RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Kudakina imikino ya Gicuti ni imbogamizi ku ikipe y’igihugu-Bakame

U Rwanda rwatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere rwitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu ya 2018 izabera mu gihugu cya Maroc, kuva muri Mutarama kugeza muri Gashyatare.

U Rwanda rwasezerewe na Uganda muri Kanama uyu mwaka rutsinzwe ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Amavubi yongeye kugira amahirwe yo guhatanira itike yo kwerekeza muri Maroc, nyuma yaho ikipe ya Misiri yikuye mu marushamwa. Iyi Misiri yari yabonye itike nyuma yaho Kenya yamburiwe kwakira aya marushanwa, akajyanwa mu majyaruguru y’Africa.

Kuva u Rwanda rwasezererwa n’ikipe ya Uganda, ntabwo rwongeye kugira umukino rukina mu mezi 2 ashize, aho n’umutoza mukuru Antoine Hey yari yaritahiye iwabo mu Budage.

JPEG - 709.4 kb
Umutoza Antoine Hey yaherukaga abakinnyi be, ubwo u Rwanda rwasezererwaga na Uganda

" Kudakina umukino wa gicuti mu minsi ishize ni ikibazo, kuko n’ubwo dusanzwe turi abakinnyi baziranye ariko biba byiza kurushaho guhura tugakinana, bituma tumenyerana kurushaho." Ndayishimiye Eric, kapiteni w’ikipe y’igihugu aganira n’itangazamakuru.

JPEG - 543 kb
Kepiteni w’abakina imbere hano mu gihugu

" Guhuza umukino ni ikintu cya ngombwa, kandi bibaho mu mikino ya gicuti. Umutoza yari kuboneraho akaba yanamenya abakinnyi bashya dufite."

" Gusa si ikintu twagira urwitwazo cyane, tumaze iminsi duhura muri shampiyona, hari icyizere ko tuzitwara neza."

JPEG - 821.7 kb
Abakinnyi b’Amavubi mu myitozo yo kuri uyu wa mbere

Ubwo yaganiraga na RuhagoYacu mu minsi ishize, umuvugizi wa FERWAFA yavuze ko u Rwanda rutakinnye umukino wa gicuti kuko umutoza atigeze awusaba.

Uyu mudage utoza Amavubi wanze kuganira n’itangazamakuru ku munsi wa mbere w’imyitozo, aherutse kwandikirwa na MINISPOC imusaba ibisobanuro by’aho amaze iminsi, gusa yagarutse ku cyumweru ahita atangira akazi.

Amafoto/ Ntare Julius

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru