RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi yatsinze Sudan mu mukino wa gicuti bitegura Uganda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakiriye ikipe ya Sudan mu mukino wa gicuti wo kwitegura irushanwa nyafurika ry’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, aho AMavubi azacakirana na Sudan mu mpera z’iki cyumweru.

FT: RWANDA 2-1 SUDAN

90’+1’ Nyandwi Saddam asimbuye Iradukunda Eric. Inshuro ya mbere kuri uyu myugariro w’umunyarwanda akiniye Amavubi.

90’ Hongeweho iminota 3

88’ Ikipe ya Sudan ikomeje gusatira Amavubi ishaka uko yabona igitego cyo kwishyura.

85’ Imanishimwe Emmanuel ahaye umwanya Muvandimwe Jean Marie Vianney.

83’ Coup Franc ya Sudan ku ikosa rikozwe na Aimable Nsabimana, bawuteye umuzamu Marcel bamukorera ikosa.

82’ Yannick Mukunzi ahaye umwanya Imran Nshimiyimana.

79’ Gusimbuza ku ruhande rwa Sudan. Girfa Abobakar asimbuye Maaz Abdelrahaman

77’ Coup franc y’indi mu kibuga hagati, ku ikosa abanya Sudan bakoreye Yannick. Djihad yitereye mu izamu ujya hanze.

75’ Coup franc y’u Rwanda mu kibuga hagati, ku ikosa rikorewe Radu. Gooooooooooaaaaaaaaaaaaaaaaal MUBUMBYI Bernabeu n’umutwe, ku mupira ahawe na Djihad. RWANDA 2-1 SUDAN

73’ Amakipe yombi akomeje gusatirana ashaka uko yabona igitego cya 2, ariko nta kipe irabasha kubigeraho.

70’ Mubumbyi Bernabe wari utunguye umuzamu Toto wa Sudan ku mupira ahawe na Seif ariko umuzamu arawufata.

68’ Manzi Thierry wari uhinduye umupira mwiza imbere y’izamu, urenzwa n’abakinnyi ba Sudan. Djihad ateye koruneli ntiyagira icyo itanga.

63’ Umukino urim kwihuta cyane mu gice cya 2 kurusha igice cya mbere. Rwanda 1-1 Sudan.

59’ Gusimbuza ku ruhande rwa Sudan, Daiyeen ahaye umwanya Ali Omer.

58’ Koruneli y’Amavubi ku kazi gakomeye gakozwe na Biramahire Abeddy na Mangwede, ariko umupira ntiwagira icyo utanga.

54’ Imanishimwe Emmanuel uzamukanye abakinnyi b’inyuma ba Sudan, ahindura umupira ariko habura uwushyira mu rushundura. Iyi minota u Rwanda ruri kotsa igitutu Sudan.

53’ Igice cya 2 kigiye gutangira sitade imaze kuzamo abantu benshi, bitandukanye n’uko umukino watangiye.

50’ Umuzamu wa 2 wa Sudan Toto Awdelkarim wari ukoze ikosa ahereza Djihad umupira, ateye mu izamu abakina inyuma bararyama bawukuramo.

49’ Koruneli y’u Rwanda itewe na Bizimana Djihad, umupira bawukojejeho umutwe, abanya Sudan birwanaho bakiza izamu.

48’ Coup Franc ya Sudan itewe na Ismail Amjad umupira awushyira hejuru y’izamu.

46’ Gusimbuza ku ruhande rw’Amavubi: Mubumbyi Bernabeu, Abeddy Biramahire, Seif Niyonzima binjiye mu kibuga mu mwanya wa Kevin, Savio na Innocent. Sudan nayo ikoze impinduka 3 ihita inatangiza igice cya 2.

HT: RWANDA 1-1 SUDAN

45’ Hongeweho iminota 2

43’ Koruneli y’u Rwanda ku mupira wari uhinduwe na Savio Nshuti. Bayiteye Manzi akozaho umutwe jya hanze.

39’ Sudan yokeje igitutu abakinnyi b’Amavubi nyuma y’umupira utakajwe na Yannick Mukunzi, ariko bateye Nzarora yirwanaho akiza izamu, ashyira umupira muri koruneli itagize icyo itanga.

35’ Ikarita y’umuhondo kuri Makki Bakri ku ikosa akoreye Djihad mu kibuga hagati.

34’ Abakinnyi b’inyuma b’Amavubi bari guhuzagurika cyane. Mambo yongeye gukora ikosa ariko Nzarora yirwanaho akiza izamu.

32’ Contre attaque ya Sudan, umukinnyi Abdelrahman yisanga ari kumwe na Nzarora wenyine, ariko ananirwa kuwushyira mu rushundura, uyu musore awukuramo.

31’ Koruneli y’u Rwanda ku mupira wari utewe na Djihad kuri Coup franc, ariko bayiteye bakiza izamu.

29’ Koruneli ya Sudan ya 4. Bigaragara ko abakinnyi b’inyuma ku ruhande rw’iburyo bari gutakaza imipira myinshi. Koruneli barayiteye abakinnyi b’Amavubi bakiza izamu ryabo.

26’ Sudan yari ibonye igitego cya 2 ku mupira bazamukanye bihuta, ariko Nzarora yirwanaho awukuramo

25’ Goooooooooooaaaaaaaaaaaal Igitego cy’umutwe gitsinzwe na nimero 9 Maki Saifledlin. Rwanda 1-1 Sudan

24’ Koruneli ya Sudan, bawuteye abakinnyi b’Amavubi bawusubiz muri koruneli.

21’ Umuzamu wa Sudan Salim Akram abonye ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa akoreye Nshuti Innocent, amukandagira abishaka.

20’ Umukinnyi Daiyeen Waliedlin wari utunguye umuzamu w’Amavubi amutera ishoti rya kure ariko Marcel awufata neza.

16’ Iyi coup franc kapiteni wa Sudan ayiteye mu rubuga rw’amahina, basubijemo urarenga.

15’ Koruneli ya Sudan ku mupira wari uhinduwe na Hassan. Bayiteye vuba Djihad akorera ikosa umukinnyi wa Sudan ku murongo w’urubuga rw’amahina.

14’ Coup franc y’u Rwanda ku ikosa rikorewe Imanishimwe Emmanuel bawuteye ntiwatanga umusaruro.

10’ Umukinnyi Osman Mohamed arawuteye ujya hanze

9’ Coup franc nziza ya Sudan hafi y’urubuga rw’amahina, ku ikosa Mambo akoreye Maki Saifeldin

7’ Sudan itangiye guhererekanya neza mu kibuga, bashaka uko bakwishyura igitego.

4’ Amahirwe ya mbere ikipe y’u Rwanda ibonye ku mupira bazamukanye ku ruhande rw’ibumoso Imanishimwe Emmanuel acenze Hassan wa Sudan awuhereza Savio, utazuyaje agahita afungura amazamu.

3’ Goooooooooooaaaaaaaaaal igitego cya mbere cy’u Rwanda gitsinzwe na Savio Nshuti ku mupira mwiza ahawe na Imanishimwe Emmanuel

Nshuti Savio w’Amavubi ni we utangije umukino ku ruhande rw’u Rwanda.

1’. Umukino uratangiye

Antoine Hey akaba yakoze impinduka zitandukanye, aho Nshuti Innocent atangiye mu kibuga mu mukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu abanjemo.

Umukino ntabwo witabiriwe n’abantu benshi, aho Stade ya Kigali irimo abantu batagze ku 1000.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

RWANDA:

Umuzamu: Nzarora Marcel

Abakina inyuma: Manzi Thierry, Rucogoza Aimable, Nsabimana Aimable, Iradukunda Eric, Imanishimwe Emmanuel

Abakiana hagati: Bizimana Djihad (C), Mukunzi Yannick, Muhire Kevin

Abakina imbere: Nshuti Innocent, Nshuti Savio Dominique

SUDAN:

Umuzamu: Salim Akram

Abakina inyuma: Osman Mohamed (C), Hassan Abdelhman, Zakaria Hamza, Abdalla Nasreldin

Abakina hagati: Daiyeen Walieldin, Abdelrahman Maaz, Maki Saifeldin

Abakina imbere: Tairab Mohamed, Mohamed Abu Aagla, Makki Bakri.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Izindi nkuru

nsanzu Kuya 8-08-2017 saa 07:45'

ndabona as kigali yigaragaje mukibuga xavio ,mubumbyi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!