RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

‘Mambo’ muri 11 b’Amavubi bashobora kubanzamo muri Tanzania

Rucogoza Aimable ‘Mambo’ ni we uzaba ayoboye ubwugarizi bw’Amavubi mu mukino azahuramo na Taifa Stars kuwa gatandatu w’iki cyumweru, mu gihe Mugisha Gilbert ari mu batabonye amahirwe yo kujya muri 18 berekeje muri Tanzania.

Igiucamunsi cy’uyu wa gatatu tariki ya 12 Nyakanga cyari icyo gukoramno imyitozo ya nyuma ku ruhande rw’Amavubi mbere y’uko aza gufata indege yerekeza i Dar es Salaam, aho azava yerekeza i Mwanza, ahazabera uwo mukino w’ijonjora rya mbere mu guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018.

Umutoza Antoine Hey yizeye cyane abasore beUmutoza Antoine Hey yizeye cyane abasore be

Iyo myitozo ya nyuma yinbanze ahanini ku kwiga uburyo bazajya batera imipira y’imiterekano n’uburyo bazajya bayikina, aho urebye Bizimana Djihad ari we watoranyijwe kujya atera iyo mipira, mu gihe ibitego by’imitwe bizabazwa Mambo, Nsabimana Aimable, Mubumbyi Barnabe na Manzi Thierry.

Nyuma y’ibyo baniyibukije uburyo bwo gukina mbere y’uko umutoza agirana ikiganiro n’abanyamakuru, aho yagaragaje ko ikipe agiye kujyana ayifitiye icyizere kidacagase cyo kuzitwara neza muri Tanzania bikazatuma ayisezerera mu mukino wo kwishyura.

Ati “Mbere ya byose twishimiye uburyo abakinnyi bakoze n’ubushake bari bafite mu myitozo, twagize igihe gito cyane cy’imyiteguro, twasanze hari bamwe bagabanyije imbaraga kuko batakoraga cyane mu makipe yabo mu mpera z’umwaka wa shampiyona, ariko kugeza ubu twishimiye uko tubafite, nta mvune zirimo, bifitiye icyizere, bafite ubushake, twizeye tudashidikanya kuzabona ibyiza muri uriya mukino.”

Uzaba ari umukino wa mbere kuri Nshuti Innocent, Iradukunda Eric na Muhire Kevin mu ikipe nkuru y'igihugu AmavubiUzaba ari umukino wa mbere kuri Nshuti Innocent, Iradukunda Eric na Muhire Kevin mu ikipe nkuru y’igihugu Amavubi

Urutonde rw’abakinnyi 18 b’Amavubi berekeje muri Tanzania:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Nzarora Marcel(Police FC)
Ba myugariro: Nsabimana Aimable(APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie (Police FC), Rucogoza Aimable(Bugesera FC), Bishira Latif (As Kigali), Kayumba Soter (As Kigali) na Iradukunda Eric (As Kigali)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Nshuti Dominique Savio (As Kigali), Muhire Kevin (Rayon Sports);

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC), Mubumbyi Barnabe (As Kigali)

Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo:

1. Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (C)
2. Manzi Thierry,
3. Nsabimana Aimable
4. Rucogoza Aimable ‘Mambo’
5. Yannick Mukunzi
6. Djihad Bizimana
7. Mico Justin
8. Iradukunda Eric
9. Emmanuel Manishimwe
10. Mubumbyi Barnabe
11. Nshuti Dominique Savio

Abahamagawe bakaba basigaye ni Mugisha Gilbert (Umukinnyi mushya wa Rayon Sports), Nsabimana Jean de Dieu (Umunyezamu wasimbuye Kwizera Olivier), Mpozembizi Mohamed (Police FC), biyongera kuri Ally Niyonzima uri mu igeragezwa muri Zanaco yo muri Zambia.

Umutoza Antoine Hey abereka uburyo bazajya batera imipira y'imiterekano (Coup Francs)Umutoza Antoine Hey abereka uburyo bazajya batera imipira y’imiterekano (Coup Francs)

Bizimana Djihad ni we uzajya uziteraBizimana Djihad ni we uzajya uzitera

Ibitego by'imitwe bizajya bibazwa ba myugariro kongeraho MubumbyiIbitego by’imitwe bizajya bibazwa ba myugariro kongeraho Mubumbyi

Ku mipira ya 'Corners' Mambo ku giti cy'izamu cya mbere, Mubumbyi ku cya kabiri Manzi na Nsabimana n'abandi basigaye hagatiKu mipira ya ’Corners’ Mambo ku giti cy’izamu cya mbere, Mubumbyi ku cya kabiri Manzi na Nsabimana n’abandi basigaye hagati

No mu makipe bakinamo ariko menya ntabyo bajya batsindaNo mu makipe bakinamo ariko menya ntabyo bajya batsinda

'Djidro' binavugwa ko umukino wo kwishyura ashobora kutawukina’Djidro’ binavugwa ko umukino wo kwishyura ashobora kutawukina

Mangwende yari yasabwe gusa n'ukingiriza Umunyezamu BakameMangwende yari yasabwe gusa n’ukingiriza Umunyezamu Bakame

Imipira yo muri Corner abereka aho ikwiye kuba iterwa kugirango ibyare umusaruroImipira yo muri Corner abereka aho ikwiye kuba iterwa kugirango ibyare umusaruro

Nsabimana yitegura kwerekana uko azabigenza i MwanzaNsabimana yitegura kwerekana uko azabigenza i Mwanza

Abazaba bakina hagati batazaba basabwa ibitego by'umutwe ku mipira iva muri Corner bo bicaye bareba uko bagenzi babo bbaigenzaAbazaba bakina hagati batazaba basabwa ibitego by’umutwe ku mipira iva muri Corner bo bicaye bareba uko bagenzi babo bbaigenza

Barajya inama y'uburyo bakwiye gusatiraBarajya inama y’uburyo bakwiye gusatira

Umutoza Antoine Hey ngo yishimira ubushake abakinnyi bagaragaje bwo gutsinda TanzaniaUmutoza Antoine Hey ngo yishimira ubushake abakinnyi bagaragaje bwo gutsinda Tanzania

Yannick Mukunzi ni umwe mu bazabanzamo bakina hagatiYannick Mukunzi ni umwe mu bazabanzamo bakina hagati

Biyibukije n'uburyo bwo gukina, aho ikipe ya mbere yakinnye n'iya kabiriBiyibukije n’uburyo bwo gukina, aho ikipe ya mbere yakinnye n’iya kabiri

Savio azakibanzamo, Sefu mu basimbura, Mugisha we ngo azagenda ubutaha nakomeza kwitwara nezaSavio azakibanzamo, Sefu mu basimbura, Mugisha we ngo azagenda ubutaha nakomeza kwitwara neza

Muhire Kevin na we ni umwe muri 18 bazerekeza i MwanzaMuhire Kevin na we ni umwe muri 18 bazerekeza i Mwanza

Mubumbyi Barnabe ni we uzaba ayoboye ubusatirizi bw'AmavubiMubumbyi Barnabe ni we uzaba ayoboye ubusatirizi bw’Amavubi

Nzarora Marcel uzaba ari umunyezamu w'umusimbura yakoze imyitozo nezaNzarora Marcel uzaba ari umunyezamu w’umusimbura yakoze imyitozo neza

Nyuma y'imyitozo basubiza umubiri mu bihe byawo bisanzweNyuma y’imyitozo basubiza umubiri mu bihe byawo bisanzwe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ukuri

    Kuya 13-07-2017 saa 09:48'

    Ariko se ikipe itagira muhadjili , utumutoza nabanje kugira numuhanga arko yasize muhadjili mbonako ari umuswa cg haricyo bapfa

  2. Mani Tele

    Kuya 13-07-2017 saa 03:28'

    Mbega mbega ikipe igendera kuri Mubumbyi weeee

  3. Sylve

    Kuya 12-07-2017 saa 22:34'

    Sha Uyumuto Za Azava Murwanda Atsinze Imikino Ibiri Gusa. Ubumenyi Bwe Mugutoza Bugerwa Kumashi.

  4. Komezusenge albert

    Kuya 12-07-2017 saa 21:52'

    ikipe yacu tuyiri inyuma ark mangwene xavio na bakame bazabanzemo kbs

  5. dominique

    Kuya 12-07-2017 saa 19:22'

    ubuse kandi Antoine azitwaza iki ? nubwo bavugango ntamikino yagishuti twabonye ,nukumudefanda père!!!.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru