RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amafoto- Imyitozo ya mbere y’Amavubi yakozwe n’abakinnyi 8 gusa

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ yitegura gukina irushanwa rya Cecafa Senior Challenge Cup yakoze imyitozo ya mbere kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro, iyi yitabiriwe n’abakinnyi umunani gusa biganjemo aba-Rayon Sports.

Mu myitozo yabaye kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro, abakinnyi barindwi ba Rayon Sports n’umwe wa Kiyovu Sports nibo bitabiriye iyi myitozo.

Abakinnyi bitabiriye imyitizo ni umunyezamu wa Rayon Sports; Ndayishimiye Eric ’Bakame’, ba myugariro; Rutanga Eric, Manzi Thierry na Usengimana Faustin, abo hagati; Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier ’Sefu’ na Manishimwe Djabel.

Rayon Sports yahagaritse gukina imikino ya shampiyona kugeza tariki ya 10 z’ukwezi gutaha, byatumye idakina na Musanze FC mu mpera z’iki Cyumweru, ndetse aba bakinnyi bayo bakoze imyitozo bariyongeraho myugariro wa Kiyovu Sports Mbogo Ally.

Niyonzima Olivier Sefu mu myitozo yo kuri iki CyumweruNiyonzima Olivier Sefu mu myitozo yo kuri iki Cyumweru
Yannick MukunziYannick Mukunzi
Bakame atera tacke Manzi Thierry?!Bakame atera tacke Manzi Thierry?!
Mashami Vincent wungirije mu AmavubiMashami Vincent wungirije mu Amavubi
Mbogo Ally, Djabel ku mupira, Manzi aseka inyumaMbogo Ally, Djabel ku mupira, Manzi aseka inyuma
Yannick Mukunzi agerageza gucunga umupira Yannick Mukunzi agerageza gucunga umupira

Uyu mukinnyi umwe wahamagawe avuye mu Urucaca, yaraye agaragaye mu mukino ikipe ye yakinaga na Marines ariko usubikwa kubera imvura nyinshi ubwo wari ugeze ku munota wa 34 w’umukino ndetse ukaba uzasubirwamo.

Amavubi aratangira imyitozo n’abakinnyi buzuye kuri uyu wa Mbere, ubwo abandi baraza kuba basanga bagenzi babo kuri uyu mugoroba, nyuma y’imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona itegerejwe kuri iki Cyumweru.













Amavubi ari kwitegura Cecafa ya 2017 izabera muri Kenya kuva tariki ya 3 kugeza kuya 17 z’ukwezi gutaha, iyi izafasha ikipe y’igihugu kwitegura imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza kuya 4 Gashyantare 2018.

Muri Cecafa u Rwnada ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Kenya, Zanzibar, Tanzania na Libya mu gihe muri CHAN 2018 u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Libya, Nigeria na Equatorial Guinea.


Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc) na Biramahire Abeddy (Police Fc).

Manzi aganira na FaustinManzi aganira na Faustin


Mbogo na Usengimana mu myitozoMbogo na Usengimana mu myitozo

Hey yizete abandi bakinnyi uyu mugorobaHey yizete abandi bakinnyi uyu mugoroba

Bakame mu myitozo yo kwirukaBakame mu myitozo yo kwiruka
Umutoza Antoine Hey areba uko abakinnyi 8 yakoranye nabo uyu munsi bitwaraUmutoza Antoine Hey areba uko abakinnyi 8 yakoranye nabo uyu munsi bitwara

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru