RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Mubumbyi na Savio ku rutonde rw’abakinnyi 23 bazakina CHAN-Mangwende na Sefu baruburaho

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, umutoza w’ikipe y’igihugu wungirije Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 bazakina imikino y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, igiye kubera muri Morocco.

Uru rutonde rw’abakinyi 23 bazakina iki gikombe cy’Africa rwagaragayeho rutahizamu w’ikipe ya Bugesera FC Mubumbyi Bernabeu utari uherutse mu ikipe y’igihugu na Nshuti Savio Dominique wari umaze iminsi arwaye, nk’uko RuhagoYacu yabitangaje mbere.

JPEG - 205 kb
Umutoza Mashami Vincent na Kapiteni w’Amavubi Bakame baganira n’abanyamakuru

"Intego itujyanye muri CHAN ni ugushaka uko mbere na mbere twasohoka mu matsinda, ariko by’mwihariko ni ugushaka uko Amavubi yazagera muri 1/2, n’ubwo igikombe nacyo tugishaka, ariko by’umwihariko, turifuza ko twagera mu makipe 4 ya nyuma." Mashami Vincent aganira n’itangazamakuru.

Amavubi ari mu itsinda rya 3 muri iyi mikino kimwe n’ikipe ya Nigeria, Guinea Equatorial na Libya.

JPEG - 91.2 kb
Mukunzi Yannick na Bakame bari mu bakinnye CHAN 2016 bazongera kuyigaragaramo umwaka utaha

Arahaguruka i Kigali kuri uyu wa mbere yerekeze i Sousse mu gihugu cya Tunisia aho agomba gukambika iminsi 10, akanahakina imikino 3 ya gicuti, harimo umukino uzahuza u Rwanda na Sudan tariki ya 05 Mutarama 2018, na tariki ya 10 Mutarama ahure na Algeria.

Mashami Vincent yabwiye abanyamakuru ko bakiri kureba uko u Rwanda rwanakina umukino wa gicuti n’ikipe ya Namibia.

Urutonde ntakuka rw’abakinnyi 23 bazerekeza muri CHAN:

Abazamu:

  • Ndayishimiye Eric “Bakame” © (Rayon Sports)
  • Nzarora Marcel (Police FC)
  • Kimenyi Yves (APR FC)

Abakina inyuma:

  • Usengimana Faustin (Rayon Sports)
  • Manzi Thierry (Rayon Sports)
  • Kayumba Soter (AS Kigali)
  • Rutanga Eric (Rayon Sports)
  • Iradukunda Eric (AS Kigali)
  • Fitina Omborenga (APR FC)
  • Ndayishimiye Celestin (Police FC)
  • Rugwiro Herve (APR FC)
  • Mbogo Ally (Kiyovu Sport)

Abakina hagati:

  • Mukunzi Yannick (Rayon Sports)
  • Bizimana Djihad (APR FC)
  • Nshimiyimana Imran (APR FC)
  • Niyonzima Ally (AS Kigali)
  • Imanishimwe Djabel (Rayon Sports)
  • Hakizimana Muhadjili (APR FC)
  • Nshuti Savio Dominique (AS Kigali)

Abataha izamu:

  • Nshuti Innocent (APR FC)
  • Mico Justin (Police FC)
  • Biramahire Abeddy (Police FC)
  • Mubumbyi Bernabeu (Bugesera FC)

Seif Niyonzima ntabwo uko yitwaye muri CECAFA byanyuze abatozaSeif Niyonzima ntabwo uko yitwaye muri CECAFA byanyuze abatoza

JPEG - 202.1 kb
Bonnie Mugabe ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA
JPEG - 240.5 kb
Muganga w’ikipe y’igihugu Rutamu Patrick, Emery Kamanzi (Team Manager) na Peter (Kit Manager)
JPEG - 207.3 kb
Umutoza arizeza abanyarwanda ko Amavubi azitwara neza muri CHAN
JPEG - 216.4 kb
Umutoza w’abazamu Higiro Thomas
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. alex rebero

    Kuya 1-01-2018 saa 15:08'

    gusa nasabaga ngo bazahe umwanya kguhindukira imenyi afate naho bakame yarushye guhindukira akara umupira muri net gusa amahirwe kubasore bacu

  2. yaya toure

    Kuya 30-12-2017 saa 19:03'

    ubwo uri mu biki hano ku rubuga rushishikajwe no gutsinda ku ikipe yacu y,igihugu!! Va mu marangamutima, jya ukura ujye mu byubaka man!

  3. gasore

    Kuya 30-12-2017 saa 06:10'

    ariko namwemugemugabanya itiku nonese nkiyowifata ukavugango sefu bamusize wagiraga bamutware kd yaravunitse urutugu????? ubuse harumukinnyi witanga kurusha mangwende ubuse koyasigaye haritiku urikumva rwose mugemuganya ayo marangamutima yanyu adashinga...

  4. rama

    Kuya 29-12-2017 saa 19:01'

    Mwakoze kutugezaho uru rutonde ariko ndabona kuri 3hagiye abakinnyi bake kandi imikino ari myinshi Emmanuel wa APR ntarakira?murakoze mugire Umwaka mushya muhire

  5. Uwambajimana Eric

    Kuya 29-12-2017 saa 17:27'

    cyakora iyi equipe ntacyo narenzaho niyo kbsa gusa nakoresha : 4 4 2mwizamu Bakame manzi soter fitina Rutanga yanick Gihad savio djabel muhadjil mico

  6. Eric

    Kuya 29-12-2017 saa 16:36'

    Muzagire Urugendorwiza.

  7. nsehami2020@yahoo.fr

    Kuya 29-12-2017 saa 16:29'

    Ibaze gusiga Sefu ukajyana umuntu ugiyekumara umwaka adakina !!!! ntacyonabifuriza uretse gukutwa match zose muzakina

  8. Rogers

    Kuya 29-12-2017 saa 16:17'

    Jyenda APR urakaze, nubwo utaburimubihe bitaribyiza cyane uzahoruyoboye!!!!!!nubwo equipes nyinshi zitarimubihe byiza ark ukobiri niwowe ukanyakanya,gusa Maxime ntiyagombaga gusigara GITINYIRO komezubayobore muri byose ibikombe byinshi 17 contre 7 bya gasenyi,ibyamahoro byo sinakubwira,cecafa 4,centre 1,abatanze assist nyinshi muri cecafa ombolenga contre strikers Muhadjiri


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru