RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Igitutu ni cyinshi, ariko tugomba kubona itike ku wa kabiri-Antoine Hey

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey, atangaza ko ikipe y’u Rwanda igomba kubona itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/4 cy’irangiza kuri uyu wa 2, n’ubwo igitutu kimaze kuba kinshi ku ikipe y’u Rwanda.

Ibi Antoine Hey yabibwiye RuhagoYacu nyuma y’imyitozo yo kuri iki cyumweru ibanziriza i ya nyuma, mbere yo guhura n’ikipe ya Libya, nayo yakaniye gusezerera u Rwanda mu mukino wa nyuma w’amatsinda bafitanye muri iki cyumweru.

" Ni umukino ukomeye cyane tugomba kwitwaramo neza tukabona itike yo gukina imikino ya 1/4." Antoine Hey, umudage utoza ikipe y’u Rwanda.

" Ikipe ya Libya irakomeye, biradusaba kwitegura mu buryo bwose bushoboka ariko mfitiye icyizere abakinnyi banjye, n’ubwo igitutu kimaze kuba kinshi kuri aba basore."

Amavubi yitwaye neza mu mikino 2 ibanza, abasha kunganya n’ikipe ya Nigeria mu mukino utari woroshye 0-0, atsinda umukino wa 2 ikipe ya Equatorial Guinea igitego 1-0 cyatsinzwe na Manzi Thierry.

" Twese tuziko ari umukino w’ingenzi cyane kuri twe. Nta kindi turi gutekereza, buretse uko twatsinda ikipe ya Libya, tugaha ibyishimo abanyarwanda, dusaba natwe ko badusengera, tukabizeza kuzakora ibishoboka byose ku wa 2." Nzarora Marcel, umuzamu w’ikipe y’igihug Amavubi.

JPEG - 377.7 kb
Abasore b’u Rwanda bafite igitutu cyo gushaka uko ibyo bakoze ku wa 5 bitahinduka umuyonga kuri uyu wa 2

Abakinnyi bose umutoza Hey yatubwiye ko bameze neza, uretse Mico Justin utarakira neza ku buryo agishidikanywaho ku mukino uzahuza u Rwanda na Libya.

" Abakinnyi bose nta kibazo, Mico Justin nawe nzabaha amakuru ye neza kuri uyu wa mbere, ariko kugeza ubu ntabwo arongera gukorana n’abandi, aracyababara." Antoine Hey, agaruka kuri Mico Justin.

JPEG - 251 kb
Bakame na bagenzi be barasaba amasengesho y’abanyarwanda bose ku wa 2

Uyu musore yabwiye RuhagoYacu ko yumva ari kugenda yoroherwa, akaba yumva hari icyizere ko yaba yakize ku wa 2 akagira icyo afasha bagenzi be.

U Rwanda ruzahura na Libya ku wa 2 saa 21H00 ku isaha yo mu Rwanda, bizaba ari saa 19H00 ku isaha yaha muri Maroc, ari nayo saha ikipe ya Nigeria izaba ikiniraho na Equatorial Guinea, Agadir mu majyepfo ya Maroc.

JPEG - 180.6 kb
Mico Justin arashidikanywaho kuri uyu wa 2

Nigeria n’u Rwanda bafite amanota 4 muri iri tsinda, ikipe ya Libya ifite amanota 3, mu gihe Equatorial Guinea nta nota irabasha kubona.

U Rwanda rurasabwa byibura kunganya, rukizera kwerekeza muri 1/4, aho rwazamuka ku mwanya wa 2.

Amavubi atsinzwe byaba bibaye bibi cyane, kereka habayeho igitangaza mu majyepfo, ikipe ya Equatorial Guinea igatsinda ikipe ya Nigeria ku kinyuranyo cy’ibitego byinshi kurusha ibyo Libya yaba yatsinzemo Amavubi.

Gusa Amavubi arasabwa gutsinda cyangwa kunganya, agakomeza atitaye k byavuye mu w’undi mukino.

JPEG - 312 kb
Marcel Nzarora afite icyizere, ariko aranasaba amasengesho y’abanyarwanda

" Ndashaka ko twatsinda Libya tukazarangiza ku mwanya wa mbere, tukaguma aha mu mugi wa Tangier kuko ni mu rugo iwacu, mwatwakiriye neza." Ibi Antoine Hey yabibwiye abanyamakuru ubwo u Rwanda rwari rumaze gutsinda ikipe ya Equatorial Guinea.

JPEG - 239.5 kb
Manzi Thierry witwaye neza ku mukino uheruka, avuga ko anameze neza cyane kuri uyu wa 2
JPEG - 155.3 kb
Amran Nshimiyimana na Muhadjili bameze neza nabo
JPEG - 213.3 kb
Faustin Usengimana na Yannick Mukunzi bamaze gukina imikino 2 u Rwanda rwakinnye muri iri rushanwa
JPEG - 399.5 kb
Iyi kipe yabanjemo ku wa 5 ishobora kuzongera kubanza mu kibuga ku wa 2
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nsabimana Patrick

    Kuya 23-01-2018 saa 08:27'

    lIbya ntabwoba iduteye kuko erega yatsinzwe na Nigeria kandi Nigeria twaranganyije, gusa Imana niyiyoborere abasore bacu barabikora , umutoza akaba yabanzamo Muhadjiri

  2. Fidele

    Kuya 22-01-2018 saa 20:34'

    Ndababwiza ukuri Urwanda turi mubihe byiza!

    1. Umukobwa wacu aherutse kuzana umwanya wa 2 muri Africa mubijyanye n’ubwiza

    2.Umusore wacu ajyira atya aba atorewe kuba Rudasumbwa w’Afrique.

    3.Aleruya aba yanikiye abanyonzi basigara bareba munsi y’ipine!

    Pourquoi pas amavubi atabikora c? Uwiteka akomeze abane nabo pe!
    MUREKE TWESE NKABITSAMUYE TUBASENGERE NKUKO TUBIGOMBA ATARI NUKO BABIDUSABYE AHASIGAYE TUBAFATIRE N’IRY’IBURYO!

  3. Geoffrey N.

    Kuya 22-01-2018 saa 16:09'

    kugirango amavubi yitware neza kuri Libya birasaba gukinisha tekiniki kurusha ingufu. kuko L ibya izakinasha ingufu cyane kuko izaba yifuza intsinzi kurusha uko yakinyye na Nigeria.ibi bikazatuma itugara inyuma bityo amavubi ayibonemo ibitego.
    Amavubi tubarinyuma kabisa haki ya mungu!

  4. nkurunziza albert

    Kuya 22-01-2018 saa 14:56'

    kabisa amavubi tuyari inyuma kandi agomba gutsinda bazakina ku yihe saha mutubwire

  5. James

    Kuya 22-01-2018 saa 13:44'

    None se tutadefanda hari Diara wigeze ubona bajyana? Issa Bigirimana se ngo ashyiremo za njaba ze ngo ni intoki, Cabarara se? None ninde mu attaquant uri muri bariya wakotsa igitutu defence ya Lybia?

  6. Mugisha

    Kuya 22-01-2018 saa 11:27'

    ntakizere ukurikije umupira dukina ntaho watugeza wokurinda izamu kd Libya izaza yataka cyane bigatuma abakinnyi bagira pressure.

  7. Mukunzi

    Kuya 22-01-2018 saa 07:46'

    Amavubi yacu dukomeje kuyasengera azadushimisha niba Imana ibyemera.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru