RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Morocco yiteguye gukura intsinzi ku ikipe y’u Rwanda

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Zanzibar Hemed Suleiman bakunze kwita Morocco atangaza ko yizeye kwitwara neza ku mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda ari buhuriremo n’Amavubi muri CECAFA y’ibihugu ikomeje gukinirwa mu gihugu cya Kenya.

CECAFA y’uyu mwaka yitabiriwe n’amakipe 9 arimo igihugu cya Libya cyajemo nk’umutumirwa, mu gihe Somalia, Sudan, Eritrea na Djibouti zitabashije kwitabira iri rushanwa.

Itsinda rya 1:

  • Zanzibar v Rwanda (Kenyatta Stadium, Machakos 13H00)
  • Kenya v Libya (Kenyatta Stadium, Machakos 15H00)

Itsinda rya 2:

  • Ethiopia v South Sudan (Bukhungu Stadium, Kakamega, 14H00)

Amavubi ya Antoine Hey arakina umukino wayo wa 2 n’intwari za Zanzibar, umukino uratangira ku i saa 13H00, isaha ya Kigali.

Uyu mutoza yakoze impinduka cyane ku ikipe yabanjemo mu cyumweru gishize, akaba nta mukinnyi n’umwe yigeze agarura muri 11, mu babanje mu kibuga, ubwo Kenya yatsindaga u Rwanda ibitego 2-0 ku cyumweru.

Ku ruhande rw’ikipe ya Zanzibar, umutoza wayo Hemed Suleiman bita Morocco yavuze ko iri rushanwa baryteguye neza kandi bafite ikipe ikomeye izagera ku mukino wa nyuma.

" U Rwanda ni ikipe ikomeye ariko twizeye gutangira neza tubona amanota 3." Hemed Suleiman, aganira n’abanyamakuru muri Kenya.

" Ikipe yacu imeze neza n’ubwo twagize ibibazo byo kudakina imikino ya gicuti yo kwitegura iri rushanwa, gusa mfite icyizere bitewe n’uko abakinnyi banjye bitwaraga."

Uyu mutoza yahamagaye abakinnyi benshi bakina mu gihugu cya Tanzania, batarimo Nabir Haroub Canavaro wa Yanga na Aggrey Morris w’ikipe ya AZAM FC.

Abakinnyi 24 ba Zanzibar bari muri Kenya:

Abazamu:

Ahmed Ali "Salula" (Taifa ya Jang’ombe),
Nassor Mrisho (Okapi),
Mohammed Abdulrahman "Wawesha" (JKU).

Abakina inyuma:

Abdallah Haji "Ninja" (Yanga), Mohd Othman Mmanga (Polisi), Ibrahimm Mohammed "Sangula" (Jang’ombe Boys), Adeyum Saleh "Machupa" (Kagera Sugar), Haji Mwinyi Ngwali (Yanga), Issa Haidar "Mwalala" (JKU), Abdulla Kheir "Sebo" (Azam) na Ibrahim Abdallah (Taifa ya Jang’ombe).

Abakina hagati:
Abdul-swamad Kassim (Miembeni City), Abdul Aziz Makame (Taifa ya Jang’ombe),Mudathir Yahya (Singida United), Mohd Issa "Banka" (Mtibwa Sugar), Amour Suleiman "Pwina" (JKU) na Hamad Mshamata (Chuoni).

Abataha izamu:

Suleiman Kassim "Seleembe" (Majimaji), Kassim Suleiman (Prisons), Feisal Salum (JKU), Khamis Mussa "Rais" (Jang’ombe boys), Mwalimu Mohd (Jamhuri), Seif Abdallah “Karihe” (Lipuli) na Ibrahim Hamad Hilika (Zimamoto).

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karenzi

    Kuya 5-12-2017 saa 09:47'

    Murakoze cyane Jean Luc kunkuru ya Zanzbar mutugejejeho. Mfite ikibazo: Ese Zanzbar ifite championat yayo yihariye mukiciro cyambere cg nabo baba muri Vodacom Premier League? Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru