RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Mico Justin yagarutse mu kibuga-Abakinnyi barizeza abanyarwanda ibyishimo, na bo bakabasaba inkunga y’amasengesho

Amasaha arabariwa ku ntoki, u Rwanda rugakina umukino wa nyuma warwo mu matsinda n’ikipe y’igihugu ya Libya, mu mikino ya CHAN yo gushaka itike ya 1/4 cy’irangiza muri iri rushanwa rimaze icyumweru n’igice riri kubera muri Maroc.

Ni umukino buri mukinnyi yashyize ku mutima kuko bavuga ko bashaka guhesha ishema igihugu cyacu, bagatera ikirenge m cy’umusore Joseph Areruya watwaye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Tropical Amissa Bongo muri Gabon ku cyumweru gishize.

" Intsinzi ya Areruya yatwongereye imbaraga, natwe turifuza kwitwara neza ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, abanyarwanda bagakomeza kubyina intsinzi." Kapiteni w’Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame.

Aba basore b’u Rwanda ubareba mu maso, cyangwa muganira, urabona ko bose nta kindi kibari mu mutwe kitari gusezerera Libya. Bifitiye icyizere mu maso, urabona batuje.

Akabeho aha bamaze kukamenyera, barakora imyitozo kuri dogeri selesiyusi 8 ariko urabona ko nta kibazo na gito.

" Ubu nta kibazo cyo kwitwaza ikirere cyangwa ikindi cyose kuko twaramyereye, icyo dushaka ni intsinzi kuri uyu mugoroba."

Mico wari umaze iminsi adakora imyitozo, yari mu bifubitse kurusha abandi mu myitozo ya nyuma bakoze kuri uyu wa mbere, mbere yo gukina na Libya.

Uyu musore ameze neza nta kibazo na gito afite kuri ubu, akaba yabwiye RuhagoYacu ko nabona umwanya nawe aragira icyo afasha.

JPEG - 87.7 kb
Abakinnyi bose bakoze imyitozo neza kuri uyu wa mbere

" Nakize rwose ubu nta kibazo, meze neza ku buryo nimbona umwanya wo kujya mu kibuga nanjye ndumva hari imbaragaza zanjye ndi butange tukareba ko twasezerera ikipe ya Libya."

Libya Turesurana nayo kuri uyu wa kabiri mu mukino wo gupfa no gukira ni ikipe yabonye ko ibintu bikomeye, ihindura ingendo.

Mbere bari abana beza, ubona banasabana rwose nta kibazo. Ariko kuva Nigeria yabahtsinda ku wa 5, abarabu bararakaye ubona basa nkabagize akoba ko gutaha kare.

Abakinnyi babo bose ni bazima, nta kibazo kidasanzwe nkuko umutoza wabo Mohamed yabitangaje kuri uyu wa mbere.

Ni ikipe imenyeranye kuko abakinnyi 7 muri 11 babanza mu kibuga bakina mu ikipe ya Al Ittihad, abandi 3 bagakina muri Al Ahli Tripoli, amakipe 2 y’ibigugu muri Libya.

JPEG - 73.2 kb
Mico nawe yakoranye n’abandi

" Ni ikipe nziza twubaha, ariko nta bwoba iduteye. Bafite igitutu kuturusha, twe turaza kugerageza gukora ibyacu neza, turebe ko twabona tike." Antoine Hey aganira n’abanyamakuru.

" Intego yacu ni ukurangiza ari ku mwanya wa mbere tukaguma aha Tangier, ariko tunasoje ku mwanya wa 2 nta kibazo."

Abakinnyi bose b’ikipe y’igihugu bameze neza, nta mukinnyi ufite ikibazo na kimwe cyamubuza gukina uyu munsi.

" Intego yacu dufite ahno ni ugushimisha abanyarwanda. Aho baraba bicaye bareba uyu mukino bamenye ko turakora ibishoboka byose tukabaha ibyishimo, ariko nabo turabasaba ko badusengera tukareba ko twabyitwaramo neza." Ndayishimiye Eric Bakame aganira na RuhagoYacu.

Rutanga Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso nawe yabwiye RuhagoYacu ko yumva bifitiye icyizere cyo gukomeza, asaba ariko abanyarwanda kuba baza kbasabira bakareba ko babyitwaramo neza.

" Ni umukino uvuze kinini kuri twe, turakora ibishoboka byose duhe abanyarwanda ibyishimo, ariko tukanabasaba kudusengera kuko ari urugamba rutoroshye." Eric Rutanga, umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Tangier irakira uyu mukino wa nyuma mu matsinda uyu munsi yiriwemo akazuba, ugereranije n’indi minsi biragaragara ko hadakonje cyane.

Muhadjili Hakizimana na Omborenga Fitina nabo bawiye RuhagoYacu ko bameze neza, nibaramuka babonye amahirwe yo kujya mu kibuga, baritwara neza.

Uyu mukino uraba ku i saa 19H00 za hano muri Maroc, biraba ari saa 21H00 ku isaha yo mu Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Harerimana Emmanuel

    Kuya 23-01-2018 saa 18:07'

    Nimukomere basore, abanyarwanda tubarinyuma intsinzi turayizeye, natwe aho turaba twicaye kuri television tugeretse akaguru kukandi, tureba isomo rya ruhago kuri libiya turaba tubasengera !!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru