RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

AMAFOTO-Imvururu zitumye umukino w’Amavubi na Sudani uhagarara

Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe y’u Rwanda Amavubi na Sudani i Sousse muri Tunisia, wahagaze ku munota wa 40 kubera imvururu zabaye mu kibuga.

Muri uyu mukino wa mbere ku ikipe y’igihugu iri kwitegura CHAN izatangira mu cyumweru gitaha, ubwo bari bageze ku munota wa 40, nta kipe irabona igitego, Nasser Omar wa Sudani yakoreye ikosa kuri Bizimana Djihad, nyuma ahindukira akubita umutwe Yannick Mukunzi.

Bizimana Djihad yitegura guhana ikosaBizimana Djihad yitegura guhana ikosa
Imvururu n'imirwano byatangijwe n'umunyezamu wa SudaniImvururu n’imirwano byatangijwe n’umunyezamu wa Sudani

Djabel na Rutanga bahanganiye umupira n'umukinnyi wa SudaniDjabel na Rutanga bahanganiye umupira n’umukinnyi wa Sudani
Yannick Mukunzi ahindura umupira, Abeddy yari ategerereje imbere y'izamuYannick Mukunzi ahindura umupira, Abeddy yari ategerereje imbere y’izamu
Umukino ntiwabashije kurangira, uhagarara ku munota wa 40Umukino ntiwabashije kurangira, uhagarara ku munota wa 40

Umusifuzi w’umunya- Tunisia wari uyoboye umukino yatanze coup-franc ku ruhande rw’u Rwanda ariko abakinnyi ba Sudani barangajwe imbere n’umunyezamu Akram El Madii batishimiye iki cyemezo bahitamo kujya mu mbaraga hamwe n’abakinnyi b’u Rwanda.

Kuri Twitter ya Ferwafa, batangaje ko umukino uhagaritswe ku munota wa 40Kuri Twitter ya Ferwafa, batangaje ko umukino uhagaritswe ku munota wa 40
Sudani yabanje mu kibugaSudani yabanje mu kibuga
Amavubi yabanje mu kibugaAmavubi yabanje mu kibuga
Abanya-Tunisia bayoboye umukinoAbanya-Tunisia bayoboye umukino

Umukino wahise uhagarikwa. Bityo Amavubi agiye kwitegura undi mukino azahuramo na Namibia kuri iki Cyumweru.

Nyuma y’uyu mukino, Amavubi azakina kandi undi mukino wa hamwe na Algeria kuwa Gatatu, mbere y’uko yerekeza muri Maroc, ahazatangira CHAN ya 2018 kuwa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama.

U Rwanda ruri mu itsinda C rya CHAN 2018 hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea ndetse na Libya ndetse ruzakina imikino yarwo tariki ya 15, iya 19 n’iya 23 Mutarama.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kwizera

    Kuya 8-01-2018 saa 12:58'

    Bakozi bikinyamakuru (ruhagoyace) mbanje kubasuhuza nanabashimira kubwimihate mushyiraho kugirango mutujyezeho amakuru yizewe.
    ariko haricyo mutuzuza nkubungubu murwanda nimwebwe muduha amakuru yimikino vuba kd meza ariko biba biba bibabaje iyo hari EKIPE YOMURWANDA YASOHOTSE HANZE SIHANJYIRE NUMWE MUKORANA UJYANA NAYO NGO ATUJYEZEHO AMAKURU YIZEWE ATARUGUSHIDIKANYA RWOSE Ubworero murabyumva ko arimwe tuba dutezeho amakuru atarimo gushidikanya kd mujye mukomeza gutuma tubakundacyane murakoze.

  2. flo

    Kuya 7-01-2018 saa 10:30'

    Ubundise iyominota yose ntagitego mushake abana bashoboye bano birirwa bateretana kumbuga nkoranya mbaga ibyumupira ntabyo barimo

  3. Patosi

    Kuya 7-01-2018 saa 09:26'

    Umukino wahagaze kubera uburangare bwa basifuzi,iyo uzakuba competition ntabwo uba wahagaze,bawusuzuguye kubera ko ari friendly match

  4. petero cele

    Kuya 7-01-2018 saa 08:39'

    niba ntawavunikiye cga agakomereka kubera izo mvururu Imana ishimwe ariko winumva buryoki umukinnyi wa2018 yaba agifite umutwe ufunze kugeza aho kurwana.birababaje

  5. agua

    Kuya 7-01-2018 saa 06:43'

    Jye narumiwe wajyirango ntabantu babagabo baba barikumwe nizi nsore sore bajyiye baca kejye bakamenyako baba batumwe ataribo bitumye ubuse uyu niwo mupira wateri mbere muvuga

  6. neli

    Kuya 7-01-2018 saa 05:19'

    ubuse ibi nibyo twabatumye koko? mutubwire gusa niba djihad atavunitse cyane naho kurwana sibyo twabatumye bagombaga gukina. cg ni urwitwazo ngo badatsindwa umukono bikabongerera pressures

  7. C. Kayitare

    Kuya 6-01-2018 saa 21:47'

    Turabazi sha ntanafoto cg video mufitese ngo twiterere ukuri mwaba Canshuromwe?

  8. albert

    Kuya 6-01-2018 saa 19:48'

    IYI NKURU NTIYUZUYE NTAHO IMVURURU ZITABA KD UMUKINO UGAKOMEZA

  9. Thelesphore Niyorukundo

    Kuya 6-01-2018 saa 19:09'

    Mbanjekubasuhuza mugiramaho nimigisha Nibyiza kubwamakuru mubamutugezaho kugihe amakurukumavubi kuwa 06/01/2018 tahandinayabonye cg ngo nyunve uretse kurubugarwanyu mukomeze umurego mudusangizenamakuru yomuntara tuyanyenye byihuse murakoze ni thelesphore i kirehe mumurenge wa kirere

  10. Kayumba leodomir

    Kuya 6-01-2018 saa 17:14'

    Ubuse ababakinnyi baba baravuye iwabo kuma ticks menshi ibiryo aho baryama nahandi baje kurwana?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru