RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Mashami Vincent na Higiro Thomas, bahawe amasezerano mu ikipe y’igihugu

Umutoza Mashami Vincent wari usanzwe atoza ikipe ya Bugesera akaza kuyivamo ajya mu ikipe y’igihugu na Higiro Thomas utoza abazamu mu ikipe ya AS Kigali, bamaze guhabwa amasezerano mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mashami Vincent ugarutse mu Mavubi, nyuma yo gusohokamo atunvikanye na Jonathan McKinstry mu mpera za 2015, yahawe amasezerano y’imyaka 2 yo gutoza Amavubi.

" Amasezerano barayanzaniye, nyacishamo amaso mu minsi ishize, nsanga nta kibazo kirimo, nza kuyashyiraho umukono." Mashami Vincent, aganira n’itangazamakuru.

JPEG - 198.2 kb
Mashami Vincent, wungirije Antoine Hey

" Ni amasezerano y’imyaka 2 ntoza ikipe y’igihugu, nkazatoza ikipe nkuru n’ikipe y’abatarengeje imyaka 23."

Ku ruhande rw’umutoza Higiro Thomas, avuga ko yahawe amasezerano y’umwaka, akazajya atoza ikipe y’igihugu anakomeza akazi ke mu ikipe ya AS Kigali.

" Amasezerano nahawe ni a y’umwaka umwe, nzatoza ikipe y’igihugu nkomeze n’akazi kanjye muri AS Kigali, igihe ikipe y’igihugu izaba yateranye, njye nza mu Mavubi."

JPEG - 225.6 kb
Higiro Thomas

Aba bagabo bungirije umudage Antoine Hey, bafite akazi gakomeye ko gufasha Amavubi kujya muri CHAN ya 2018 muri Kenya, na CAN ya 2019 izabera muri Cameroon.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru