.

Nyuma y’ukwezi kumwe yahise atangaza urutonde rw’abakinnyi 41 bagomba kuza mu igeragezwa, agakuramo 23 azakoresha mu mikino mpuzamahanga Amavubi agomba gukina guhera muri Kamena.

Ku ikubitiro, Umutoza Jimmy Mulisa wa APR FC yahise yamaganira kure iby’iryo geragezwa, aho yavugaga ko atumva icyo rimaze mu gihe abakinnyi bamaze gukina imikino irenga 20 muri shampiyona.

Kimwe n’abandi batandukanye, mu Itangazamakuru bakomeje kugaragaza ko iryo geragezwa ntacyo rimaze uretse kunaniza abakinnyi kurushaho, bakanavuga ko ryari kugira umumaro iyo riba rikozwe mu ntangiriro z’umwaka w’imikino.

Abakinnyi babanzaga kwishyushya mbere yo gutangira igeragezwaAbakinnyi babanzaga kwishyushya mbere yo gutangira igeragezwa

Icyakora uwateguye iryo geragezwa ni we wari uzi n’icyo arishakamo, ndetse ngo arishimira uko ryagenze, gusa ngo ibyarivuyemo azabibwira abo bireba, ni ukuvuga abakinnyi barikoze ndetse n’amakipe bakinamo.

Nyuma y’igeragezwa rya mbere ryabaye kuri uyu wa 4 Gicurasi, Umutoza Antoine Hey yagize ati “Mu kuri hari bamwe mu bakinnyi bari ku rwego rwiza mu mbaraga, hari n’abandi bagisabwa gukora cyane. Ejo tuzasesengura ibyavuye mu igeragezwa, hanyuma tugire ibyo dusaba abakinnyi n’amakipe bakinamo.”

Yakomeje avuga ko ubwo imyitozo y’Amavubi izaba itangira nta mwanya wo kongerera abakinnyi imbaraga uzaba uhari, ndetse ngo bizaba ari igihe cyo kwitoza imikinire mu kibuga gusa, bityo “nta mwanya wo gupfusha ubusa uzaba uhari.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu buri mukinnyi tumufiteho ishusho, ndetse tuzababwira uko bahagaze tugire n’ibyo tubasaba, hanyuma tunabahe irindi geragezwa mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere, turebe icyahindutse ku rwego bariho uyu munsi mu birebana n’imbaraga.”

Ally Niyonzima wa Mukura VS, Yannick Mukunzi (hagati) wa APR FC na Iradukunda Bertrand wa Bugesera FCAlly Niyonzima wa Mukura VS, Yannick Mukunzi (hagati) wa APR FC na Iradukunda Bertrand wa Bugesera FC

Bamwe mu bakinnyi bagaragaje urwego ruciciritse mu mbaraga harimo Hakizimana Francois wa Musanze FC, Ndahinduka Michel wa AS Kigali na Munezero Fiston wa Rayon Sports, aba bakaba ari bamwe mu bagiye bavamo rugikubita mu gice cya kabiri cy’igeragezwa.

Abakinnyi 23 bazaba baratsinze igeragezwa ni bo bazinjira mu ikipe y’igihugu Amavubi, bakazafatanya n’Umutoza Antoine Hey kwitegura umukino bazakina na Centrafrique kuwa 13 Kamena uyu mwaka, ukazaba ari uwo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera muri Cameroon 2019.

Nyuma y’ukwezi kumwe bazaba bafite akandi kazi katoroshye imbere y’ikipe y’igihugu ya Tanzania, mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu (CHAN) izabera muri Kenya.

Nubwo yakinnye imikino mbarwa muri APR FC, Faustin Usengimana yagaragaje ko adahagaze neza mu byerekeye imbaragaNubwo yakinnye imikino mbarwa muri APR FC, Faustin Usengimana yagaragaje ko adahagaze neza mu byerekeye imbaraga

Nyuma yo kwishyushya abakinnyi bahitaga bahera ku igeragezwa ry'umuvudukoNyuma yo kwishyushya abakinnyi bahitaga bahera ku igeragezwa ry’umuvuduko
Manzi Thierry kimwe n'abo bakinana muri Rayon Sports bagaragaje ko bari hejuru mu mbaraga uretse Munezero FistonManzi Thierry kimwe n’abo bakinana muri Rayon Sports bagaragaje ko bari hejuru mu mbaraga uretse Munezero Fiston
Iyo itsinda rimwe ryasozaga igice cya mbere cy'igeragezwa ryahitaga rihabwa akaruhukoIyo itsinda rimwe ryasozaga igice cya mbere cy’igeragezwa ryahitaga rihabwa akaruhuko
Mubumbyi Barnabe wa AS Kigali na Djihad Bizimana wa APR FC Mubumbyi Barnabe wa AS Kigali na Djihad Bizimana wa APR FC
Nkinzingabo Fiston wa APR FC yitegura kwereka Umutoza umuvuduko ujya utuma azengereza amakipeNkinzingabo Fiston wa APR FC yitegura kwereka Umutoza umuvuduko ujya utuma azengereza amakipe
Intambwe ndetse za Dany Usengimana zatumye aba mu bakinnyi bakoreshaga ibihe bito mu kuvuduka intera bari bashyiriwehoIntambwe ndetse za Dany Usengimana zatumye aba mu bakinnyi bakoreshaga ibihe bito mu kuvuduka intera bari bashyiriweho
Sibomana Patrick Papy wa APR FC ashobora kuzongera gukora ikizamini nk'iki mu ntangiriro za Kamena ubwo azaba yerekeje muri Tubize yo mu BubiligiSibomana Patrick Papy wa APR FC ashobora kuzongera gukora ikizamini nk’iki mu ntangiriro za Kamena ubwo azaba yerekeje muri Tubize yo mu Bubiligi
Umutoza Antoine Hey na Emery Kamanzi bagenzura imbaraga abakinyi bafiteUmutoza Antoine Hey na Emery Kamanzi bagenzura imbaraga abakinyi bafite




Djabel Manishimwe ari mu bakinnyi bakoze neza kurusha abandi kimwe na Nshuti Dominique Savio bakinana muri Rayon SportsDjabel Manishimwe ari mu bakinnyi bakoze neza kurusha abandi kimwe na Nshuti Dominique Savio bakinana muri Rayon Sports

minani,andreminani14@gmail.com Kuya 5-05-2017 saa 19:37'

Abanyarwanda dukunda kwiyemera tukumva ko ibintu byose tubizi,aba batoza babanyarwanda nibace bugufi kubera ko into Hey atangiye a kora ndumva Shari Ari WO bwa mere bibaye,nibategereze ikizavamo,yahawe ikipe yigihugu cyacu bahari bigaragara ko bo ntabushobozi bari bafite,bimwivangira mu kazi

Ntigushya Kuya 5-05-2017 saa 13:13'

Niba ikipe ishaka kugira abakinnyi b’ingufu nibarebere mu bwongereza umukinnyi akurikira regime ki buri munsi ku masaha yahe , kugirango
Abashe gukora iyihe myitozo mugihe kingana iki inshuro zingahe kumunsi. Riba ari itegeko kuburyo iyo abikurikije nyuma y’amezi 6 aba ashobora
Gukina amarushanwa akomeye ntabibazo byo kunaniza abo bakinana, nawe ubwe akongera urwego rwimikinire , hagomba no kureba igihagararo
Cy’abakinnyi nakaguru bakinisha bikitabwaho, wabihuza nubuhanga bw’umupira ntakipe nimwe iza yizeye intsinzi ngo iramenera kwa runaka.
Muzongere murebe mwitegereze match U18 u Rwanda rukina n’Ubwongereza kuri youtube harimo isomo rikomeye ntabakinnyi bimbaraga bari
Gutoranwa nababonetse wagirango bamaze amezi barya 1 ku munsi ngayo nguko

Charles Kuya 5-05-2017 saa 08:14'

Jyewe Rwose Nishimiye Buriya Buryo Umutoza Yazanye Kuko Bizagabanya Byabindi Byo Gukinisha Ufite Izina Ahubwo Ufite Fitness Kdi W’umuhanga Abe Ariwe Ukina Kbs Kdi Twese Equipe Niyacu Tuyishyigikire Kuko Aho Bigeze Nta Apr Nta Rayon Mureke Tumere Nka Ramos Na Pique Muri Spain Twekumera Nkabo Muri Real Na Barca.

etoo Kuya 5-05-2017 saa 04:43'

Nangwa nabo bakora ubukwe bwemewe na leta, imiryango baturukamo, idini naho abanyu menya barabuze ayo gukwa cg baratendeka???? Ko tutumva abakinira Rayon bakoze ubukwe kandi bose bafite abakunzi hari uburaya busumbya ubwo? Nonese munezero aturuka mu yihe ekipe itari burozi fc??????? Aha n’amarangamutima gusa nkuko De best yabiririmbye. Nubundi ubusesenguzi bwiza bukorwa na Regis, Rutamu, Rugimbana, Patrick, naho abandi ni fanatism ya bakinnyi gusa ese abo bose ninde warushije Rugwiro na Mpozembizi?? that is the poor analysis

james Kuya 4-05-2017 saa 22:02'

Wa murundi uvuga ir urimi rusa n’ikinyarwanda Issa Bigirimana ko ntamubonamo?

theo Kuya 4-05-2017 saa 17:55'

murabonako,comando,masudi,agerageza,kubona,abasore,be,bitwaye,neza,keretse,munezero,fisto,gusa,murabonako,atanga,umwitozo,kabisa,,bravooo....

paul Kuya 4-05-2017 saa 17:55'

jye ndumva nta mufana ukwiye gufana abakinnyi ba club afana gusa.ahubwo twafana equipe national. uyu mu rayon ahindure imyumvire

karekezi Kuya 4-05-2017 saa 17:48'

APR mumenye ikibura mu bakinnyi banyu, nta mwuka bafite bose bibera mu ndaya.

frank Kuya 4-05-2017 saa 17:30'

ariko ye aba rayon nibo beza cyaneeee rero ahubwo ugaragaje uruhande ubogamiyemo mu kwandika

knc Kuya 4-05-2017 saa 17:19'

ino myenda yose itandukanye ni iy’amavubi mu myitozo se cg buri wese yazanye iy’ikipe ye ?

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)