RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Maroc yimye u Rwanda U-20 yayo iyihuza na Portugal, De Gaulle ati: "Hari isomo Amavubi yakuye kuri U-18 ya Maroc"

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Amavubi U-20, yaraye yitwaye neza ibasha gutsinda Maroc y’abatarengeje imyaka 18 ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wahuzaga amakipe yombi.

Amavubi U-20 yari yatsinzwe na Maroc U-18 ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabaye kuwa Kane.

U Rwanda, Burkina Faso na Palestine, nibyo bihugu byari byatumiwe muri iri rushanwa rya 1st Partners U-20 muri Maroc, ariko birangira u Rwanda arirwo rwitabiriye gusa, aho rwahuye na Maroc yakiriye irushanwa.

Maroc U-18 yatsinze u Rwanda 2-0 kuwa Kane w'icyumweru gishizeMaroc U-18 yatsinze u Rwanda 2-0 kuwa Kane w’icyumweru gishize

Bitandukanye n’ubutumire bari bahawe, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ngo batunguwe no kumva ko Maroc ko izakoresha abatarengeje imyaka 18 kandi irushanwa ari iry’abatarengeje imyaka 20, nubwo nabo barimo.

"Bari bateguye ikipe y’abatarengeje imyaka 18, tubabwira ko ubutumire ari U-20, baje kubavanga. Erega n’uwa 18 ni U-20, ubundi natwe nibyo twakagombye gukora; 18, 19, 20 ni U-20."

"Natwe niko tugomba kujya tubikora ahubwo, naho barabavanze. Invitation baduhaye ni U-20, U-20 ushobora gushyiramo uwa 18, uwa 19,.. nibyo ngenderaho njyewe. Ni irushanwa rya partenariat, ritegurira abana kumenyera amarushanwa, niyo mpamvu abana twajyanyemo ni abana benshi, ntabwo ari abafite imyaka 20 gusa, n’abari munsi yayo twarabajyanye."

"Abagiyeyo bavuze ko ari experience nziza cyane, kandi bariya bafite umupira wihuta cyane, turifuza ko n’abacu batangira kumenyera bakiri bato. Gahunda tugiye gufata ni ukumenyereza abana amarushanwa."- Nzamwita Vincent De Gaulle, umuyobozi wa FERWAFA aganira na Radio Salus.

De Gaulle, umuyobozi wa FERWAFA asanga bagomba gushakira abakinnyi bakiri bato amarushanwaDe Gaulle, umuyobozi wa FERWAFA asanga bagomba gushakira abakinnyi bakiri bato amarushanwa

Mu gihe Amavubi U-20 yahuraga n’iyi Maroc y’abatarengeje imyaka 18, ikipe ya Maroc y’abatarengeje imyaka 20 yo yari irimo kwipima n’ikipe y’igihugu ya Portugal, aho nabo bakinnye imikino ibiri.

Mu mukino wa mbere wabaye kuwa Kane, Maroc U-20 yatsinzwe na Portugal ibitego 5-2 mu gihe kuri iki Cyumweru, Maroc yanganyije na Portugal U-20 igitego 1-1.

Maroc U-20 yatsinzwe na Portugal U-20 ibitego 5-2 ku mukino wa mbereMaroc U-20 yatsinzwe na Portugal U-20 ibitego 5-2 ku mukino wa mbere
Banganya 1-1 mu mukino wa kabiriBanganya 1-1 mu mukino wa kabiri

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. Musesenguzi

  Kuya 15-11-2016 saa 02:12'

  Ako Ni agasuzuguro.

 2. etoo

  Kuya 15-11-2016 saa 00:46'

  Ariko muzarwanya Degaule kugeza ryali koko nonese niwe utanga ibyangombwa cg namakipe baturukamo babibaha ferwafa igahamagara bakurikuje licence ifite menya hari abantu bapfa gufana batazi iyo biva niyo bijya? Ariko menya mutazi ko Degaule yize anafite inshuti hirya no hino bayobora football ya africa niyo mpamvu abona match amicaux nyinchi ( RDC, Zambia, Gabon, Maroc nahandi) mwigize mwumva harundi ubona za amicaux gutyo ahubwo na ma clubs azamubwire ayasabire match ngizo. NB: Mujye munamenya ko ise wa Degaule yabaye umuyobozi wigitangaza nyuma ya genocide yakorewe abatutsi akayobora icyitwaga Secteur Gisenyi kandi neza mubihe bikomeye bamwitaga Nzamwita Paul so mureke rero Nzamwita Degaule ayobore kuko ashoboye kudushakira umikino ya gicuti na nubu abacongomani baracyavuga Butare, Kigali ko bahakoreye amateka ejo bundi kuri RTNC minister wabo wa sport yarabivuze nyuma yo gusinda Guinea

 3. Katauti

  Kuya 14-11-2016 saa 14:39'

  Ntanisoni ngo twajyanye abafite 20 nabari munsi yabo ntabayirengeje mwajyanye?Stop that bullsh***

 4. musoni ignace

  Kuya 14-11-2016 saa 13:40'

  ARIKO NZABIBA VINCENT JE VOLÉ UWO MWITA (DEGAULE)IBYAVUGA BIBA BIFITE UMUTWE N’IKIBUNO? ??? NGO U18 NA U20 NIKIMWE? MANA WEEEE UBUSE KOKO KIMENYI, FISTON , MASTER KO BUJUJE 20 ANS NABO NI UNDER 20.KOKO? ?? NUBWO NABANDI NABO BANAYIRENGEJE ARIKO BYIBUZA BO MUBYANGOMBWA BARAYIGABANYIJE NAHO ABO MVUZE HARUGURU BO MUBYANGOMBWA HANDITSEMOB 1996 .NGAHO MUNYUMVIRE UWOBMUYOBOZI WA RUHAGO NYARWANDA .AHAAAA NZABA MBARIRWA PEEEEE! !!!


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru