RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Johnny McKinstry watozaga Amavubi na Losciuto watozaga Rayon Sports bahanganiye gutoza ikipe yo muri Ghana

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Jonathan McKinstry ari mu bahatanira gutoza ikipe ya Hearts of Oak yo muri Ghana nyuma yo kumara iminsi nta kipe afite.

McKinstry wirukanwe mu ikipe y’igihugu Amavubi tariki ya 18 Kanama 2016, akaba ari mu basabye gutoza iyi kipe yo muri Ghana.

Accra Hearts of Oak ni ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Ghana ifite mateka dore ko yatwaye ibikombe 20 bya shampiyona, 10 by’igihugu, 2 biruta ibindi muri Ghana, CAF Confederation Cup mu 2004 ndetse ikanagarukira ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League inshuro ebyiri mu 1977 na 1977, bakayitwara mu 2000 mu gihe kandi banatwaye CAF Super Cup mu 2001, bagatsindirwa ku mukino wa nyuma mu 2005.

Thomas Abbey, kapiteni wa Hearts of OakThomas Abbey, kapiteni wa Hearts of Oak

Iyi kipe yatozwaga n’umutoza wungirije Henry Wellington, ikaba kandi yaratsindiwe ku mukino wa nyuma wa G6 ku Cyumweru na Aduana Stars, kuri penaliti 4-3, aho yahise iha akaruhuko k’icyumweru abakinnyi bayo mbere yuko batangira umwaka mushya w’imikino.

Nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri Ghana bibyandika, Johnny McKinstry w’imyaka 31, wanatoje ikipe y’igihugu ya Sierra Leone mbere yo kuza mu Mavubi, ndetse akaba ahabwa amahirwe menshi, ahanganiye akazi ko gutoza Hearts of Oak na Jean-Francois Loscuito watoje ikipe ya Rayon Sports hano mu Rwanda.

McKinstry wirukanwe mu Mavubi muri Kanama 2016, .....McKinstry wirukanwe mu Mavubi muri Kanama 2016, .....

Na Losciuto wavuye muri Rayon Sports muri Nzeli 2014, bashaka aka kazi!Na Losciuto wavuye muri Rayon Sports muri Nzeli 2014, bashaka aka kazi!

Jean-Francois Loscuito wari wungirije Sunday Oliseh mu ikipe y’igihugu ya Nigeria, uretse gutoza mu Rwanda, yanatoje muri Angola, Burkina Faso na Togo.

Heart of Oak bakaba barasoje shampiyona ya Ghana bari ku mwanya wa gatatu n’amanota 48, amanota atatu inyuma ya We All Stars yatwaye shampiyona, ni nyuma yo kwirukana umunya-Portugal Sergio Traguil wabatozaga muri Kanama uyu mwaka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ISHIMWE ELVIS

    Kuya 20-12-2016 saa 12:14'

    MUDUHE LIST YAMAVUBI


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru