RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Kwegura kwa Mico, imwe mu maturufu Antoine Hey yiteguye gutsindisha Uganda
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kwegura kw’Umutoza mukuru wa Uganda Cranes habura ibyumweru bibiri ngo bakine n’Amavubi, Umutoza Anoine Hey asanga ari ikimenyetso cy’intugunda muri iyo kipe, kikaba kimwe mu bizatuma Amavubi Stars ashobora kuhacana umucyo.

Ibi Antoine Hey yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga, ubwo yagaragazaga ishushi y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye umwiherero yitegura umukino agomba guhuramo na Uganda mu mpera z’icyumweru gitaha.

Umutoza Antoine Hey asangaUganda Cranes ari yo iri ku gitutuUmutoza Antoine Hey asangaUganda Cranes ari yo iri ku gitutu

Abajijwe ku cyo avuga ku kwegura kw’Umutoza mugenzi we, Mico watozaga Uganda, Antoine Hey yavuze ko ari amahirwe ku ikipe ye (Amavubi), ariko ko agomba kwitegura mu buryo bwe nk’uwifuza kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

Ati “Ubwo butumwa bwangezeho ko umutoza yasezeye, nta gushidikanya ko ari ikibazo gikomeye ku ikipe ya Uganda kuba umutoza yarasezeye, umutoza mushya azaza arebe abakinnyi kandi abatoza mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo bakine natwe.”

“Kandi umukino bazatwakiramo bagomba kuwutsinda mu buryo bwose bushoboka. Twebwe tuguwe neza, ndibaza ko hari intugunda muri Uganda muri iyi minsi.”

Abakinnyi b'amavubi bo Morali ni yoseAbakinnyi b’amavubi bo Morali ni yose

Amavubi yatangiye imyitozo ari abakinnyi 21 kuko Eric Iradukunda arimo gushaka ibyangombwa ngo ajye gukina hanze y’u Rwanda, icyakora na we akaba ategerejwe mu mwiherero, dore ko ari n’umukinnyi ubanzamo.

Iyi kipe irimo abakinnyi bashya batanu aribo Kimenyi Yves, Mutsinzi Ange, Nyandwi Saddam, Nshimiyimana Imran na Biramahire Christophe Abedy, aba bose bakaba barongewemo hagendewe ku busesenguzi bw’abatoza, bibanze cyane ku byo abo bakinnyi bafite kandi bibura mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Abakinnyi b'Amavubi barimo bishyushya mbere yo gutangira imyitozo bitegura Uganda Abakinnyi b’Amavubi barimo bishyushya mbere yo gutangira imyitozo bitegura Uganda

Aha ni ho haturutse isezererwa rya Mpozembizi Mohamed, Mugisha Gilbert na Mico Justin wavunitse, ndetse no kongera kubura mu ikipe y’igihugu kwa Muhadjiri Hakizimana, Manishimwe Djabel, Sekamana Maxime n’abandi bitwaye neza mu mikino baheruka gukina.

Amavubi arimo gukora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, akazahaguruka mu Rwanda kuwa kane tariki ya 10 Kanama yerekeza i Kampala, aho azaba agiye gukina na Uganda Cranes mu mukino uteganyijwe kuwa gatandatu tariki ya 12 Kanama.

Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda Uganda izahita ibona itike yo kujya muri CHAN 2018 iteganyijwe kuba mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama igasozwa muri Gashyantare, ikazabera muri Kenya.

Amavubi agiye gukina na Uganda nyuma yo gusezerera Tanzania ku gitego cyo yayinjije hanze, dore ko amakipe yombi yanganyije 1-1 uteranyije imikino yombi, mu gihe Uganda yo yasezereye Sudani y’epfo ku bitego 5-1 mu mikino yombi, byatsinzwe mu mukino wo kwishyura wonyine, dore ko ubanza bari banganyije.

Umutoza Antoine Hey asangaUganda Cranes ari yo iri ku gitutuUmutoza Antoine Hey asangaUganda Cranes ari yo iri ku gitutu

Umutoza Higiro Thomas na we ngo kuba Bakame atazakina umukino ubanza nta mpungenge biteye kuko amutoreza hamwe n'abandiUmutoza Higiro Thomas na we ngo kuba Bakame atazakina umukino ubanza nta mpungenge biteye kuko amutoreza hamwe n’abandi

Bwiza Kuya 1-08-2017 saa 09:19'

Bonne chance ku mavubi.

Celestin Kuya 31-07-2017 saa 22:32'

Amavubiyiri kwirara cyaneko imisambi itugenda hejuru

seba Kuya 31-07-2017 saa 17:57'

nzabandeba ko Uganda itazaduca murihumye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)