RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Intego ijyanye u Rwanda muri CECAFA ni ukumenyereza abana bacu amarushanwa-Nzamwita Vincent De Gaulle

Ikipe y’igihugu Amavubi izitabira irushanwa ry’amakipe y’ibihugu mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati (CECAFA Senior Challenge Cup), rigiye kubera mu gihugu cya Kenya guhera mu mpera z’iki cyumweru.

Amavubi akomeje imyitozo kuri sitade Amahoro i Remera, yasuwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle kuri uyu wa kabiri.

Uyu muyobozi wa FERWAFA akaba yakurikiranye imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo kuva gutanga kandidatire yo kongera kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

"Twasuye abakinnyi bacu turebe uko imyitozo iri kugenda mbere yo kwerekeza muri Kenya, m mikino ya CECAFA." Nzamwita Vincent De Gaulle, aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo y’Amavubi kuri uyu wa kabiri.

Uyu muyobozi wa FERWAFA akaba yakomeje abwira abanyamakuru ko Amavubi azaba agiye muri CECAFA ahanini ari ukwifashisha iri rushanwa mu kwitegura imikino ya CHAN ya 2018, izabera mu gihugu cya Maroc.

JPEG - 709.1 kb
Nzamwita aganira n’abatoza na ba kapiteni b’Amavubi

"Imikino ya CECAFA izaba urubuga ku bana bacu benshi bakiri bato, ibafashe gutegura amarushanwa ya CHAN tuzitabira nyuma, kuko ni ryo rushanwa rikomeye kurusha CECAFA."

" Ni yo mpamvu umutoza w’ikipe y’igihugu yahisemo guhamagara abakinnyi bacu bakiri bato ariko ubona ko bafite ubushake, bitegura banamenyera amarushanwa, kuruta uko yari kuzana abakinnyi basanzwe bamenyereye bakina hanze."

Nzamwita avuga ko batazajya muri CECAFA badashaka igikombe, ariko intego nyamukuru ibajyanye muri Kenya, ari ugushaka imikino myinshi bakina bakamenyera amarushanwa.

JPEG - 736.4 kb
Nzamwita areba uko Rutamu yita kuri Nzarora

" Kare nababwiye naganiriye n’abakinnyi mbabwira ko nta kindi basabwa buretse gukina bagashaka uko babona imikino myinshi."

" Inzira ni imwe ni ukugera kure, kuko bavuyemo kare batabona iyo mikino."

Uyu muyobozi wa FERWAFA kandi yavuze ko nta kibazo kiri hagati y’u Rwanda na CECAFA, n’ubwo mu minsi ishize Nicholas Musonye yari yatangaje ko u Rwanda, Uganda na Tanzania biri mu bihugu biri kuvangira CECAFA.

JPEG - 758.5 kb
Abakinnyi b’Amavubi bakomeje imyitozo kuri sitade Amahoro

Amavubi arakomeza imyitozo kuri sitade Amahoro aho abakinnyi 24 bahamagawe bakomeje gukora imyitozo, bakazahaguruka mu Rwanda tariki ya 01 Ukuboza berekeza i Nairobi ahazabera iri rushanwa.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina na Kenya ku cyumweru.

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. kuki

  Kuya 30-11-2017 saa 10:43'

  Le chien aboie , la caravane passe.

 2. Rwandese

  Kuya 30-11-2017 saa 08:39'

  Uy’umugabo arwara mu mutwe pe....gusa ikigaragara nuko ashobora kuba ari igikoresho kuko ibyo we akora ntabwo abizi.. Urugero : - kwaka prime nkumukinnyi biragayitse pe ubuse abakinnyi bakwaka iki ese prime igenerwa abakinnyi n’bayobozi na coaching staff?
  - kuvugako ikizaba cyose azakirengera nyuma yo gukinisha birori daddy ibyakurikiyeho yarabyihoreye arabirebera ikipe ikurwa mu marushanwa, minispoc iraceceka ntiyagize icyo itangaza binyerekako akoreshwa atazi ibyo akora
  - kwanga gutanga igikombe cya champion nkumuyobozi
  - gutesha agaciro amateka yakozwe ni ikipe national "Amavubi" 2004
  Reka ndekere aho ibibyose byerekana ko Degaul ari igikoresho nibindi bitaraza azabituzanira

 3. ruhago

  Kuya 30-11-2017 saa 07:35'

  hhha uyu ndabona ntaho ataniye na wa wundi wabuze intama n"ibyuma kuko yaba cecafa ntayo azatwara abe na CHAN nayo ntayo azatwara byarutwa nkahamagara tuyisenge,danny na haruna nkitwarira cecafa nashaka nkabura iyo chan dore ko tutarenga amatsinda

 4. Pazo

  Kuya 30-11-2017 saa 06:44'

  CECAF ntago FIFA iyizi muvandi kuburyo umwanya twatahana waduha classement

 5. karori

  Kuya 29-11-2017 saa 19:51'

  uyu mujye mumureka byaramucanze
  ariko akekako abanyarwanda tutazi gukora analyse ubuc koko ntanisoni yagize zokongera kugaragazako ashaka kuyobora Ruhago kko?uyu ayoboye Ferwafa ubwo ntamatora yaba abaho ngo bagiye kwimenyereza??...

 6. naho

  Kuya 29-11-2017 saa 13:20'

  Intego y’amarushanwa ntabwo ishobora kuba imyitozo. Ikivuyemo gihita gishyira igihugu ku mwanya muri FIFA.

  Intego ya mbere ni igikombe iya kabiri ni ibyo byo kwimenyereza. Bibaye kwimenyereza ntaho twajya twashaka imikino ya gicuti. Iyi mvugo ivuzwe n’umutoza byaba ari ibindi.

 7. naho

  Kuya 29-11-2017 saa 13:20'

  Intego y’amarushanwa ntabwo ishobora kuba imyitozo. Ikivuyemo gihita gishyira igihugu ku mwanya muri FIFA.

  Intego ya mbere ni igikombe iya kabiri ni ibyo byo kwimenyereza. Bibaye kwimenyereza ntaho twajya twashaka imikino ya gicuti. Iyi mvugo ivuzwe n’umutoza byaba ari ibindi.


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru