RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Mbogo Ally na Omborenga mu bakinnyi 23 b’Amavubi yitegura CECAFA yo muri Kenya

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yarangije gushyira hanze abakinnyi 23 bazajya mu mwihererero wo kwitegura CECAFA y’ibihugu izabera muri Kenya hagati y’amatariki ya 3 na 17 Ukuboza 2017.

Aba bakinnyi bakaba biganjemo abari bamaze iminsi bafasha Amavubi mu mikino yo gushaka itike yo gukina CHAN, aho uyu Mudage utoza u Rwanda yahisemo gusiga hanze abandi bakina mu karere barimo kapiteni Haruna Niyonzima.

Mu bakinnyi bahamagawe, harimo Mbogo Ally wa Kiyovu Sports uhamagawe ku nshuro ya mbere mu ikipe y’igihugu, mu gihe Fitina Omborenga yongeye kugaruka mu Mavubi nyuma y’igihe kirekire.

Muri rusange, APR FC ni yo ifitemo abakinnyi benshi aho ifitemo abakinnyi icyenda, Rayon Sports ikayigwa mu ntege n’abakinnyi batandatu.

Biteganyijwe ko abakinnyi b’Amavubi bari bujye mu mwiherero kuri La Palisse kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo, gusa abakinnyi bafite imikino ku cyumweru bazaza ari uko bamaze gukina imikino yo mu makipe yabo.

Amavubi azatangira CECAFA tariki 3 Ukuboza ya ahura na Kenya iri mu rugo, akaba aherereye mu itsinda rya mbere ahuriramo na Libya, Zanzibar na Tanzania.

Ally Mbogo ahanganye na Caleb Bonfils Bimenyimana wa Rayon SportsAlly Mbogo ahanganye na Caleb Bonfils Bimenyimana wa Rayon Sports

Abakinnyi bahamagawe:
Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc) na Biramahire Abeddy (Police Fc)

Mu mikino amaze gukina, Ombolenga Fitina amaze gusiba umwe kubera amakarita y'umuhondoMu mikino amaze gukina, Ombolenga Fitina amaze gusiba umwe kubera amakarita y’umuhondo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. PAZOS

    Kuya 25-11-2017 saa 14:45'

    sasa ubantu bita abandi abagambanyi mbona mufite ikibazo mu mutwe cyabe cyane rogers wita abandi abagambanyi ushingfiye kuki shame on you. uwagushyiramo wavamo uwukoze ho. jyubanza usuzume ibyo bigambo bitameshe

  2. Donatien

    Kuya 25-11-2017 saa 14:04'

    Sha murambabaza iyo muvuze amagambo mabi nkayo aho kwishimira ikipe twese hamwe tukishimira benshi bavuye iwacu ese ku itike ya CHAN abenshi ntibari rayon ntibatsinze c basore. Si ubugambanyi ahubwo mwe mwe mufite ikindi muba mushaka kuvuga mwidufatanya nibibazo aho kudufata mumugongo.

  3. alexis

    Kuya 25-11-2017 saa 13:19'

    ariko muge mwitonda bavandi abagambanyi ni bande ese murimwe ninde mushinzacyaha nonese ko bari beshi ikipe ntiyatsinze abo mwita abagambanyi se sibo batsinze mwitonde dutegereze ubutaber

  4. Vuvuzera

    Kuya 25-11-2017 saa 10:02'

    aba bana bazabikora ubwo babandi bagambanira igihugu ari bake. nibatsindwa bazarebe iyo bajya kuko bari mwitsinda ryoroshye kandi noneho baravangiye nezaneza. nage siniyumvishaga ukuntu gasenyi yose ariyo yakinnye na Ethiopia gusa.

  5. shumbusho Alexis

    Kuya 25-11-2017 saa 09:49'

    Iyokipe umutoza yahamagaye ndayemeyeniyo kbs.ishoborakuzabikora.nokubatahamagaye abakinahanze biranshimishije cyane.nahumwanya abomugihugu bitegure chan.

  6. gggg

    Kuya 25-11-2017 saa 09:42'

    mwegukinisha abagambanyi niba aribyo koko, rayon igomba kugira umukinnyi umwe gusa muri national kereka niba mubabeshyera mukaduhuma amaso.

  7. Elyse

    Kuya 25-11-2017 saa 09:20'

    habyarimana ndabona yibereye mukinya ubuse uyobeweko mugheni fabruce akina nkumunyamahanga koko?

  8. Kongwe

    Kuya 25-11-2017 saa 08:26'

    Hey nibyo yahamagaye ariko turamusaba kureba kuri Kiyovu ya mbere kuko muri attackers Djuma niwe uheruka kureba mu izamu yamusize, ikindi Rutsiro yatanze pass ebyiri zavuyemo ibitego abuzadefense Ya APR gukina none yamusize na mediateur Vincent! So ni choix ye ariko arebe neza ikipe ntipfa kuba ku mwanya wa 1 idafite abakinnyi bakaze atubwi

  9. Jado

    Kuya 25-11-2017 saa 07:52'

    mu bakinnyi dufite mu Rwanda ndabona bagerageje ....gusa ndabona haburamo Buteera Andrew

  10. gikundiro

    Kuya 25-11-2017 saa 04:55'

    wowe wiyita roger ujye ufunga ako kadomo kawekoko urwaye diarrhe des mots

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru