RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

McKinstry agiye kongererwa amasezerano, Mashami mu batarengeje imyaka 20?

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Johnny MacKinstry agiye kongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi mbere yuko ayobora iyi kipe mu mikino y’umunsi wa 3 n’uwa 4 mu gushaka tike y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon, aho u Rwanda ruzakina n’Ibirwa bya Maurice mu mikino yombi.

Amasezerano y’umutozaJohnny McKinstry azarangira tariki ya 17 Werurwe 2016, iminsi 9 mbere yuko Amavubi akina na Maurtius umukino ubanza uzabera mu majyaruguru ya Afurika ndetse uyu mutoza akaba yari amaze iminsi mu biruhuko muri Amerika y’Epfo.

Uburyo Amavubi yitwaye muri CHAN, bihesha umutoza kongererwa amasezerano

Mu kiganiro na TV10, Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri Minsiteri y’umuco na siporo, yavuze ko nubwo Amavubi atabashije kugera ku mikino wa nyuma ngo atwara igikombe cya CHAN, basanga yaritwaye neza.

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MinispocBugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri Minispoc

Yakomeje avuga ko bakiga ku mutoza w’Amavubi ndetse bidatinze bazaba bashyize ahagaragara umwanzuro ku bijyanye no kongerera amasezerano uyu mutoza.

“Uburyo ikipe yitwaye byo namwe murabizi, abanyarwanda bose barabizi nubwo buri wese ashobora gushima cyangwa se kureba ibintu mu buryo bwe ariko twe tubona umusaruro w’ikipe y’igihugu [muri CHAN] atari mubi. Ntabwo yashoboye kugera kuri finale, ntabwo yashoboye kuduha igikombe, ntiyashoboye no kugera muri ½ koko, ariko iyo umuntu areba , areba urwego ikipe yari isanzweho, akagereranya n’andi makipe bakinnye . numva rero ko aho bageze bagaragaje ubushobozi , aho bagarukiye kandi banagaragaza ko bakomeje gufashwa kwitegura bashobora kugera kure mu gihe kiri imbere, mu marushanwa ari imbere.”- Bugingo mu kiganiro na TV 10.

“Evaluation [ ku kuba umutoza yakongererwa amasezerano] iracyakorwa, ndumva igeze kure. Mubinyemereye twazatangaza ibivamo nyuma y’uyu munsi kuko tubikoranaho na Ferwafa. Kugeza ubu biragenda neza , ibizavamo nashima ko tubivuga nyuma.

Amasezerano ye azarangira mbere yuko ajya gukina na Maurtius, bivuga ko ari uwongererwa, azayongererwa mbere y’iriya mikino.”

Johnny McKinstry na Mashami Vincent Johnny McKinstry na Mashami Vincent

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu mikino ya CHAN, nyuma yo gusezererwa muri ¼, Johnny McKinstry yavuze ko yamaze kuganira n’umuyobozi wa ferwafa ndetse na bamwe mu bayobozi bo muri minisiteri ya siporo bakamubwira ko bishimiye gukomeza gukorana na we.

Mashami Vincent ashobora guhabwa ikipe y’abatarengeje imyaka 20

Nyuma yaho u Rwanda rutomboye Uganda mu gushaka tike y’igikombe cya Afurika cya 2017 mu batarengeje imyaka 20, kugeza ubu iyi kipe irasa nkaho nta mutoza ifite kuko ubusanzwe iri mu nshingano z’umutoza w’ikipe y’igihugu kandi amatariki ibi bihgu byombi bizaba bihuriraho, Amavubi makuru azaba yisobanura n’Ibirwa bya Maurice.

Bugingo Emmanuel yatangarije TV 10 ko bazashaka abatoza bo gufasha iyi kipe kuri iyi mikino ya Uganda, ikaba yasubirana umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu nyuma. Utungwa agatoki ko kuba yahabwa iyi kipe ni Mashami Vincent wamaze gusezererwa mu ikipe y’igihugu nk’umutoza wungirije nk’uko byemejwe na Bugingo Emmanuel.

“Ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ubundi iri mu nshingano z’umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru, ariko koko umukino bazakina na Uganda, uzaba wegeranye nuwo bazakina na Maurtius mu ikipe nkuru, bivuze ko umutoza w’ikipe y’igihugu adashobora kuzibangikanya zombi.”

“Harimo gushakishwa rero uburyo staff y’iyo kipe [y’abatarengeje imyaka 20] yashyirwaho by’umwihariko kuri iriya mikino ya Uganda kuko nyuma yaho izasubirana umutoza mukuru nk’uko biri mu masezerano ye.”

“Mashami yari afite amasezerano yo kuba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, uwo mwanya ntakiwuriho namwe murabizi. Ubwo ni ukuvuga ngo hari undi mwanya aribuhabwe yawuhabwa, ariko kugeza ubu ntamwanya wo gutoza afite.”

Ku nshuro ya 2 yikurikiranya u Rwanda nta kipe y’abatarengeje imyaka 17 rufite!

Nyuma yaho mu mwaka ushize, ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ndetse n’iy’abagore ziburijwe kwitabira imikino mpuzamahanga, Bugingo Emmanuel yemeje aya makuru ko kandi nanone abatarengeje imyaka 17 batazaserukura u Rwanda uyu mwaka.

Ni nyuma yaho tombola y’uburyo amakipe azahura mu gushaka tike y’igikombe cya Afurika cya 2017 mu batarengeje imyaka 17 yabereye i Kigali muri Serena Hoteli mu kwezi gushize, u Rwanda ntirwagaragaye mu bihugu byagaragaje ko byiteguye gukina aya marushanwa.”

“[Ikipe y’igihugu] y’abatarengeje imyaka 17 uyu mwaka tuvuganye na Ferwafa, twasanze kwakoresha iy’abatarengeje imyaka 20, iy;abatarengeje imyaka 17 ikazashyirwa mu marushanwa mu gihe kiri imbere.”

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Fis

    Kuya 7-03-2016 saa 15:12'

    Mashami wacu nagaruke murugo tuzamwakira di murek kumuhahana

  2. Fis

    Kuya 7-03-2016 saa 15:11'

    Mashami wacu nagaruke murugo tuzamwakira di murek kumuhahana

  3. Fis

    Kuya 7-03-2016 saa 14:48'

    Mashami wacu nagaruke murugo tuzamwakira di murek kumuhahana

  4. Rutin

    Kuya 3-03-2016 saa 03:37'

    Ndi MASHAMI ntaho najya, kujya gutoza equipe ntazagumana, equipe ishobora gutsindwa bikaba umutwaro we.
    Nibamuhe amasezerano arambye bareke kumurindisha ibyabandi, kereka niba Ferwafa yarikimuhemba nkumukozi wayo.

  5. kibwa

    Kuya 2-03-2016 saa 15:43'

    hhhhh uriya c ninde wamutwara?

  6. ndayishimiye

    Kuya 2-03-2016 saa 09:10'

    ahubwo nibavugurure amasezerano bataramutwara abandi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru