RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Mu mafoto: Ibihe by’ingenzi byaranze umukino w’u Rwanda na Ethiopia

Nyuma y’aho rwakiriye CHAN 2016 rukaviramo muri ¼ rusezerewe na RDC yatwaye icyo gikombe, u Rwanda rwongeye kubona itike yo gusubira muri CHAN rusezereye Ethiopia mu mukino wa kamarampaka, dore ko rwari rwasezerewe na Uganda ariko Kenya ikaza kwikura mu irushanwa, ari na ho haturutse aya mahirwe ku ikipe y’u Rwanda.

Umukino ubanza wabereye i Addis Ababa warangiye u rwanda rutsinze ibitego 3-2, uwo kwishyura wo warangiye amakipe yombi anganya 0-0, Amavubi ahita abona itike atyo ngo ajye gusimbura Kenya muri CHAN 2018.

Yannick Mukunzi yari yazonze cyane hagati ha EthiopiaYannick Mukunzi yari yazonze cyane hagati ha Ethiopia

Yannick Mukunzi yagaragaje ko ari ku rwego rushimishije ugereranyije n'uburyo Amavubi yubatseYannick Mukunzi yagaragaje ko ari ku rwego rushimishije ugereranyije n’uburyo Amavubi yubatse

Iradukunda Eric na we yabereye umutwaro ubwugarizi bwa Ethiopia aho yacaga mu ruhande rw'iburyoIradukunda Eric na we yabereye umutwaro ubwugarizi bwa Ethiopia aho yacaga mu ruhande rw’iburyo

Wari umukino w'ishyaka, nibaza ko ari na cyo Niyonzima Olivier 'Sefu' yari abereye mu kibugaWari umukino w’ishyaka, nibaza ko ari na cyo Niyonzima Olivier ’Sefu’ yari abereye mu kibuga

Umusifuzi w'umunya Somalia yabyitwayemo neza cyaneUmusifuzi w’umunya Somalia yabyitwayemo neza cyane

Ubusanzwe Ethiopia ikina umupira wo hasi ariko banyuzagamo bakajya mu migurukoUbusanzwe Ethiopia ikina umupira wo hasi ariko banyuzagamo bakajya mu miguruko

Faustin Usengimana (15) ntagishidikanywaho mu bwugarizi bw'AmavubiFaustin Usengimana (15) ntagishidikanywaho mu bwugarizi bw’Amavubi

Mu gice cya kabiri, Umutoza Antoine Hey yashakiye igisubizo ku ntebe y'abasimbura, azana Muhadjiri akuyemo Djabel wari wakinnye nez aariko ibitego byabuzeMu gice cya kabiri, Umutoza Antoine Hey yashakiye igisubizo ku ntebe y’abasimbura, azana Muhadjiri akuyemo Djabel wari wakinnye nez aariko ibitego byabuze

Sefu yicaga umukino wa Ethiopia maze yannick agafatira aho yubaka uw'AmavubiSefu yicaga umukino wa Ethiopia maze yannick agafatira aho yubaka uw’Amavubi

Abubeker Sani wari wambaye nomero 13 muri Ethiopia yari icyago ku basore b'Amavubi, yarabacenze karahavaAbubeker Sani wari wambaye nomero 13 muri Ethiopia yari icyago ku basore b’Amavubi, yarabacenze karahava

Imipira myinshi Sefu yayikinnye yaserebetse kuko icyo yari ashinzwe ahanini kwari ukwambura imipiraImipira myinshi Sefu yayikinnye yaserebetse kuko icyo yari ashinzwe ahanini kwari ukwambura imipira

Mico Justin na Rutanga Eric bahanganye na Sani wa Ethiopia wabacengaga cyaneMico Justin na Rutanga Eric bahanganye na Sani wa Ethiopia wabacengaga cyane

Muhadjiri Hakizimana akijyamo yatangiye gushyushya cyangwa kuryohereza abafanaMuhadjiri Hakizimana akijyamo yatangiye gushyushya cyangwa kuryohereza abafana

Ubusatirizi bwa Police FC ni bwo busatirizi bw'Amavubi Ubusatirizi bwa Police FC ni bwo busatirizi bw’Amavubi

Muhadjiri yanyuzagamo na we akabacengaguraMuhadjiri yanyuzagamo na we akabacengagura

Biramahire Christophe Abedy (7) ni we musimbura wa Dany Usengimana muri CHANBiramahire Christophe Abedy (7) ni we musimbura wa Dany Usengimana muri CHAN

Abedy Biramahire yagonganye n'Umunyezamu Jewal bimugwa nabiAbedy Biramahire yagonganye n’Umunyezamu Jewal bimugwa nabi

Umutoza Antoine Hey ikizamini cya mbere cyari cyamutsinze maze Kenya cyangwa CAF bamuha andi mahirwe (2eme Session) aratsindaUmutoza Antoine Hey ikizamini cya mbere cyari cyamutsinze maze Kenya cyangwa CAF bamuha andi mahirwe (2eme Session) aratsinda

Rutanga na Muhadjiri mu minota ya nyuma baguye nabi cyane ba myugariro ba EthiopiaRutanga na Muhadjiri mu minota ya nyuma baguye nabi cyane ba myugariro ba Ethiopia

Muhadjiri na SaniMuhadjiri na Sani

Antoine HeyAntoine Hey

Rutanga Eric, inyuma ye ni Kayumba Soter wakomeretse mu minota 10 ya mbere y'umukinoRutanga Eric, inyuma ye ni Kayumba Soter wakomeretse mu minota 10 ya mbere y’umukino

Yannick Mukunzi na Samson Tilahun ntawajyaga kure y'undiYannick Mukunzi na Samson Tilahun ntawajyaga kure y’undi

Faustin Usengimana (15) yongeye kuba 'Vidic' aho kuba 'Mangala' nk'uko byahoze akiri muri APR FCFaustin Usengimana (15) yongeye kuba ’Vidic’ aho kuba ’Mangala’ nk’uko byahoze akiri muri APR FC

Ndayishimiye Eric yitwaye neza n'ubwo udukosa duke yakoze Ethiopia itahiriwe ngo itubyaze umusaruroNdayishimiye Eric yitwaye neza n’ubwo udukosa duke yakoze Ethiopia itahiriwe ngo itubyaze umusaruro

Rayon Sports yihariye hafi 70% mu ikipe y'igihugu AmavubiRayon Sports yihariye hafi 70% mu ikipe y’igihugu Amavubi

Biramahire Abedy yahaye umwanya Sekamana Maxime mu minota ya nyuma y'umukinoBiramahire Abedy yahaye umwanya Sekamana Maxime mu minota ya nyuma y’umukino

Sekamana Maxime akijyamo yatangiye acenga cyane n'ubwo akenshi byarangiriraga ahoSekamana Maxime akijyamo yatangiye acenga cyane n’ubwo akenshi byarangiriraga aho

Eric Rutanga ashobora kuzagora Mangwende gusubira mu mwanya weEric Rutanga ashobora kuzagora Mangwende gusubira mu mwanya we

Nyuma y'umukino Abakinnyi b'Amavubi bahise bajya gushimira abafana bakoma amashyi y'ama-Rayons bita (Huuu)Nyuma y’umukino Abakinnyi b’Amavubi bahise bajya gushimira abafana bakoma amashyi y’ama-Rayons bita (Huuu)

Umutoza Antoine Hey mu bicuUmutoza Antoine Hey mu bicu

Antoine Hey ati "Ibyo mwantumye ndabibakoreye"Antoine Hey ati "Ibyo mwantumye ndabibakoreye"

Mu cyubahiro, Usengimana Faustin yakira amashimwe ya Perezida wa Sena, Bernard MakuzaMu cyubahiro, Usengimana Faustin yakira amashimwe ya Perezida wa Sena, Bernard Makuza

Perezida wa Sena, Makuza Bernard ashimira na Biramahire Abedy ushobora kuzaba ari we mwana uri muri CHAN 2018Perezida wa Sena, Makuza Bernard ashimira na Biramahire Abedy ushobora kuzaba ari we mwana uri muri CHAN 2018

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Perezida wa Komite Olempike, Amb.Munyabagisha Valens bashimira kapiteni w'Amavubi, Ndayishimiye Eric 'Bakame'Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Perezida wa Komite Olempike, Amb.Munyabagisha Valens bashimira kapiteni w’Amavubi, Ndayishimiye Eric ’Bakame’

Perezida wa Sena ashimira Manzi Thierry wari nyirurugoPerezida wa Sena ashimira Manzi Thierry wari nyirurugo

Amavubi Stars muri CHAN bwa kabiri yikurikiranyaAmavubi Stars muri CHAN bwa kabiri yikurikiranya

Abakinnyi bashimira abafana kuko batabatengushyeAbakinnyi bashimira abafana kuko batabatengushye

Sugira Ernest arimo gukira ariko amahirwe ni make yo kuzaba ari kumwe na bagenzi be muri CHAN 2018Sugira Ernest arimo gukira ariko amahirwe ni make yo kuzaba ari kumwe na bagenzi be muri CHAN 2018

Bamwe mu banyamakuru bakurikiranye umukino na bo baboneyeho gufata ifoto y'urwibutsoBamwe mu banyamakuru bakurikiranye umukino na bo baboneyeho gufata ifoto y’urwibutso

Andi mafoto menshi, wakanda hano, nawe ushobora kwibonamo niba wararebye uyu mukino

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Lambert

    Kuya 13-11-2017 saa 16:45'

    Nanjy ejo Faustin ntiyigeze anyemeza biragaragara ko ahuzagurika na Djabel ntiyari mu mukino cyane, Sother naravivuye na Thierry ni sawa, aba attaquant batacyafite byinshi byo kwiga, Yannick ntasanzwe ari mu bihe byiza, Sefu yakinye icyo yari yatumwe afite kazoza kuko ubona anatuje, Muhadjili ni umujoueur mwiza ariko agomba kugabanya kuryongora, Rutanga uburyo atera corner ni bumwe ku buryo corner nyinshi yateye gardien yahitaga azifata yakosora gato, yanahushije igitego kidahushwa ateye swata ariko ni umukinyi mwiza yazamuye urwego cyane, Bakame we n’uko yabuze uwo bahangana afite udukosa twinshi cyane cyane kuli sortie ze kuko urebye igitego cya 1 twatsinzwe muli Éthiopie niwe, n’ejo bari bamurobye yaje imbere n’uko umupira waciye hanze.

  2. ruhago

    Kuya 13-11-2017 saa 16:44'

    Gusa babikoze amavubi oyeeeè gusa uyumutoza namwemeye atandukanye nabatoza twagize ahamagara umukinyi ko ashoboye atitaye kuri ekipe akinamo

  3. lengi lenga

    Kuya 13-11-2017 saa 15:39'

    ifoto y’ abanyamakuru ntiriho Faustin wa Contact naho ubundi equipe n’ inziza ni ugushaka aba attaquant

  4. Venuste Niyotwagira

    Kuya 13-11-2017 saa 15:07'

    Esmael weeee! uricyohe gusa biragaragara ko ufana epiyara kandi ntakubeshye ikipe yanyu harimo umukinnyi 1 gusa Djihad wenyine

  5. gggg

    Kuya 13-11-2017 saa 11:57'

    iyi qualification ya Chan nyituye Gacinya na Karekezi bo muri rayon, niho izingiye kabisa.

  6. Ismael

    Kuya 13-11-2017 saa 11:51'

    Muri Defence harimo ikibazo urabona ko faustin agifite guhuzagurika cyane abonye abataka bazi icyo gukora babahana , aracyafite byinshi byo gukora ,
    Naho djabel sinzi icyo yamaraga hariya mukibuga ntanakimwe yakoze ,ikindi iriya attack ifite ibibazo bitakwihanganirwa bashake abataka bakuze bave mubana .hagati ni sawa Djihad nagaruka
    Ikindi radou atakaza imipira cyane reka nizereko ombalenga azaba yagarutse ameze neza ,maxime yakabanjemo bagashaka abandi banyaruka ,malheursement savio,
    Ikindi umutoza nazajya apanga gukinisha iriya system ajye ahamagara abadefanseur benshi kuko wabonaga ko nta mudefenseur uri kuri touche


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru