RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Igitego cya Sugira cyo mu minota y’inyongera ntikibujije Amavubi gutakaza umukino wa mbere

Ikipe y’igihugu ya Centrafrica itsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera mu gihugu cya Cameroon mu myaka ibiri iri mbere.

Igitego cya Salif Keita ku munota wa nyuma w’umukino, gihesheje amanota 3 ikipe ya Centrafrica, yakinaga n’ikipe y’u Rwanda.

Umukinnyi Junior Gourrier yari yafunguye amazamu hashize iminota 10 igice cya 2 gitangiye, cyishyuwe na Sugira Ernest mbere gato y’uko iyi kipe iva inyuma, igahita itsinda igitego cya 2 cya Keita.

Igitego cya rutahizamu w’ikipe ya AS Vita Club ku munota wa 2 w’inyongera w’umukino cyari gihaye icyezere n’ibyishimo abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi, bakekaga ko u Rwanda rukuye inota 1 i Bangui, ryari kuba rivuze kinini muri iyi mikino.

PNG - 623.8 kb
Centrafrica yakiniraga imbere y’abafana benshi bayo

Gusa ibyishimo by’abasore ba Antoine Hey n’abanyarwanda muri rusange nta masegonda agera kuri 30 birengeje, kuko abakinnyi ba Centrafrica batunvaga ibibayeho, bkoze akazi gakomeye, batsinda igitego cya 2 ku munota wa nyuma, ku burangare bw’abakina inyuma b’Amavubi.

Uyu mukino amakipe yombi yagiye kuwukina, abizi neza ko bisaba akazi gakomeye, bagashaka amanota 3, nyuma yaho ikipe ya Guinea Conakry yitwaye neza ku munsi w’ejo, igatsinda ikipe ya Ivory Coast mu rugo, ibitego 3-2, ikaybora intsinzi.

Antoine Hey wari wasabye abasore be amanota 3, byakwanga bagashaka uko bacyura inota rimwe, birangiye nta na kimwe babonye, nyuma yo gutsindwa igitego cya ku munota wa nyuma.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 0-0, ndetse nta n’amahirwe agaragara yabonetse yo kureba mu izamu.

Niyonzima Haruna, kapiteni w’Amavubi akaba ari we wenyine wari wateye ishoti rijya mu izamu ku mpande zombi.

Bavuye kuruhuka, abasore ba Raoul Savoy baje botsa igitutu abakinnyi b’Amavubi, bakoraga n’amakosa menshi mu bwugarizi. Ahagana ku munota wa 55, ni bwo umukinnyi witwa Junior Gourrier yatsinze igitego cya mbere ku ruhande rwa Centrafrica.

Abanyarwanda baba muri Centrafrica bari abje ku bwinshi, gushyigikira AmavubiAbanyarwanda baba muri Centrafrica bari abje ku bwinshi, gushyigikira Amavubi

Mu minota yakurikiyeho ya hafi byashobokaga ko Centrafrica yari gutsinda igitego cya 2, dore ko yotsaga igitutu Amavubi, inabifashijwemo n’abafana bari bakubise buzuye stade, ariko abasore b’Amavubi babyitwaramo neza.

Hey yakoze impinduka 3 zikurikiranye, aho Imanishimwe yahaye umwanya Iranzi Jean CLaude, Mugiraneza aha umwanya Usengimana Danny, naho Rusheshangoga aha umwanya umusore Savio Nshuti.

Ikipey’u Rwanda yokeje igitutu ikipe ya Centrafrica, inagenda ihusha ibitego, harimo igitego cyahushijwe na Danny Usengimana ku munota wa 82 w’umukino.

Ahagana ku munota wa 90, u Rwanda rwabonye Coup franc ku ikosa ryari rikorewe Iranzi Jean Claude, Emery atereka umupira ku mutwe wa Manzi Thierry wakojejeho ugaca ku ruhande.

Mu minota 3 yari yongeweho, abasore ba Centrafrica batangiye kuyimara baryama hasi. Hasigaye umunota 1 u Rwanda rwabaciye mu rihumye, Sugira Ernest abatsinda igitego cyo kwishyura.

Ubwo benshi bakekaga ko Amavubi acyuye byibura inota 1, aba basore bakoze amakosa bananirwa kurinda amasegonda macye yari asigaye, binjizwa igitego cya 2 cyatsinzwe na Salif Keita wari winjiye mu kibuga asimbura, umukino uhita urangira.

U Rwanda kuri ub ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya 8, aho rutarabona inota na rimwe, rukaba rurimo umwenda w’igitego 1, kimwe na Ivory Coast ya 3.

Guinea iyoboye itsinda inganya na Centrafrica, zizahura mu kwezi kwa 3 umwaka utaha, ubwo Amavubi azaba yakira Inzovu za Cote d’Ivoire.

PNG - 1.1 Mb
Stade yari yakubise yuzuye

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Centrafrica:

Lembet ,Ngam ngam, Keita, Zimbori, Eloge Eloge, Enza Yamissi ,Anzite, Amos Youga , Gourrier Junior, Mabide, Foxi , Momi.

Rwanda:

Ndayishimiye Eric, Salomon Nirisarike, Emery Bayisenge, Thierry Manzi, Rusheshangoga Michel, Mugiraneza Jean Baptiste, Djihad Bizimana, Emmanuel Imanishimwe, Niyonzima Haruna, Jacques Tuyisenge, Sugira Ernest.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ARERA JON’S

    Kuya 16-06-2017 saa 06:08'

    Mbegaa!!ndi uganda abanyarwanda nashaka bagira mukibuga uganda ubungubu nakipe batatsinda muri africa naninu navuga gikomeye baturusha mumupira nabakinyiboyo namakipe akaze bakinamo arko ishaka no gushira hamwe nibyo bibagejeje kurwego bariho ubu nanawafaranga meshi bashiramo abanyarwanda baracyakeneye byishi byo gukora murakoze!!gusa bigeneza kbs!!!!!!!!!!

  2. Jean De Ntawiheba

    Kuya 13-06-2017 saa 14:46'

    Yooooooo!!!!!!!Bana Burwanda Nimukomere Kandi Mukine Ibyo Mushoboye Kweli Kuko Aba Baclaiminga Nanumwe Hey Yatoranyije;hari Igihe Bazemera Ko Mushoboye;mwe Mukore Icyo Mukwiriye Gukora Mu Gihe Cyanyu;abarumuna Banyu Nabo Bazakora Ibyabo;kuko Umuhinzi Atunganya Umurima Yapfa ,Abana Bagakomeza Imirimo Yiterambere!!!!!Turabashyigikiye Sanaaaaaaaaaaaa!!!!!

  3. Pacifique

    Kuya 12-06-2017 saa 14:47'

    Vraiment ndababaye sana. Mwambwira gute, ukuntu equipe nzima yatoranijwe numutoza inanirwa kudefand umunota umwe, kurinjye mbona nta nationalism abakinnyi bafite kuko ntibyumvikana nagato pee, naho umutoza ararengana, gsa birababaje, kurinjye mbona hakwiye kubanza kubigisha gukunda igihugu, nibamara kugikunda, bazanagihesha, agaciro muruhando mpuzAmahanga. Murakoze

  4. musemakweli

    Kuya 12-06-2017 saa 10:58'

    NI HAHANDI TUTARAMENYA GUHITAMO UMUTOZA UKWIYE NTAHO TUZAGERA

  5. haburiki

    Kuya 12-06-2017 saa 10:51'

    twe turavuga cyane,ntubona abantu baba baje gushyigikira ikipe yabo kandi bari muntambara!! stade ntuwabona naho utereka urushinge. naho twe ni ukwiyemere gusa nibatahe mubajyane mukigo cya gisirikare igako mubahate imihini, Wenda bamenya ubwenge bakareka imiteto. ubuse abarundi baturusha iki? uziko buriya abarundi habigihe nta na prime babaha,ariko ba Cedric bakava za burayi bakaza bakabikora neza,kubera gukunda igihugu cyabo cg cyabahaye ubwenegihugu kikabagaburira indagara n’ubugari byacyo. burya koko iyo imbwa ihaze ntirinda urugo!!!

  6. knc

    Kuya 12-06-2017 saa 09:28'

    Nibaze barye imisoro yacu,ubwo se bishimiraga igitego igihe kingana kuriya babona batsinze umukino ?

  7. rulove

    Kuya 12-06-2017 saa 09:11'

    Ariko ubwo abavuga menshi ko ari uko muba murebasha amaso gusa mugahuza n’irari ry’uko mubyifuza, harya mwebwe ntiwasanga no muri nyumbakumi zanyu mwarananiranye! mutuze ntabwo Amavubi yanze gutsinda kuko na yo yashatse uko yatsinda ntibabigeraho. nta gitangaza rero!!! muhimba murya ibihiye nyamara hari abambura ababitetse! Iyo abakinnyi batsinze turishima ntitunafashe uwavunikiye muri iyo nsinzi! Abahungu bacu bakoze cyane kuko batatsinzwe byinshi kandi na bo batsinze kimwe. ubwo muzahora mutsindaaaaa kugeza ryari ra? nyamara no gutsindwa bizarangira! AMAVUBI OYEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!

  8. DIDI

    Kuya 12-06-2017 saa 08:06'

    Nari nabivuze ko turi gushaka guhuza situation politique ya CAR na football yabo. ntaho bihuriye namba!!!
    Ikigaragara nuko harimo incapacité muri coaching ndetse n’abakinnyi ubwabo. Nigute utsinda igitego hasigaye 30 secondes bagahita bacyishyura equipe itara nasubira mu mwanya wayo!!!! Wamugani uzajya kumva Haruna ngo "twagize amahirwe macye, twabonye amakosa ubutaha tuzayakosora..." Hacyenewe impinduka muri leadership mukibuga hagati.

  9. ndababaye

    Kuya 11-06-2017 saa 20:59'

    muzavugaaaaaa muruheee!! iyi izarangiza ari iya4 mutsinda irimo. ubu se niba tunaniwe byabihugu tuvuga ko batariho, ibiriho tuzabikizwa niki. imupira wacu urikuyonga nkisabune ya gifura.

  10. Venuste Niyotwagira

    Kuya 11-06-2017 saa 20:00'

    Yewe! nagatanga ikindi badukorera nibaveyo nuko nyine baraharaswe cyako mbabajwe nabana bato barimo kuzamuka neza badahabwa umwanya ngo bikinire bagashaka kugendera kuri ziriya nzehe zikina hanze kandi ntacyo zishoboye uretse kwiyemera gusa muzaba mwumva ibyo HARUNA azatangaza nibagera hano ngo nibahabwe umwanya baracyari abana arabivuga nkumva anteye asyiii!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru