RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Manzi na Nshuti batunguwe na bagenzi babo mu myitozo y’Amavubi ku Isabukuru yabo

Manzi Thierry na Nshuti Innocent batunguwe na bagenzi babo bakinana mu ikipe y’igihugu Amavubi, babamenaho amazi babifuriza Isabukuru y’amavuko bahuriraho.
Tariki ya 12 Nyakanga ni bwo nshuti Innocent na Manzi Thierry bavutse n’ubwo batavutse jmu mwaka umwe.

Manzi Thierry yuzuzaga imyaka 21 mu gihe Nshuti we yujuje imyaka 19, iyi ikaba ari yo mpamvu ubwo bari basoje imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza i Mwanza, mu kanya gato ko kuganira n’umutoza, abo bakinnyi bahise batungurwa na bagenzi babao babamenaho amazi yose bari barimo kunywaho.

Basoje imyitozo Manzi na Nshuti ahari batanibuka ko bagize isabukuru y'amavukoBasoje imyitozo Manzi na Nshuti ahari batanibuka ko bagize isabukuru y’amavuko

Aganira n’Itangazamakuru, Manzi yatangaje ko yujuje imyaka 21, ariko ngo ntabwo yayizihije nk’uko yabiteganyaga kuko akiri mu kazi.

Ati “Nujuje imyaka 21, impamvu hatabayeho kuyizihiza bihambaye ni uko ndi mu kazi kandi sinakarutisha kwizihiza isabukuru, ndabanza ngakore ibindi bizaza nyuma,” akomeza avuga ko iyo atari mu kazi mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko haba hari n’umutsima (Gateaux).

Manzi Thierry aganira n'itangazamakuru anavuga ko nta kerekezo afite kugeza ubuManzi Thierry aganira n’itangazamakuru anavuga ko nta kerekezo afite kugeza ubu

Yanageneye ubutumwa umukunzi we yagize ibanga, ati “Icyo namubwira ni uko mukunda, kandi ntabwo nabashije kuboneka ngo tuyizihize ariko tuzayizihiza nta kibazo.”

Manzi Thierry yavukiye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akurira mu makipe y’i Kabuga aho yize amashuri yisumbuye, maze ubwo yari arenze icyiciro cy’ubugimbi aza kwerekeza i Rubavu mu ikipe ya Marine FC ari na ho yamenyekaniye maze ahita agurwa na Rayon Sports amazemo imyaka ibiri.

Nshuti Innocent mu myitozo hamwe na Mambo ku isabukuru ye y'amavuko Nshuti Innocent mu myitozo hamwe na Mambo ku isabukuru ye y’amavuko

Umutoza yabahamagaye abavugisha ho gato maze ntibarindira ko abasezerera bahita bamena amazi kuri Nshuti na ManziUmutoza yabahamagaye abavugisha ho gato maze ntibarindira ko abasezerera bahita bamena amazi kuri Nshuti na Manzi

Manzi yakoze imyitozo yambaye nomero 17Manzi yakoze imyitozo yambaye nomero 17

Manzi na Djihad bagerageza gutwara umupira SefuManzi na Djihad bagerageza gutwara umupira Sefu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. seba

    Kuya 14-07-2017 saa 13:31'

    amavubi azarya tatu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru