RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Intsinzi y’u Rwanda ntiyarubujije gusezererwa na Uganda mu ijonjora rya CHAN 2018

Ibitego 2-0 u Rwanda rwatsinze Uganda ntibyari bihagije ngo rubashe kuyisezerera mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018).

Impamba y’ibitego 3 Uganda Cranes yaje i Kigali yitwaje ni yo iyihesheje itike yo kwitabira imikino ya CHAN 2018, u Rwanda rwashakaga kujyamo ku nshuro ya gatatu dore ko ari na rwo rwari rwakiriye iryo rushanwa riheruka mu 2016.

Abafana ba Uganda Cranes ni bo bari benshi muri Stade ya Kigali kuruta ab'AmavubiAbafana ba Uganda Cranes ni bo bari benshi muri Stade ya Kigali kuruta ab’Amavubi

Abakinnyi ba Uganda Cranes bashimira Abafana ku musanzu wabo muri uyu mukino batsinzwemo ibitego 2-0Abakinnyi ba Uganda Cranes bashimira Abafana ku musanzu wabo muri uyu mukino batsinzwemo ibitego 2-0

FT: Rwanda 2-0 Uganda (Agg: 2-3)

91’ Gusatira kw’Amavubi arimo kotsa igitutu ab’inyuma ba Uganda ariko umupira utewe na Savio uca ku ruhande

90’ Gusimbuza kwa gatatu kw’Amavubi: Muhire Kevin (10) ahaye umwanya Amran Nshimiyimana (5)

90’ Gusimbuza kwa gatatu kwa Uganda Cranes: Karisa Milton (16) ahaye umwanya Erisa Ssekisambu (9);

Iminota isanzwe y’Umukino yarangiye, Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota 3

83’ Umupira urimo gukinirwa mu kibuga hagati, Manzi Thierry na Kayumba Soter,utanze umupira Abagande barawufata, Benard Muwanga kwa Kagimu Shafik ariko Yannick ahita amushyira hasi

81’ Gusatira gukomeye kwa Uganda Cranes, Paul Mucureezi n’umupira acenga neza, Djihad amushyira hasi mu rubuga rw’amahina, umusifuzi ati ’ntacyo nabonye ahubwo haguruka’, Manzi Thierry ahita atumbagiza umupira mu kirere

80’ Gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda: Iradukunda Eric (14) ahaye umwanya Mugisha Gilbert (9)

79’ Umupira urimo gukinirwa mu kibuga hagati, Muhire Kevin ahereza umupira muremure Savio ariko ntiyabasha kuwufata, ni uwo gutereka imbere y’izamu rya Isma Watenga

78’ Gusatira kw’Amavubi, Radu ateye umupira muremure ariko Nshuti Savio ntiyabasha kugera ku mupira maze Watenga ahita awufata

75’ Gusatira kwa Uganda Cranes, Mucureezi n’umupira kwa Karisa Milton uhise abura icyo akoresha umupira Yannick Mukunzi arawumwambura, kwa Mangwende ariko Milton ahita amuserebeka amuturutse inyuma, ikosa

73’ Gusatira gukomeye kw’Amavubi, ishoti rikomeye ritewe na Abedy ariko Umunyezamu Watenga arawufata ntiyabasha kuwukomeza, nshuti agerageje kuwusongamo ariko biranga

71’ Gusatira kwa Uganda Cranes, ateye umupira muremure uyu Paul Mucureezi ariko Manzi Thierry arawugarura, umupira kwa Nshuti Innocent na Savio, Awany Dennis agongana na Radu, umukino ubaye uhagaritswe gato ngo abanze avurwe

70’ Gusatira gukomeye kw’Amavubi, Djihad kwa Abedy, ariko umusifuzi ati Biramahire wawukoze n’intoki

68’ Gusimbuza kwa kabiri ku ruhande rwa Uganda Cranes: Muzamiru Mutyaba (10) ahaye umwanya Paul Mucureezi (17)

67’ Gusatira kw’Amavubi, Yannick Mukunzi utanze umupira muremure ashaka Savio ariko Umunyezamu Watenga arasohoka awufata neza, ahita yigusha asa n’uhska kugaragaza ko akorewe ikosa n’ubwo Savio atigeze amukoraho, ibi bikaba ari uburyo bwo gutinza umukino ari na yo mpamvu ahise yerekwa ikarita y’Umuhiondo nyuma yo kwitwabwaho n’abaganga

64’ Uganda ihererekanya umupira kwa Milton Karisa ariko Mangwende arambika hasi, coup franc ya Uganda Cranes itewe byihuse na Martin Kiizza ariko Manzi Thierry arahagoboka akiza izamu, kwa Nshuti Innocent watanze umupira muremure kwa Iradukunda Eric, ahindura imbere y’izamu ariko Wawada ahita awufata neza

61’ Gusimbuza ku ruhande rw’Amavubi: myugariro Nsabimana Aimable (5) ahaye umwanya rutahizamu Nshuti Innocent (19)

59’ Gusimbuza ku ruhande rwa Uganda Cranes: Moses Waiswa (6) ahaye umwanya Martin Kiizza (13)

56’ Coup franc arayiteye neza Saviooooo ariko Umunyezamu Watenga ahita akubita umupira uca hejuru y’izamu

55’ Gusatira kw’Amavubi, Djihad na Yannick acomeka kwa Iradukunda bahita bamukubita umutego, coup franc y’Amavubi nko muro metero 20 uvuye ku izamu rya Watenga Ismael

52’ Yazamutse Mangwende n’umupira kwa Savio na Abedy ishoooti ariko bawushyira muri corner yahise iterwa na Muhire Kevin, Abagande bakiza izamu ryabo

50’ Gusatira kw’Amavubi yazamutse Djihad, ahereza Yannick kwa Biramahire Abedyyy ariko Umunyezamu Watenga asohoka neza mu izamu rye umupira awushota kureee

47’ Gusatira kw’Amavubi, Nshuti Dominique uzamukanye umupira ariko Awany ahita awushyira hanze, ni uwo kurengurwa na Mangwende

Igice cya kabiri cyatangiye

HT: Rwanda 2-0 Uganda (Agg: 2-3)

Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' ahanganye na Wakiro Nico Wadada wa Uganda CranesImanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ ahanganye na Wakiro Nico Wadada wa Uganda Cranes

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye, ariko umusifuzi wa kane yongeyeho Umunota umwe w’inyongera.

Umukino ubaye uhagaze gato ngo Karisa Milton yitabweho n’abaganga nyuma yo kugongana na Mangwende

43’ Umupira kwa Kayumba Soter awutanze Kagimu arawumwambura, ahita amucenga ashaka guhindura imbere y’izamu ariko Soter ahita awushyira muri corner, yahise iterwa byihuse na Kagimu ariko Manzi Thierry akiza izamu rye

41’ Umupira muremure, Yannick kwa Abedy na Savio umusifuzi wo ku ruhande ahita azamura igitambaro ngo habayeho kurarira

Uganda Cranes na yo nta mpinduka nyinshi yakoze ugereranyije n'ikipe yakinnye umukino ubanza, havuyemo Savio Kabugo gusaUganda Cranes na yo nta mpinduka nyinshi yakoze ugereranyije n’ikipe yakinnye umukino ubanza, havuyemo Savio Kabugo gusa

38’ Barazamutse Abasajya, Karisa Milton ariko Nsabimana AImable ahita amushyira hasi, coup franc ya Uganda Cranes, Karisa ayiteye ica hejuru y’izamu.

35’ Gusatira kw’Amavubi, yazamutse Iradukunda kwa Savioooo, cenga neza ariko ahita yitura hasi, umusifuzi ati ’haguruka nta kosa’

34’ Umupira urimo gukinirwa mu kibuga hagati bisa n’aho amakipe yombi ari gucunganwa ku jisho

25’ Gusatira gukomeye kwa Uganda Cranes, Muzamiru Mutyaba ishoooooti ariko Bakame umupira awushyira muri Corner. Hagati aho Manzi Thierry aryamye hasi nyuma yo kugongana na Shafik

Uroye muri Stade Regional ya Kigali, Uganda ni yo ifite abafana benshi kurusha u Rwanda ariko bakonje kubera ibitego bibiri batsinzwe mu minota ya mbere

23’ Umupira muremure kwa Savio imbere y’izaaaamu ariko Umunyezamu Watenga ahita awufata neza araryama

22’ Ikarita y’umuhondo ya mbere muri uyu mukino ihawe Nico Wadada Wakiro ku ikosa akoreye Biramahire Abedy

21’ Uganda na yo isa n’ikangutse igerageza gushaka uburyo yabona igitego, ishoti rirerireee ariko Bakame umupira awushyira muri corner, itewe byihuse ariko Manzi Thierry akiza izamu

20’ Rwanda 2-0 Uganda (Aggr 2-3)

Amavubi yabanje mu kibugaAmavubi yabanje mu kibuga

16’ Gooooooaaaaalll Igitego cya kabiri cy’Amavubi gitsinzwe na Manzi Thierry

Gusatira gukomeye kw’Amavubi, goooooalllllll

Rwanda 1-0 Uganda

Yannick Mukunzi yishimira igitego cye hamwe na bagenzi beYannick Mukunzi yishimira igitego cye hamwe na bagenzi be

8’ Gooooaallllll Igitego cya mbereeeeeee Yannick Mukunzi

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Ndayishimiye Eric ’Bakame (1) (C), Iradukunda Eric (14), Kayumba Soter (15), Manzi Thierry (17), Nsabimana Aimable (16), Imanishimwe Emmanuel (3), Mukunzi Yannick (6), Bizimana Djihad (4), Muhire Kevin (10), Nshuti Dominique Savio (11) na Biramahire Christophe Abedy (7).

Uganda: Watenga Isma Bin Abdul (19), Muwanga Benard (4) (C), Wakiro Nico Wadada (14), Muleme Isaac (2), Awany Dennis Timothy (5), Musamali Paul (15), Karisa Milton (16), Waiswa Moses (6), Derrick Nsibambi (11), Mutyaba Muzamiru (10), Kagimu Shafik (8).

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dudu

    Kuya 20-08-2017 saa 08:35'

    Harya ubu koko Innocent, Amran, bagakwiye kujyamo Muhadjili, Bayama , bari muri stade nk’abafana?!!! Abatechniciens bacu menya babana n’ubumuga bwo kutabona cg bwo gutonesha. Uziko batsindwa ukagirango nta cyabaye? Amafrws atagira ingano ino team itwara igihugu. Abafana rero nibakunda club zabo kurusha national team ntimukabyibazeho kuko byibura mu ma club akababaro kabo karumvikana.

  2. mmmm

    Kuya 19-08-2017 saa 20:28'

    FERWAFA itugejeje kure hashoboka nyine!!!!!!!

  3. mutsinzi

    Kuya 19-08-2017 saa 18:12'

    Iyo Bakame aza kubobeka muri aller Uganda iba yatashye kare.

  4. jerome

    Kuya 19-08-2017 saa 17:58'

    Ntacyo twaahinja ababana uburiye umubyizi ntako aba atagize nibakomere baratanga ikizere cyejo hazaza abakinnyi staf abafana mwihanganye mukagera ku kibuga murabo gushimirwa cyane nubwo nonee dutashye ariko ejo nahacu murakoze cyane

  5. paul

    Kuya 19-08-2017 saa 17:37'

    uyu Mutoza areke kwyemera niba adashaka guhamagara muhadjili nasubire iwabo

  6. Jados

    Kuya 19-08-2017 saa 17:35'

    Ok Bagerageje Nibyo Ntabwo Twari Tubyiteze.

  7. karenzi

    Kuya 19-08-2017 saa 16:30'

    Harya ubwo kubasimbura bacu Amavubi hariho bande?

  8. nicodemu

    Kuya 19-08-2017 saa 16:15'

    Amavubi tubarinyuma mukomerezaho turabashyigikiye oye harabura bibiri byonyinye basore bacu mushimishe Paul kagame atangirane nitsinzi yanyu

  9. Rukumbuzi

    Kuya 19-08-2017 saa 16:13'

    mukomereze aho♣

  10. seba

    Kuya 19-08-2017 saa 16:05'

    ndabibara birangiye

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru