RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

U Rwanda rutsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa

Ikipe y’igihugu Amavubi inaniwe kurenga ijonjora muri shampiyona nyafurika iri kubera muri Maroc, aho yatsinzwe umukino wa nyuma w’amatsinda n’ikipe ya Libya ku gitego 1-0.

Igitego kimwe cya Libya kibonetse ku munota wa 3 w’inyongera, gitsinzwe na Elmutasem Abushnaf ku munota wa 93, Amavubi yasabwaga inota 1 araribura, ahita asezerererwa.

  • RWANDA 0-1 LIBYA
  • Equatorial Guinea 1-3 Nigeria

Uko amakipe akurikiranye mu itsinda:

  • Nigeria 7Pts
  • Libya 6Pts
  • Rwanda 4Pts
  • Equatorial Guinea 0Pts

FT RWANDA 0-1 LIBYA.

Nigeria yatsinze Equatorial Guinea 3-1, irakomeje.

90’+3 Libya ibonye igitego ku munota wa nyuma gitsinzwe na Elmutasem. Amavubi asa nkasezerewe. Umutoza wa Libya yinjiye mu kibuga ateza imvurure. RWANDA 0-1 LIBYA.

90’+2 Umupira urenze izamu abenhi aha bikanga uri mu rushundura.

90’+1 Libya ihawe Coup franc nanone idasobanutse.

90’ Hongeweho iminota 4

88’ Bakame abaye aryamye gato ashaka uko yagabanya igitutu.

87’ Iyi minota Libya ibifashijwemo n’abafana benshi bari muri iyi sitade bari kotsa igitutu Amavubi.

86’ Coup franc ya Libya mu buryo butumvikana nanone ariko bahinduye umupira bawushyira hejuru y’izamu.

84’ Koruneli ya Libya yari itanze igitego ariko abakinnyi b’Amavubi bihagararaho bakiza izamu.

82’ Coup franc ya Maroc mu kibuga cyabo ku ikosa ryari rikozwe na Mubumbyi, bateye umupira ufatwa n’abakinnyi b’Amavubi ariko nabo barawutakaza.

81’ Savio Nshuti ahaye umwanya Amran Nshimiyimana.

80’ Umusifuzi w’umunya Maroc ahaye Ndayishimiye Eric Bakame ikarita y’umuhondo amuziza gutinza umukino.

78’ Koruneli ya Libya ntacyo itanze.

77’ Koruneli ya Libya ku ishoti ritewe na Abdelsalam .Bader Hassan asimbuwe na ElMutasem Abushnaf.

74’ Koruneli ihererekanyijwe na Rutanga na Djihad ntacyo itanze.

73’ Koruneli y’Amavui ku mupira wari uzamukanywe na Omborenga Fitina.

71’ Ali Niyonzima yagarutse mu kibuga, ariko Amran Nshimiyimana nawe yatangiye kwishyushya.

68’ Coup Franc ya Libya mu kibuga hagati, ku ikosa rikozwe na Djihad, bateya vuba umuzamu Bakame abyitwaramo neza akiza izamu. Habayeho gukinira nabi Manzi Thierry ariko ahita ahaguruka. Ali Niyonzima nawe yicara avuga ko bamukoreye ikosa, abafana aha batangira kuvuza urusaku rukomeye.

66’ Faustin Usengimana ahawe ikarita y’umuhondo, umusifuzi avuga ko yitambitse umuzamu wa Libya. Umusifuzi aha, atangiye kubogamira kuri Libya.

65’ Rutanga akinanye neza na Savio arekye ishoti umuzamu Abdallah Nashnoush awushyira muri koruneli itagize icyo itanga, yari itewe na Djihad.

64’ Motasem Massaud agerageje ishoti rya kure, rica kure y’izamu rya Bakame

62’ Gusimbuza ku makipe yombi, Zakaria Alharash asimbuye Omar Hamad, naho Omborenga Fitina asimbura Iradukunda Eric "Radou".

61’ Amahirwe akomeye cyane ku ikipe ya Libya bapfushije ubusa ku kazi kari gakozwe na Abdelasm ariko Saleh atera ku ruhande.

59’ Umukino uri kubera cyane hagati mu kibuga muri iyi minota, Amavubi nayo yagerageje kwegera imbere gato.

55’ Gusimbuza ku ruhande rwa Libya, Mohammed Ibrahim ahaye umwanya Salem Abro.

53’ Mubumbyi Bernabeu asimbuye Djabel Manishimwe.

50’ Aha hari abafana nka 200 biganjemo abirabura bari gufana Amavubi bavugirije induru umusifuzi Nouredine w’umunyamaroc.

49’ Rutanga Eric akiniwe nabi na Ahmed Mohamed, umusifuzi arabyihorera aragaruka amuha ikarita y’umuhondo.

48’ Djihad yari abonye umupira mwiza ahawe na Rutanga, ariko uyu musore yikanga ko yarariye arawutakaza vuba.

47’ Koruneli ya Libya, Rutanga akiza izamu, bawugaruye uyu musore arongera akiza izamu.

46’ Igice cya 2 gitangijwe n’ikipe y’u Rwanda Amavubi. Nta kipe ikoze impinduka.

HT RWANDA 0-0 LIBYA

45’+2 Coup franc ya Libya mu kibuga hagati, Manzi Thierry akiza izamu.

45’+1 Ikipe ya Libya yari ibonye igitego ariko Bader ateye n’umutwe, umupira uca hanze.

45’ Hongeweho iminota 2 y’inyongera.

44’ Umukinnyi Omar Mohamed agerageje ishoti rya kure umupira uca hanze y’izamu.

JPEG - 164.1 kb
Umutoza wa Libya Omar Mohammed adatsinze uyu mukino ashobora gusezererwa

42’ Bakame yahagurutse umukino urakomeza ariko ahariye umunota.

41’ Kapiteni w’Amavubi Bakame ahise aryama mu rwego rwo kugabanya igitutu kitaboroheye muri iyi minota.

40’ Bakame yihanijwe n’umusifuzi ko niyongera gutinza umukino amuha ikarita. Uyu muzamu arenguye nabi umupira awuha abanya Libya ariko nabo ntacyo ubamariye.

JPEG - 151 kb
Antoine Hey akeneye ko abasore be babona inota 1 gusa

38’ Umupira ntuva mu rubuga rw’Amavubi. Coup franc na none ya Libya ariko itagize icyo itanga.

37’ Ubundi buryo bwiza ku ikipe ya Libya bubonywe na Omar Mohamed urekuye ishoti Bakame akarikuramo

36’ Koruneli bateye vuba vuba, ariko bananirwa kuyibyaza umusauro.

35’ Saleh Taher watsinze ibitego 2 Libya itsinda Equatorial Guinea agerageje ishoti rya kure, umupira awushota umukinnyi ujya muri koruneli.

34’ Libya yari yongeye kugerageza amahirwe imbere y’izamu ry’u Rwanda, Ndayishimiye Eric Bakame yirwanaho, afata umupira.

32’ Umupira utewe nabi na Saleh Taher, abakinnyi b’Amavubi bakiza izamu ryabo.

31’ Abakinnyi ba Libya bari kotsa igitutu izamu ry’u Rwanda birangira babonye coup franc iri muri metero nka 20 gusa mu ruhande rw’iburyo rw’izamu.

30’ Amavubi ateye ishoti rya mbere rigana ku izamu, umupira utewe na Djihad, ariko uca hejuru. RWANDA 0-0 LIBYA.

29’ Umupira muremure uhinduwe imbere y’izamu rya Bakame ahita awufata utamugoye.

27’ Ikosa rihanwe na Yannick vuba, Radu atera ashaka Savio, bavuga ko yarariye.

26’ Koruneli ya Libya, umusufuzi atemeranyijweho n’abafana b’Amavubi, bayiteye, habaho ikosa bakoreye myugariro w’u Rwanda. Bakame ateye imbere bakinira nabi Savio

24’ Umupira AMavubi arenguye vuba abakinnyi ba Libya bakora ikosa mu kibuga hagati, Faustin ahereje Djihad bongera kumukorera ikosa.

23’ Mohamed Ibrahim ahererekeranyije na Saleh Taher, ahinduye umupira urarenga.

22’ Koruneli bahererekanyije vuba, Djabel akorera ikosa umukinnyi wa Libya, ni coup franc iri muri metero nka 30.

21’ Koruneli ya Libya, yihariye iminota 20 y’igice cya mbere.

17’ Umupira utewe na Mohamed Abraham, abakina inyuma biranaho bakiza izamu. Amavubi ari gukinira ku gitutu cy’abafana babaye benshi muri sitade bari gufana ikipe ya Libya.

16’ Coup franc ya Libya hafi y’izamu ry’u Rwanda, ku ikosa rikozwe na Usengimana Faustin.

14’ Libya yari yokeje igitutu izamu ry’Amavubi, Motassem Sabou ahinduye imbere y’izamu abakina inyuma birwanaho.

12’ Abakinnyi ba Libya batangiye kwereka umusifuzi ko abanyarwanda bari gutsinza umukino. Manzi bamukubise umutwe ajya hanze.

10’ Libya yari ishatse kotsa igitutu izamu rya Bakame, ariko umupira ahita awufata.

8’ U Rwanda rurasabwa kubona inota rugakomeza, mu gihe Libya isabwa gutsinda gusa.

JPEG - 235.5 kb
Abakinnyi ba Libya batangiye uyu mukino

5’ Abafana bagera ku bihumbi 4 biri muri iyi sitade benshi bari gufana ikipe ya Libya. Hari igice kiri inyuma y’izamu rya Bakame kiri gufana Amavubi, ariko si benshi.

3’ Ikosa rikorewe Radu, Djihad ateye coup franc umupira bawushyira muri koruneli itewe na Rutanga, bamusubije umupira umusifuzi yerekana ko habayeho kurarira.

1’ Umukino utangijwe n’ikipe ya Libya.

- Amakipe yombi arasohotse, hakorwa imihango yo kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, bahereye kuri Rwanda Nziza.

- Nyuma yo kwishyushya abakinnyi binjiye mu Rwambariro.

- Abakinnyi ku mpande zombi muri aka kanya bari kwishyushya.

Abasore b’ikipe y’igihugu Amavubi bameze neza bose nk’uko RuhagoYacu yabigarutseho mu nkuru zabane mbere.

Umukinnyi rukumbi wari urwaye ni Mico Justin, akaba yakize nawe akiyunga kuri bagenzi be, aho uyu mukino araza kuba ari mu kibuga umutoza namugirira icyizere.

Kuri liste y’abakinnyi batsinze ikipe ya Equatorial Guinea, Djabel Manishimwe ni we wenyine wiyongereyemo mu mwanya wa Abeddy Biramahire, abandi ni abakinnyi basanzwe.

JPEG - 385.8 kb
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Amavubi

Abakinnyi babanza mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda:

Umuzamu:

Ndayishimiye Eric Bakame (C)

Abakina inyuma:

  • Iradukunda Eric Radu
  • Rutanga Eric
  • Faustin Usengimana
  • Kayumba Sother
  • Manzi Thierry

Abakina hagati:

  • Ally Niyonzima
  • Yannick Mukunzi
  • Djihad Bizimana

Abataha izamu:

  • Savio Nshuti
  • Manishimwe Djabel

Abakinnyi ba Libya babanza mu kibuga:

Umuzamu:

  • Muhammad Nashnoush (C)

Abakina inyuma:

  • Sanad Maoud
  • Ahmed El Trbi
  • Motasem Sabbou
  • Ahmed Al Maghasi

Abakina hagati:

  • Mohamed Aleyat
  • Bader Hassan Ahmed
  • Abdulrahman Ramadhan khalleefah
  • Saleh Al Taher

Abakina imbere:

  • Saleh Taher Seid
  • Omar Hammad
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. David

    Kuya 24-01-2018 saa 19:32'

    Umunyamakuru yigeze kubaza KAYIRANGA Jean Baptist ubwo nabwo EGYPT U17 yadutsindaga kumunota wanyuma ati.

    Umunyamakuru: Coach nyuma yogutsindwa umukino Niki watangaza Gitanga icyizere

    Coach Baptiste: mubyukuri Turatsinzwe sinavugako mbabaye Cg ko nishimye bitewe nighe twiteguriye irushanwa kd murabonako Abana bakina neza habaye hari igikorwa gihoraho gitegura abana bahoraho Muma Generation agennye murabonako twakina neza tugahatana nkabandi kuko impano za football zirahari ariko mubyukuri ntagahunda mbona ihari yokugumana Aba ubwo hatagize igikorwa nawe urabyumva buri mutoza azajya aza Akore ISUPU ubuzima bukomeze.

    Ngayo nguko isupu yacu tuyinywe tuyikunze .

  2. eto

    Kuya 24-01-2018 saa 18:09'

    Njye nabivuze Faustin agihamagarwa ko azatuma dutsindwa mwibuke igitego Bourkina Faso yadutsinze kuri finale ya U 17 k’umahoro, mwibuke igitego RDC yadutsinze mu minota y’inyongera muri 1/4 yanze gusimbuka kubera ubenebwe agira, none no kuri Libia yakubise swata yatumye batwataka hakavamo igitego ku masegonda ya nyuma, byaba byiza bakareka kumuhamagara muri equipe nationale kubera ko ari umunyamwaku, Ikibazo njye ngishira kubamuhamagara buri gihe bagasiga uwitwa Bishira Latifa cg ndiku kazi. Antoine Hey n’umuskwa kuko atazi gupanga ekipe igihe ikeneye gutambuka mukindi cyiciro, ubundi yarigushiramo Celestine uzi kugumana ballon kandi amenyeraye amarushanwa akomeye(experience) akaba yatanga umusaruro kurusha Rutanga, Mouhadjir yarikwinjira ku munota wa 80 min akamuha mission ya gutwara umupira muri corner akauprotejayo mu minota ya nyuma ubundi tukabona instinzi naho we yashizemo Imran ukora amakosa menchi bituma haba abakasere bakina bimwe n’amakosa amwe atuma libia yinjira muri surface yacu bitayigoye. Isomo njye nkuye muri CHAN nuko iyo umutoza aciriritse asezererwa rugikubita kandi aba afite amahirwe yo kumenya imikinire ya adversaire. Amakipe azaserukira u Rwanda muri Championsleague na Confederations leugue yakagombye kubona isoma cyane APR FC ifite umutoza uciriritse utazi no gusimbiza niyo mpamvu byaba byiza bazajye urikurwego rwa Confederations cup nka Andy Mfutila cg abandi bahageze, naho ubundi Mulisa azatanga umusaruro nkuwa Antoine Hey, Mwenyi masikiyo yakusikiya asikiye.

  3. jp

    Kuya 24-01-2018 saa 16:30'

    Twese twihangane kuko byaragahinda gusa! Njye icyonanenge numutoza wungirije wumunya RWANDA ayobewe amabara ya Faustin muminota yanyuma yego simushinja ikosa wenyine ari swata yakubise niyo yabaye intandaro yigitego kandi muramwibuka no muri CHAN yubushize RDC idutsinda kumunota wanyuma kubera ubunebwe bwa Faustin umutoza Mashami aramuzi kandi niwe mujyenama wumutoza mukuru .Gusa twihangane ariko Muhajhili sumukinyi wo kuva mwirushanwa akinye iminota itarenze 25 mumikino itatu(3) .Murirusange abakinyi bose courage ibyiza birimbere tuzabikora kuko mufite impano.

  4. JOYCE

    Kuya 24-01-2018 saa 11:21'

    Savio na djabel mukibuga bari bagiyemo gukoramo iki kandi yaraziko igiye gufunga ariko hey iri umuswa peee

  5. ahahaha

    Kuya 24-01-2018 saa 10:28'

    IBYO WAHINZE NIBYO USARURA:
    — - UMUTOZA W`UMUKUBURANO wananiwe aho yanyuze hose ARIKO BA GITIMUJISHO BACU BAKANGA BAKAMUHA AKAZI

    — - ABAYOBOZI B`AMAVUBI B`ABA FARCEURS, bikundira amafaranga, kuryoshya no kwiyemera gusa , BATEYE UMWAKU AMAVUBI ngo bayaherekeje aho kujyana abafana ba nyabo kandi bazi kuvuza vuvuzela

    ABAKINNYI BO TURABAFITE AHUBWO UMUTWE W`AMAVUBI URARWAYE pour ne pas dire WARASAZE

  6. Mukunzi

    Kuya 24-01-2018 saa 10:07'

    Abanyarwanda twese twihangane. Njye umutima wari umvuyemo dutsinzwe kiriya gitego na Libya ku munota wa nyuma! Impamvu ikomeje kutubuza ibyishimo mu mupira w’amaguru ni ubuyobozi bubi bwa FERWAFA. Koko Antoine Hey yagombaga kuva i Kigali akajya Kenya agiye mu myitozo?!!! Iyi CECAFA twagombaga kuyitwara ibya CHAN bikaza nyuma. Ndashimira abakinnyi, ntacyo batakoze arko umutoza we niyibonere akandi kazi turebeko byatera ferwafa kunguka ubundi bwenge.

  7. Kamo

    Kuya 24-01-2018 saa 09:49'

    umutoza ntakigenda yavuye kenya nabi umwungiriza we nawe ntakigenda ferwafa yo iryamye hasi uriya niwo musaruro usohotse ukwari ntasekwa.

  8. knc

    Kuya 24-01-2018 saa 09:02'

    iyo bumva bavuga ko Defence nziza ari attack ntacyo bakuramo ! gusa bigaragaye ko Antoine ntacyo yatugezaho ,gukinisha defence gusa ntagutsinda ibyo ni ibiki ? ikindi naririya zina ngo " amavubi" ntago ryahangana who bigeze ubu kbs!

  9. zigamyeneza

    Kuya 24-01-2018 saa 08:22'

    ntitubabazwe n’uko urwanda rutsinzwe kuko umudiho uva mw’itako umukino twakinnye wari defensif cyane tunatinza umukino kuva kumunota wa mbere kandi tuzi ko gutsindwa igitego kimwe bihagije tugataha ,turacyafite byinshi byo kwiga turakura inota kuri nigeria tukiruhutsa ikibonobono nka guinnee andi makipe yatsinze 3 twe tukayitsinda 1 gusa tugende tubanze twige umupira nibyanga tujye mu magare ndabona ariho duhirwa.

  10. UMUHIRE CLARISSE

    Kuya 24-01-2018 saa 08:02'

    birababaje cyane kuko amavubi yaduhemukiye cyaneeeee!!!ariko ntakundi akaje karemerwa ariko umutoza nawe yabigizemo uruhare.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru