RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Igishoboka cyose turagikora, igihugu cyacu kibone tike ya 1/4 muri CHAN-Kapiteni w’Amavubi Bakame

Amasaha asigaye arabarirwa ku ntoki, Amavubi akamenya niba ingemwe yabibye ku wa gatanu w’icyumweru gishize ziratanga amatunda kuri uyu wa 2, bakagera muri 1/4 cya shampiyona nyafurika y’ibihugu.

Ni urugamba rumwe batsinze, ariko intambara yo gushaka itike yo kwerekeza muri ¼ baramenya ko bayitsinze kuri uyu wa 2, bahura n’ikipe ya Libya.

Libya ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa, n’ubwo yasitaye imbere ya Super Eagles za Nigeria kuri uyu wa gatanu, igatsindwa igitego 1-0.

" Ni umukino twafashe nka finali kuri twe. Buri mukinnyi mu mutwe we arashaka gukora ibishoboka byose tugatsinda Libya, kandi birashoboka." Ndayishimiye Eric Bakame, kapiteni w’ikipe y’igihugu mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere.

" Yaba njye yaba abandi bakinnyi kimwe na delegatiyo yose turi kumwe aha, ni umukino twahaye agaciro gakomeye, ku buryo tudashaka kuwutakaza mu nzira zose zishoboka."

Amavubi arasabwa kuba yabona inota 1 ryaba rihagije gushyira hanze Libya ifite igikombe cya 2014, ni ubwo ari akazi gakomeye cyane.

" Umutoza yatubwiye ko Libya ifite imbere hatyaye kandi bihuta cyane. Yadusabye kutazabahubukira, tugakina ibyo adusaba."

" Tumufitiye icyizere, kandi nitubikurikiza ndizera ko nta kabuza tuzabona icyo dushaka kuri uyu mukino."

Uyu mukinnyi uyobora bagenzi be mu kibuga, asanzwe azwiho gutinza umukino bikomeye, iki kibazo akibajijwe na RuhagoYacu, ko ejo adashobora kugaragara akora ibisa nkabyo, Bakame yavuze ko we icyo ateganya gukora n’abandi bakinana ari ugukina ibihesha u Rwanda itike uko byagenda kose.

Aba basore ngo barakora ibishoboka baheshe ikipe y'u Rwanda intsinziAba basore ngo barakora ibishoboka baheshe ikipe y’u Rwanda intsinzi

" Tuzakora ku buryo ibendera ry’igihugu cyacu rizazamuka hejuru nyuma y’umukino, uburyo bwose bushoboka buzakoreshwa kandi twizeye umusaruro." Ndayishimiye Eric Bakame.

Aba basore ba Antoine Hey ubu nta rwitwazo rw’ikirere cyangwa ikindi cyose, kuko iminsi 22 bamaze mu majyaruguru y’Africa, bamaze gukamirika byose.

Ikirere si cyiza, ariko aba bakinnyi bavuga ko ubu nta ngorane na nto bagifiteho, niba munitegereza neza, abenshi banakina bambaye imipira y’amaboko magufi, itarimo imbere na uturinda mbeho cyangwa ngo intoki zabobazambike ibibagabanyriza zibagabanyiriza imbeho.

" Njye nasanze ntashobora gukinana gants byangora." Djihad Bizimana aganira na RuhagoYacu.

" Imbeho ni nyinshi ariko nabo dukina nabo ntabwo iba iboroheye, njye naramenyeye."

Amavubi yatsinze umukino uheruka na Equatorial Guinea, mu gihe umukino ubanza banganyije na Nigeria.

Umutoza Hey avuga ko kuba bataratsindwa igitego muri iyi mikino 2 ishize, ari kimwe mu byerekana ko bakomeye mu kurinda izamu, intwaro anizeye kuri uyu wa kabiri.

Bakame arasaba abanyarwanda amasengesho ubundi bakabagirira icyizere, kuko nabo bafite ibyo bashoboye kandi bazerekana ejo.

" Abanyarwanda mu rugo ndabizi ko bakunda ikipe yabo, badusengere ubundi bizere ko natwe aha tuzakina dushaka kubahesha ishema nibo duhagarariye."

" Libya irakomeye ariko natwe turi ikipe nziza, batugirire icyizere, tuzakora ibyo dushoboye byose, bishime."

Uyu mukino uteganyijwe ku i saa 21H00 isaha yo mu Rwanda, bizaba ari saa 19H00 isaha ya Tangier. Uzatangirira icyarimwe n’umukino uzahuza ikipe ya Nigeria na Equatorial Guinea i Agadir mu majyepfo ya Maroc.

Amavubi akomeje ku mwanya wa mbere yaguma aha mu mujyi wa Tangier, mu gihe asoje ku mwanya wa 2 yakwerekeza Agadir mu majyepfo ya Maroc.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. FLZO

    Kuya 23-01-2018 saa 13:14'

    Amavubi arabikora kbs

  2. Mico eric

    Kuya 23-01-2018 saa 12:47'

    Mwiriweho.rwanda 2 ;0 libya ooh my god

  3. Rama

    Kuya 23-01-2018 saa 09:37'

    Mwiriwe neza ariko nkawe uba uvuga ngo jihadi ;omborenga na Saviyo nibabanzamo amavubi arabikora nibo bonyine bagize ikipe?badafite abo bakinana bakina bonyine?ayo ni amarangamutima y ikipe ufana kbs.ikipi n iy igihugu vana ibyo aho.ahubwo twese intero ibimwe duvuge tuti Mana dufashe u Rwanda rutsinde sibyo?

  4. eric z

    Kuya 23-01-2018 saa 08:49'

    twicare tunywe ka cyayi muhadjiri na freekicks za rutanga ziradufasha ariko bakame yirinde gutinza umukino tutarabona igitego

  5. Nsabimana Patrick

    Kuya 23-01-2018 saa 07:56'

    Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda nzi nezako tuzabikora( umva gusenga kwacu Mana)

  6. Ishimwe

    Kuya 22-01-2018 saa 23:12'

    IMANA izadufasha arik cyane izakorera mur muhadjir na savio na innocent!

  7. Fidele

    Kuya 22-01-2018 saa 20:43'

    Ndababwiza ukuri Urwanda turi mubihe byiza!

    1. Umukobwa wacu aherutse kuzana umwanya wa 2 muri Africa mubijyanye n’ubwiza

    2.Umusore wacu ajyira atya aba atorewe kuba Rudasumbwa w’Afrique.

    3.Aleruya aba yanikiye abanyonzi basigara bareba munsi y’ipine!

    Pourquoi pas amavubi atabikora c? Uwiteka akomeze abane nabo pe!
    MUREKE TWESE NKABITSAMUYE TUBASENGERE NKUKO TUBIGOMBA ATARI NUKO BABIDUSABYE AHASIGAYE TUBAFATIRE N’IRY’IBURYO!

  8. alphonse

    Kuya 22-01-2018 saa 20:24'

    tubarinyu kabisa mukome imana dusnga yumva amasegesho muzabiko1/4mugeyo

  9. ruhago

    Kuya 22-01-2018 saa 18:40'

    muhadjiri na fitina ombolenga nibabanzamo tuzatsinda,kndi imana dusenga irakomeye twizeyeko izabidufashamo

  10. ruhago

    Kuya 22-01-2018 saa 18:40'

    muhadjiri na fitina ombolenga nibabanzamo tuzatsinda,kndi imana dusenga irakomeye twizeyeko izabidufashamo

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru