RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Tanzania 1-1 Rwanda: Savio ahesheje u Rwanda inota mu nzira igana CHAN 2018

Umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka tike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya, waberaga kuri CCM KIRUMBA Stadium hagati y’ikipe y’igihugu ya Tanzania n’ u Rwanda, urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Savio Nshuti yafunguye amazamu muri uyu mukino, igitego cyishyuwe na Hamid Mao kuri penaliti yibazwaho.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali kuwa Gatandatu utaha.

Umukino urarangiye Tanzania 1-1 Rwanda

Kanda hano urebe uko ibitego byagiyemo na Penalty ya Tanzania

90 +7’ Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, Msuva yari ageze mu rubuga rw’amahina, agiye gushota umupira uramucika. Ni ugutereka imbere y’izamu.

90 +6’ Corner ya Tanzania itewe na Msuva, umupira ukurwaho neza na Bakame. Aba banyaTanzania bari bagerageje kongera gusatira izamu, Bakame afata umupira.

90 +4’ Agiyemo Nshuti Innocent mu mwanya wa Nshuti Savio.

Uyu mukinnyi ukiri muto guturuka muri APR FC akaba akiniye bwa mbere ikipe y’igihugu ku myaka 17 gusa.

90+3’ Mbombe asimbuye John Bocco wari wazonze Amavubi. Hagati aho ikipe y’u Rwanda iri gucishamo ikagerageza amashoti yakure.

90+1’ Simon Msuva yarazmukanye umupira , uyu azibirwa na Yannick Mukunzi utanze umupira mu kibuga hagati.

90’ Iminota 8 y’ingongera!

89’ Amakipe yombi akomeje gusirisimba ku mazamu. Hagati aho umukino urahagaze havurwa MANZI Thierry uryamye mu kibuga.

86’ Kuri contre-attaque,Amavubi abonye uburyo bwiza, ku ishoti rikoneye umupira Aishi Manula awushyira muri koruneli na yo itagize icyo ivamo.

85’ Bocco ateye uyu mupira, Bakame a awushyira muri koruneli itagize icyo itanga.

84’ Coup Franc nziza ya Tanzania ku ikosa rikozwe na Mukunzi Yannick

83’ Mambo yari yitsinze igitego Bakame aratabara

Igihari aha, ikiba mu mucyino cyose, Savio azahira yibukwa aha muri Tanzania

Tubibutsa ko umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu cyumweru gitaha tariki ya 22/7/2017 i Nyamirambo

81’ Kayumba Sotel asimbuye Mico Justin

Sasa Radu, Aimable, Sotel, Manzi, Imanishimwe, Mambo, Bishira ni bo ba myugariro bari mu kibuga’

77’ Mico Justin yari akorewe ikosa mu kibuga hagati, umusifuzi ati mukomeze, Tanzania irasatira bikaze ariko Mambo akiza izamu.

76’ Coup Franc ntacyo itanze. Tanzani izamukanye umupira ariko ntibagira icyo bakora ku izamu rya Bakame

75’ Hahaha aha hari Comedy idasanzwe. Savio akorewe ikoswa na Michael umusifuzi wo ku ruhande ati akwiye ikarita y’umuhondo ahamagara uwo hagati arabimwereka neza gusa uwo hagati aratsemba ati oyaaa!

73’ Corner ya Djihad ihuye n’umutwe wa Aimable ariko ujya hanze

73’ Bizimana Djihad ahawe ikarita y’umuhondo ngo yatinjije umukino

72’ Corner y’Amavubi ku kazi gakomeye gakozwe na Radu.

70’ Uyu munyezamu ntiyishimiye iki cyemezo ahita aryama hasi

70’ Bakame yahawe ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino

67’ Iradukunda Eric Radu aracyaryamye hasi

66’ Radu atakaje umupira, agongana n’umukinnyi wa Tanzania, asigara aryamye, Tanzania ikomeza gusatira ariko ntacyo bitanze kuko ugiye hanze.

64’ Mubumbyi Barnabe agiye guha umwanya Bishira Latif gusa aracyaryamye

61’ Umupira wabaye uhagaze. Umunyezamu Bakame aryamye hasi.

Amavubi yihagazehoAmavubi yihagazeho
Taifa Stars ntishaka gutsindwaTaifa Stars ntishaka gutsindwa
Savio ngo arashakwa muri SingidaSavio ngo arashakwa muri Singida

Umusifuzi yatanze Coup Franc...Umusifuzi yatanze Coup Franc...

57’ U Rwanda rukomeje gukina imipira miremire kandi bisa nkaho iri kugora Mubumbyi Bernabe

56’ Djihad yari ashyamiranye n’abasore ba Tanzania gusa umusifuzi ahosha imvururu zasaga nk’izivutse

55’ Tanzania ishatse kuzamuka kuri Contre attaque Yannick aritambika.

55’ Corner ya Djihad ntacyo itanze

54’ Amavubi yariye Amavubi. Umupira mwiza wari uzamukanywe na Yannick ugeze kwa Radu asigaranye n’umunyezamu gusa ateye ishoti bibyara corner

52’ Coup Franc ya Djihad igiye hanze kure

50’ Abatoza ntibabyumva, abakinnyi ntibabyumva, abafana sinzi... Wa musifuzi wo ku ruhande yari yemeje Penaliti ku Rwanda nyuma yaho umukinnyi wa Tanzania akoreye umupira mu rubuga rw’amahina, gusa umusifuzi wo hagati arabyanga. Uwo hagati arabyanze kandi mukanya yari yemeye iya Tanzania. Hahah

48’ John Bocco akomeje kwigira akari aha kajya he hano kuri CCM Kirumba Stadium. Aha yari yongeye gutera umutwe ugana mu izamu rya Bakame gusa ntiyagira icyo amutwara

47’ Mico Justin akorewe ikosa mu rubuga rw’u Rwanda. N’ubu aracyari hasi

46’ Manzi Thierry ahagaritse ubusatirizi bwa Tanzania gusa aba bisubiza umupira.

46’ Tanzania itangije igice cya kabiri ihita isatira

Nyuma yo kureba amashusho ubura karindwi. PENALITI YA TANZANIA ntabwo yari yo. Gusa Amavubi agomba kumenya ko atari urwitwazo.

HT Tanzania 1-1 Rwanda

45’+2; JOHN Bocco yari ashatse gutungura Bakame ariko umupira ataye ukomeye ujya hanze

45’ Corner ebyiri za Tanzania ntacyo zitanze.

45’ Iminota ibiri y’inyongera

45’ Bakame yari atunguwe na Shiza Kichuya gusa umupira ashobora kuwushyira muri Corner

44’ Savio yari yambuye umupira umunyezamu Manula gusa ku byago bye uhita ujya hanze.

43’ Amavubi yari agerageje kongera gusatira. Yannick ahereje umupira Radu, uyu awugarura mu rubuga rw’amahina ariko Mubumbyi ntiyamugeraho.

39’ Tanzania nyuma yo kwishyura yakangutse ndetse iri gukomeza kwitsiritsimba imbere y’izamu rya Bakame.

Umupira Tanzania yari iwuteye mu rubuga rw’amahina, Mambo aritambika arawugarura, umusifuzi wo hagati yari amuri iruhande ati umukino ukomeze, gusa uwo ku ruhande ati ni penaliti.

35’ Gooooooaaal Himid Mao yishyuriye Tanzania kuri Penaliti

35’ Yannick na Mambo bahawe amakarita y’umuhondo

34’ Yayayayay ibibaye aha ni ibara. Ni ibara. Penalty itabaho. Umusifuzi wo hagati ntiyayibonye, umusifuzi wo ku ruhande arayemeza ko Mambo yakoze umupira n’amaboko.

32’ Mubumbyi Bernabe yari yisanze asigaranye n’umunyezamu Aishi Manula ashatse kumutera atera hanze(Gusa nubundi yari yarar

Urebye umukino watangiye ku kibuga hari abafana nka 10 000 gusa bari kugenda baza buhoro buhoro...

30’ Bakame arakangutse umukino urakomeza

29’ Corner iratewe gusa John Bocco akorera ikosa Bakame uhise wiryamira

28’ Tanzania ihise izamukana umupira byihuse binayibyarira Corner

27’ Amavubi yari yongeye azamukanye umupira neza, Mico Justin ageza umupira kwa Radu gusa agaruye mu rubuga rw’amahina awushyira kure.

Aha abafana ba Taifa Stars bari kwivugisha bati tuzira iki, ko dukunda umupira kuki tutagira ikipe. Gusa bati gusa barabeshya Savio turamujyana muri Singida hahah

26’ Corner ya Tanzania iruhukiye kwa Bakame mu ntoki

25’ Tanzania izamukanye umupira kuri Contre attaque biza kurangira inabonye Corner

24’ Bizimana Djihad ateye Corner nziza gusa umunyezamu Aishi Manula abyitwaramo neza

23’ Corner ya mbere y’u Rwanda ishakishijwe na Mangwende.

21’ Coup Franc Shiza Kichuya ayihaye umunyezamu Bakame

20’ Tanzania yari ihise ishaka kwishyura ariko Simon akorerwa ikosa na Yannick

Eh aho iki gitego kivuye ntumbaze. Bizimana Djihad azamukanye umupira hagati atitaye ku mukinnyi wa Tanzania wari uryamye hasi, ahereza umupira Yannick Mukunzi, awuterekera Imanishimwe Emmanuel, uyu awugarura mu rubuga rw’amahina, uca mu bakinnyi nka batatu maze usanga Savio awuruhukiriza mu rushundura!!!

18’ GOOOOOOOOOOAAAAAALLL! Nshuti Savio afunguye amazamu ku mupira mwiza ahawe na Imanishimwe Emmanuel

17’ Manzi Thierry yari akoze ikosa rikomeye gusa ntibyakunda ko

16’ Biragaragara ko yababaye kuko agiye guha umwanya Boniface Maganga

14’ Mubumbyi ashobora kuba yagonganye na Kapombe kuko baryamanye hasi

14’ Umukino wahagaze. Mubumbyi Barnabe aryamye hasi nyuma yo kugongana n’abasore ba Tanzania

14’ Tanzani yari igerageje gukora contre attaque yungukiye ku makosa ya Djihad, gusa nanone Kichuya umupira awamburwa neza na Manzi Thierry.

13’ Eh eh eh! Gusatira kwa mbere k’umukino kubaye uk’ u Rwanda. Imanishimwe Emmanuel acomekeye umupira mwiza Nshuti Savio awugaruye mu rubuga rw’amahina ubura ukozaho umutwe...

12’ Mico Justin atakaje umupira gusa na Simon Msibwa ntiyashobora kuwubyaza umusaruro arawurenza.

9’ Manzi Thierry yari ateye Swata ariko ntacyo bitwaye izamu ry’u Rwanda

Icyo twakwibutsa ni uko iki kibuga Cham Cha Mapinduzi Kirumba Stadium kimaze imyaka irenga 30 gifunguwe na Julius Nyerere wayoboye iki gihugu hambere. Iyi stade ishobora kwakira kugera ku bafana 40 000 ariko ahatwikiriye ntiharenga abafana 2000.

7’ Umukino nanubu biragoye kumenya aho uri kugana nta kipe yari yashobora kwemeza abafana.

7’ Tanzania 0-0 Rwanda. Umwe mu bayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi aha muri Tanzania CCM, yinjiye kuri stade y’ishyaka rye amaraso yari ahagaze hano Mwanza

5’ Ikosa ryari rihanwe na Mbonde ariko umupira uruhukira kwa Bakame.

3’ Amavubi biciye muri Savio yari agerageje gutanga umupira kwa Mubumbyi gusa awihera ubwugarizi bwa Tanzania. Mico Justin ashatse kuwubambura akorera ikosa Kapombe.

2’ Tanzania yari yongeye kugerageza gusatira gusa Mambo ahita acyiza izamu rye

2’ John Bocco yari ahawe umupira ku ruhande rw’iburyo ariko atakaza umupira

1’ Nshuti Savio yari agerageje kuzamukana umupira ariko awamburwa neza n’ubwugarizi bwa Tanzania

1’ Mubumbyi Bernabe atangije umupira iminota ine mbere y’isaha byari biteganyijwe ko urangira

Dore 11 babanzamo ku mpande zombi:

Tanzania: Hamid Mao, Aishi Manula, Shomari Kapombe, Gadiel Michael, Salim Mbonde,Nurdin Chona, Erasto Nyoni, Mzamiru Yassin, John Bocco, Saimon Msuva, Shiza Kichuya

Rwanda: Bakame- Aimable, Manzi, Mambo, Rado, Imanishimwe, Yannick, Djihad, Savio Mubumbyi na Mico Justin

Abasifuzi: Alier Michael James: South Sudan
Abdallah Sulleyman: SS
Taha Ahmed- SS

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mental clement

    Kuya 20-07-2017 saa 13:26'

    ndabemera kbs

  2. john

    Kuya 15-07-2017 saa 20:26'

    ndabakunda ndi nailobi amavubi oyeeeeeer!

  3. samy

    Kuya 15-07-2017 saa 19:46'

    jd dukuze na ruhago yacu muri rusange ndabashimira cyane kubwitange mugira muduha amakuru meza kuri match

  4. Vedaste

    Kuya 15-07-2017 saa 18:23'

    Ni I Kigali we muzihagarareho tuyisezerere hanyuma dukubite ziriya nyatsi ziri kunganya na south soudan

  5. Vedaste

    Kuya 15-07-2017 saa 18:22'

    Ni I Kigali we muzihagarareho tuyisezerere hanyuma dukubite ziriya nyatsi ziri kunganya na south soudan

  6. Niringiyimana Professor

    Kuya 15-07-2017 saa 17:35'

    Amavubi Murabikoze Kbs U Rwanda Twese Turabashyigikiye Courage

  7. niyonzima jean pierre

    Kuya 15-07-2017 saa 17:24'

    amavubi yacu ntacyo atakoze mukomeze kuryoherwa na week-end nziza mbonereho gusuhuza madamu wanjye euphrasie numukobwa wanjye ineza uwase Kevin mugire amahoro

  8. Jo

    Kuya 15-07-2017 saa 16:59'

    Murakoze Cyane

  9. seba

    Kuya 15-07-2017 saa 16:54'

    dutegereje kigali

  10. Imanantirenganya jean bosco

    Kuya 15-07-2017 saa 16:44'

    Ndabakuriye kabisa amavubi arabikora tuyirinyum

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru