RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Mico Justin ntagikinnye na Equatorial Guinea-11 bashobora kuza kubanzamo

U Rwanda rurakina umukino wa 2 n’ikipe ya Equatorial Guinea kuri uyu wa gatanu mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ikomeje kubera mu gihugu c cya Maroc.

Amavubi yakoze imyitozo kuri uyu wa kane ya nyuma, imyitozo yarangiye Mico Justin agiriyemo akabazo gato k’imvune. Yari mu bakinnyi 11 bari kubanza mu kibuga.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey, avuga ko araza gukora impinduka kuri uyu mukino, kuko utandukanye n’umukino ubanza u Rwanda rwahuyemo na Nigeria.

" Haraza kuba impinduka kuri iyi nshuro ugereranije n’abakinnye mu mukino ubanza kuko abo tugiye guhura baratandukanye." Antoine Hey aganira na RuhagoYacu.

"Turakoresha amayeri yacu kugira ngo ibintu bigore abo duhura, rimwe na rimwe mukeka ko ndi umusazi, ariko tuzi ibyo tuba dukora."

Uyu mudage dukurikije imyitozo twabri twabonye kuri uyu wa kane, yashobora kubanza mu kibuga Mico Justin na Nshuti Savio Dominique mu mwanya wa Mubumbyi Bernabeu na Biramahire Abeddy, batangiye ubwo u Rwanda rwahuraga na Nigeria.

Amakuru yizewe ageze kuri RuhagoYacu kuri uyu wa gatanu, ni uko Mico Justin imvune yaraye akuye mu kibuga, itari butume abasha kugaragara mu kibuga.

Mico wari mu myitozo na bagenzi be, ubona ko anahagaze neza cyane, yaje gukubitwa ivi hasi ku rutirigongo, ahita yicara hasi, ahagurutse ashatse gukomeza gukina biranga, asohoka mu kibuga ataha.

JPEG - 382.4 kb
Mico yagize akabazo mu mugongo, abaganga babanza kumuvurira ku kibuga
JPEG - 428.3 kb
Birangira byanze arataha

Abaganga mbere bavugaga ko bidakomeye, ariko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, babwiye umutoza w’ikipe y’igihugu ko bitakunda ko Mico akina uyu mukino, bisa nkaho Abeddy abyungukiyemo araza kubanza mu kibuga, Savio akaba ari we usimbura Mubumbyi.

Birashoboka kandi ko Manishimwe Djabel yajya mu mwanya wa Yannick Mukunzi, ariko byo si amahirwe menshi bifite.

" Twbonye umukino wabo ubanza, mu by’ukuri ni ikipe dufite amahirwe yo kuba twatsinda, nibyo turagerageza gukora kuri uyu wa gatanu." Hey akomeza kuganira na RuhagoYacu.

" Nziko batigeze bahatana ngo baze muri iri rushanwa ndumva Benin bagombaga guhura yarikuye mu irushanwa. Bakaba baragize amahirwe bagahita baza muri CHAN, ibi byatumye rero baza batiteguye, kuko umukino ubanza warabagoye, ariko ubu ndumva bashobora kuba bamaze kumenyera. Barabizi ko bagomba gutsinda, bitaba ibyo, iraza kuba ikipe ya irataha, bikaba rero byongera igitutu kuri bo."

Ku ruhande rw’umutoza wa Guinea Franck Dumas Rodolfo Bodipo avuga ko yubaha ikipe y’u Rwanda, ariko akizera ko abakinnyi be bari kugenda bamenyera ku buryo yizera ko uyu munsi baha akazi gakomeye ikipe y’u Rwanda.

" Umukino w’u Rwanda ni yo mahirwe yacu ya nyuma niba dushaka gukomeza muri iri rushanwa. Turahura n’ikipe nziza, abenshi bakekaga ko izatsindwa na Nigeria. Ariko mu mukino berekanye ko hari ibyo bashoboye." Yongeraho ati, "Abakinnyi bacu bakomeje kugeda bigira muri iri rushanwa."

Gunea ntabwo ari igihugu wavuga ko gikomeye cyane mu mupira w’amaguru, ariko bagiye bagura abakinnyi bakomoka mu bindi bihugu cyane cyane muri Brazil, baza kongerera imbaraga ikipe yabo.

" Intego yacu ni ugufasha abakinnyi bacu kwigaragaza bakaba babona amakipe muri Africa ndetse n’i Burayi. Ariko mbere na mbere guhesha icyubahiro umupira wacu, akaba ariyo mpamvu turakora ibishoboka byose tugatsinda u Rwanda.

" Twakosoye amakosa yacu twakoze ku mukino wa Libya, turasaba abakinnyi bacu gukina nta gihunga."

Uyu mukino uraba ku isaha ya saa 21H30 yo mu Rwanda, biraza kuba ari 19H30 hano i Tangier muri Morocco.

Abakinnyi b’u Rwanda bashobora kubanzamo nta gihindutse:

Umuzamu:

  • Ndayishimiye Eric Bakame (C)

Abakina inyuma:

  • Iradukunda Eric Radu
  • Rutanga Eric
  • Faustin Usengimana
  • Kayumba Sother
  • Manzi Thierry

Abakina hagati:

  • Ally Niyonzima
  • Yannick Mukunzi
  • Djihad Bizimana

Abataha izamu:

  • Savio Nshuti
  • Abeddy Biramahire
JPEG - 416.8 kb
Savio ameze neza ubu arabanza mu kibuga
JPEG - 379.2 kb
Sother wa AS Kigali na we ahagaze bwuma

JPEG - 484.7 kb
Faustin na Yannick bameze neza nabo
JPEG - 455.8 kb
Mubumbyi uyu munsi ashobora guha umwanya Savio
JPEG - 235.4 kb
Ally Mbogo nawe arahabaye
JPEG - 392.6 kb
Ndayishimiye Eric Bakame ati nditeguye
JPEG - 325.8 kb
Umutoza wungirije Mashami
JPEG - 351.7 kb
Iradukunda Radou wa AS Kigali
JPEG - 396.1 kb
Mu myitozo baba basabana no guhekana Mapyisi bikazamo
JPEG - 362.1 kb
Mukunzi Yannick amira ku mazi
JPEG - 457 kb
Umutoza yasabye abakinny kudakora ikosa na rito kuri uyu wa gatanu
JPEG - 367.3 kb
Imbeho yo rwose yose ni ibindi bindi
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dodos

    Kuya 19-01-2018 saa 22:40'

    Urakoze Mana.

  2. FN

    Kuya 19-01-2018 saa 19:24'

    NTA LINK YA LIVESTREAM MWATURUSHA ABARI HANZE YIGIHUGU?

  3. martin

    Kuya 19-01-2018 saa 18:21'

    turabakubita 2/1 djihadi ndetse na savio

  4. maso

    Kuya 19-01-2018 saa 13:27'

    Ese buriya Mubumbyi arusha Djabel gutsinda? Yannick na Savio ntibagomba kubura muri iyi kipe.

  5. maso

    Kuya 19-01-2018 saa 13:27'

    Ese buriya Mubumbyi arusha Djabel gutsinda? Yannick na Savio ntibagomba kubura muri iyi kipe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru