RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Intsinzi y’Amavubi imbere ya Tanzania ntiyabujije gusezererwa muri CECAFA

Ikipe y’igihugu Amavubi isezerewe rugikubita mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup, nyuma yo gutsinda ikipe ya Tanzania ibitego 2-1 m mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu.

Ibitego 2 by’u Rwanda byatsinzwe na Nshuti Innocent watsindaga igitego cya mbere mu ikipe y’igihugu kimwe na Biramahire Abeddy wa Police FC, na we wafnguraga konteri y’ibitego bye mu Mavubi. Igitego rkumbi cya Tanzania na yo ishobora gusezererwa kuri uyu wa gatandatu Zanzibar niramuka itsinzwe na Kenya, cyatsinzwe na Dan Lyanga wahoze muri DCMP.

JPEG - 443.8 kb
Amavubi asezerewe atarenze ijonjoro n’ubwo yatsinze umukino wa Tanzania

Amavubi yatsindaga umukino wayo wa mbere muri CECAFA, indi mikino 3 ibanza akaba yaratsinzwe na Kenya kimwe na Zanzibar, aza kunganya na Libya ku wa 4 w’iki cyumweru.

JPEG - 590.1 kb
Abeddy utarigaragaje cyane ku mukino uherka, uyu munsi yafunguye konteri y’ibitego mu Mavubi/Foto Umuseke

U Rwanda rubaye ikipe ya 2 isezerewe muri CECAFA iri kubera muri Kenya nyuma y’ikipe ya South Sudan yasezerewe kuri uyu wa gatanu imaze gutsindwa n’ikipe ya Uganda ibitego 5-1.

U Rwanda nirwo rwafunguye amazamu kuri uyu mukino, igitego cyatsinzwe n’umukinnyi Nshuti Innocent ukinira APR FC. Gusa mbere y’uko igice cya mbere cy’umkino kirangira u Rwanda rwishyuye na Tanzania.

Bavuye ku ruhuka ntabwo byatwaye umwanya munini, umukinnyi Biramahire Abeddy atsinda igitego cya 2 ku mupira yahawe neza na Omborenga Fitina.

JPEG - 338.2 kb
Antoine Hey avuga ko yari yajyanwe no gutegura imikino ya CHAN/ Foto Umuseke

Amavubi kuri ubu ari ku mwanya wa 3 n’amanora 4 akaba yasezerewe kuko hazazamuka amakipe 2. Zanzibar igite amanota 6 ni yo kipe yonyine yamaze kubona itike, indi ikazarwanirwa cyane n’ikipe ya Kenya kimwe na Libya.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bona

    Kuya 10-12-2017 saa 18:43'

    abatsinzwe ibitego bitatu bari buzuyemo abakinnyi biyihe equipe di Ntago ari Apl mugabanye amagambo nta mupira dufite mu rwanda
    Turi tsare a domicile gusa

  2. uwase

    Kuya 10-12-2017 saa 18:39'

    Niba batsinze se bitumye idasezererwa ibyo bitego se bitumariyiki iquipe nimwe mu rwanda ni rayon sha mureke amagambo

  3. Tity

    Kuya 10-12-2017 saa 06:05'

    In fact,biragaragara ko aba basore ba Apr iyo bakinnye aribwo hapfa kuboneka ibibitego iyo equipe iyo aza kuba yarayipanze itya rwose nka Libya yarigukubitwa,aba ba ombolenga na muhadjiri nahandi bifitiyumupira wabo karemano ahubwo ubasubizinyuma ni coach wabo muri club,tutazanyubufana muhadjiri arihejuru ya Djabel na ombolenga arusha Radou,muri central defence naho soter na faustin ubonako bataraconveka neza,harya defense ya Mukura nta munyarwandurimo ngo murizi weeks zisigaye azarebuwo yagerageza!

  4. Rogers

    Kuya 10-12-2017 saa 05:56'

    J luc uyumusore wo muri police fc,nigitego cye cya kabiri kuri account ye muri national team wibukeko kuri ethiopia muntsinzi ya 3-2,yari panenka ya maestro muhadjiri, , Abedy nundi ntibukaneza, wibeshye rero,ufunguye account akiri muto nuyu mwataka urwanda ruzagenderaho mumyakiza "new Gatete Jimmy "NSHUTI INNOCENT niwe utsinzicyambere.

  5. gasore

    Kuya 9-12-2017 saa 20:55'

    Abareyo noneho ndumva nabasaba mugatuza!?nibyo twamaze gusezererwa muri secafa ariko nubwo twasezerewe bwose twatsinze kdi nizereko atari abareyo batsinze nkuko mukuze kubyiyitirira nimutuzerero dore mwari mumaze iminsi mudusakuriza ikindikandi nabameshagako numukinnyi wumukino ari omborenga futina......ukinira Apr fc

  6. Gaga

    Kuya 9-12-2017 saa 17:03'

    Ngayo nguko!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru