RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Maroc yabimburiye ibindi bihugu kugera mu Rwanda kwitabira irushanwa ryo kwibuka

Ikipe y’igihugu ya Marooc iri bugere mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri ije kwitabira irushanwa ryo kwibuka abafite aho bahuriye na ruhago bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itsinda ry’abantu 32 barimo abakinnyi 23 ndetse n’abatoza icyenda, ni bo kuri ubu bari mu kirere bazanye na Turkish Airlines kwitabira iri rushanwa rigomba gukinwa mu mpera z’iki cyumweru.

Ibihugu bitandukanye byatumiwe na Ferwafa kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka, gusa kugeza uyu munsi ntabwo hari hashyirwaho uko rizakinwa, dore ko hagitegerejwe ibijyanye n’ikipe y’igihugu ya Kenya igomba kwemeza niba izaza cyangwa itazaza.

Nyuma y’ibi, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu ari bwo abashinzwe tekinike muri Ferwafa bari bwicare bakemeza uko uyu mwaka iri rushanwa rizaba riteye

Ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, Ferwafa yari yatumiye ibihugu birimo Kenya, Sudani y’amajyepfo na Tanzania ngo bize kwifatanya n’u Rwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994. Amavubi uyu mwaka, akaba azanifashisha uyu mukino mu kwitegura umukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, bazahuriramo na Centrafrica tariki ya 11 Kamena.

Abakinnyi bazanye na Marooc: Abdelialil Lebada, Jawad Harti, Zakaria Arsalane, Saleh Essalami, Benlahsen Saad, El Garnaoui Rachid, Yassine Bouaali, Achraf Laarifi, Iliyass Laghzoui, Faraji Karmoune, Ait Lamkadem Redouane, Lachheb El Habib, Boudraa Hatim, Omari Ibrahim, Salah Eddine Icharane, Yassine El Idrissi, Raihan Ait-Bara, Rassouany Hamza, Achraf Laich, Hamza Errahli, Abdessamad Niani, Komh Nour-Eddine and Erahmani Ismail.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!