RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:53'  -  Mbusa Kombi Billy wahoze muri Rayon Sports yasimbuye Katauti  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:04'  -  Myugariro wa KCCA FC ashobora gusimbura Rusheshangoga muri APR FC
Rwanda 0-0 Tanzania. Amavubi azahura na Uganda mu cyiciro gikurikira
Print Comments: 7 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’igihugu Amavubi ibonye itike yo gukina amajonjora yanyuma yo kujya mu gikombe cya CHAN nyuma yo kunganya na Tanzania 0-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino urarangiye Rwanda 0-0 Tanzania. Amavubi akomeje ku gitego cyo hanze

90+3: Eh Kelvin Kongwe yari abonye umupira mwiza imbere ya Bakame gusa Nsabimana Aimable aritambika akiza izamu.

90+1: Nshuti Savio ahaye umwanya Kayumba Sotel.

90’ Iminota itatu y’inyongera

89’ Hemed Mao arongeye ayiteye hanze

89’ Coup Franc ya Tanzania iri ahantu heza.

88’ Tanzania ikomeje gusatira Amavubi gusa abasore b’inyuma kugeza uyu munota ari kubyitwaramo neza.

86’ Manzi Thierry yari asohotse hanze nyuma yo gukorerwa ikosa n’abataha izamu ba Tanzania

84’ Iki gitego kivuyemo gute? Imanishimwe Emmanuel Mangwende, azamukanye umupira ibumoso, bamukoraho biranga, yinjira mu rubuga rw’amahina agarura umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Radu ari wenyine ateye umupira uca ku ruhande gato gato. EH EH EH

80’ Corner ya Uganda Bakame yari awufashe arawurekura ariko yongera arawisubiza

79’ Manzi Thierry yitambitse umupira wa Kelvin Kongwe ujya muri Corner

78’ Mubumbyi Bernabe ahawe ikarita y’umuhondo. Asifuwe kurarira arangije

78’ Amavubi yari agerageje guhanahana neza gusa Michael Kamagi ashyira umupira hanze

76’ Erasto Nyoni ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Savio Nshuti

75’ John Bocco asimbuwe na Kelvin Kongwe

70’ Savio yongeye gusifurwa kurarira

69’ Corner noneho Djihad ayiteye nabi cyane ihita igarurwa n’ubwugarizi.

67’ Corner ya gatatu y’u Rwanda na yo iturutse kuri Imanishimwe Emmanuel.

Umukino amakipe yombi nonehe ari kunganya kuri uyu munota nubwo Tanzania ari yo iri gushyiramo imbaraga ngo itsinde.

66’ Simon Msuva ahaye umwanya Joseph Mahundi

65’ Muhire Kevin asimbuwe na Bishira Latif

64’ Amavubi yari abonye Corner ya kabiri. Djihad yongera kuyiterekera Manzi ariko awushyira hanze.

63 Imanishimwe ateye Coup Franc nziza ku mutwe wa Mambo gusa yari yaraririye

62’ Coup Franc y’ Amavubi ku ikosa rikorewe Yannick Mukunzi

60’ Umunyezamu wa Tanzania ateye umupira nabi ufatwa na Imanishimwe awuha Yannick ateye biranga usanga Mubumbyi na we awuhaye Rooneye arashota umupira ujya hanze

58’ Kevin ayiterekeye Djihad ayiteye ijya kure y’izamu

57’ Muhire Kevin akorewe ikosa na Mao Coup Franc y’ Amavubi

55’ Tanzania ibonye Corner enye zikurikirana gusa nta n’imwe igize icyo itanga

53’ Bakame ahawe ikarita y’umuhondo bivuze ko atazakina umukino ukurikira u Rwanda nirukomeza

52’ Simon Msuva yari acengaguye abanyarwanda, agaruye umupira mu rubuga rw’amahina Bakame arawugarura, awushyira ku kirenge cya Himid Mao awuteye Aimable arawugarura.

51’ Savio yari ageraheje kuzamukana umupira aciye ibumoso gusa birangira awirengereje

50’ Mubumbyi akoreye ikosa Michael G

48’ Mico akuwe mu kibuga atwawe mu maboko. Ka kantu batwaramo abavunitse ubanza bakibagiwe uyu munsi kuri stade.

48’ Mubumbyi Bernabe agiye gusimbura Mico Justin wongeye kuvunika

46’ Tanzania yari ishatse guhita isatira gusa centre ya Msuva ijya hanze y’izamu.

Nta mpinduka zakozwe ku mpande zombi. John Bocco atangije igice cya kabiri.

HT RWANDA 0-0 TANZANIA. Taifa Stars ni yo yihariye umukino inabona amahirwe akomeye, gusa abasore ba Hey bihagazeho.

45’ Umunota umwe w’inyongera

45’ Corner itewe neza na Djihad Bizimana, umupira usanga Manzi Thierry awukoraho neza gusa uca ku ruhande rw’izamu ririnzwe na Aishi Manula

44’ Corner ya mbere y’Amavubi ku kazi gakomeye gakozwe na Mangwende.

42’ Tanzania ihise izamuka kuri Contre Attaque, umupira usanga Simon Msuva acenga Aimable, asigarana na Bakame ashatse kumuroba uyu munyezamu wa Rayon Sports araryama arawufata.

40’ Amavubi yari ahererekanye hagati ya Radu na Mico, uyu musore agaruye umupira imbere y’izamu habura ukoraho.

38’ Mico Justin aryamye hasi nyuma yo kugongana n’abakinnyi ba Tanzania

37’ Coup Franc za Tanzania Hemid Mao akomeje kuzita hanze y’izamu rya Bakame.

35’ Tanzania ikomeje guhusha ibitego hano. Abasore ba Taifa Stars barahanahanye mu rubuga rw’amahina rw’Amavubi gusa Iradukunda Radu akiza izamu.

33’ Tanzania ikomeje kotsa igitutu Amavubi. Umupira uturutse ku mpande Bakame awukoze awuterekera Yahya Ramadhan awushubijemo uca hejuru gato.

30’ Coup Franc y’u Rwanda ku ikosa Nyoni akoreye Savio

Tanzania yaje ijeTanzania yaje ije
Amavubi ntabwo yatangiye nezaAmavubi ntabwo yatangiye neza
Salum Mayanga yizeye intsinzi Salum Mayanga yizeye intsinzi
Antoine Hey ntabwo yari yafatisha neza mu mavubiAntoine Hey ntabwo yari yafatisha neza mu mavubi

28’ Bizimana Djihad Coup Franc ayishyize mu kirere

27’ Muhire Kevin akorewe ikosa abona Coup Franc nziza.

25’ Bakame yari aryamye gato ariko arongeye arahagurutse

24’ Abafana baratuje, mu kibuga umukino na wo usa nk’uwatuje kuko Tanzania itakiri gusatira nkuko yabitangiye

21’ Tanzania yari igerageje kuzamukana umupira gusa Simon Msuva akorera ikosa Radu ndetse arihanangirizwa n’umusifuzi

20’ Nshuti Savio yongeye gukorera ikosa Erasto Nyoni

18’ Coup Franc Erasto Nyoni ayiteye hanze

17’ Savio Nshuti akoreye ikosa Michael. Coup Franc ya Tanzania

16’ Aho bigeze birangiye uku Amavubi yazahura na Uganda mu byumweru bibiri bitatu biri imbere dore ko Abagande barangije kubona igitego mu gihe u Rwanda birangiye uku rwakomeza ku gitego cyo hanze.

14’ Tanzania kuri uyu munota ni yo iri kurusha umupira Amavubi cyane cyane kubonana mu kibuga hagati.

13’ Bizimana Djihada ahagaritse neza Gadiel Michael, ahereza umupira mwiza Kevin Muhire na we wari ugiye kuwugeza kwa Savio ariko asanga yaraririye.

12’ Yannick Mukunzi ateye Coup Franc Erasto Nyoni akiza izamu rye

11’ Coup Franc y’u Rwanda ku ikosa kapiteni wa Tanzania akoreye Savio

9’ Corner ya Tanzania ntacyo itanze

9’ Yee data we! Simon Msuva ahereje umupira mwiza John Bocco mu rubuga rw’amahina asigaranye na Bakame bonyine, uyu rutahizamu ateye ishoti rikomeye Bakame awushyira muri Corner.

8’ Heheh! Iradukunda Radu yari agaruye umupira muremure mu rubuga rw’amahina, usanga Imanishimwe Emmanuel ari wenyine ashatse gutera adahagaritse umupira ujya hejuru.

7’ Nshuti Savio yari ashyizwe hasi na Maganga gusa umugande wasifuye umukino ati mukomeze.

5’ Mangwende akomeje kuba Mangwende hano i Nyamirambo, kuko uruhande rwe ni rwo ruri gukora cyane mu kugora Taifa Stars

4’ Yayaya Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari acenze abinyuma babiri ba Tanzania, aterekera umupira mwiza Kevin gusa ateye awujugunya hanze kure.

2’ Savio na Mangwende na Savio ariko ba myugariro ba Tanzania bongera kwitambika

2’ Imanishimwe Emmanuel yari ashatse kuzamukana umupira gusa Muganga aramuzibira umupira ujya hanze.

1’ Manzi Thierry nkuko yabigenje ku mukino ubanza yongeye kuzibira John Bocco amubuza gukina

1’ Umusifuzi atangije umukino. Djihada atera umupira muremure kwa Savio ntiyawugeraho.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Bakame, Manzi,Aimable,Mambo,Radu,Mangwende,Yannick,Djihad,Kevin,Savio,Mico

Tanzania: Aishi Manula, Boniphace Maganga, Gadiel Michael, Erasto Nyoni, Salim Mbonde, Himid Mao, Simon Msuva, Mzamiru Yassin, John Bocco, Raphael Daudi, Shiza Kichuya

Abasimbura Tanzania

  • -Said Mohamed
  • -Hassan Kessy
  • -Nurdin Chona
  • -Salimin Hoza
  • -Said Ndemla
  • -Stamili Mbonde
Dudu Kuya 25-07-2017 saa 08:05'

Ineza rwose ntazi ko ari chan abakinnyi bakina mu gihugu imbere!! Mashami, rwose mubona Muhadjiri, Abedi, Bayama,..., batwaye iki? Bambe mwahisemo Mubumbyi. Mukore akazi uwo mutoza wumudeffenseur mumwereke abakinnyi.

ineza Kuya 23-07-2017 saa 15:46'

iyikipe ntakigenda ubwose ikipe idafite Haruna ntigire Micher iranzi fitina Sugira dani TUYISENGE jaque muhadjir ubu ninde watsinda koko savio wenyine ntagagihe nibazane abakinnyi bakine nibwo ikipe izatsinda

seba Kuya 22-07-2017 saa 22:35'

bakame ntakigenda nuwo gutinza umukino nabyo harya tumushime simoni we

maso Kuya 22-07-2017 saa 19:36'

Antoine Hey azi gusoma umukino egalisation siyo yari yitezwe ariko iyaba undo bari kutudwinga.

NTAKIRUTIMANA Janvier Kuya 22-07-2017 saa 18:00'

Les Jeunes Rwandais d’Amavubi congratulations gusa ubutaha umutoza akwiriye kureba niba nta kuntu mu ikipe atakongeramwo izi elements zirimwo MUHADJIL,uriya muntu wanditse abakinnyi numero 4 yabagize 2

simon Kuya 22-07-2017 saa 17:34'

Bravo kuri BAKAME kuko niw

uhetse amavubi

Footballer Kuya 22-07-2017 saa 16:17'

Icyuho cya Muhadjiri ku mipira y’imiterekano kiragaragaragara.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)