RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Niyonzima ayoboye abakinnyi bakina hanze bahamagawe kwitegura Centrafrica

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Antoine Hey yahamagaye abakinnyi bagera ku icyenda bakina hanze y’u Rwanda, baje kwitegura umukino w’u Rwanda na Centre Afrique uzaba mu kwezi gutaha.

Muri aba bakinnyi bahamagawe nta gutungurana kwigeze kubamo. Nk’umukinnyi Meddie Kagere ukina muri Gor Mahia mu gihugu cya Kenya ukomeje no kwitwara neza, bisa nk’aho ibye n’Amavubi byamaze kurangira ku mpanvu zidasobanutse, n’abandi bakinnyi nka Atuheire Kipson, ukomeje kwitwara neza muri Asia.

JPEG - 111.4 kb
Haruna na Migi, bamaze imyaka 11 bari mu ikipe y’igihugu

Team Manager w’Amavubi EMery Kamanzi yabwiye RuhagoYacu ko bamaze kwandika basaba amakipe kubaha aba bakinnyi bakazafasha muri uyu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Africa.

" Amakipe aba bakinnyi bakinamo bose twamaze kuyandikira tuyasaba aba bakinnyi, dutegereje ko badusubiza, bakaza gukina uyu mukino," Kamanzi Emery aganira na RuhagoYacu.

" Twifuza ko guhera tariki ya 28 aba bakinnyi baza bagatangira umwiherero na bagenzi babo, ariko bizaterwa n’uko bamwe barangije imikino, kuko nka Sugira azaba afite umukino wa Champions League na Vita Club tariki ya 2 Kamena, bikaba byunvikana ko azaza nyuma."

JPEG - 142.2 kb
Salomon ategerejwe mu Mavubi
JPEG - 391.9 kb
Sugira azaza nyuma y’umukino wa Champions League bazahuramo na St George

Abakinnyi bahamagawe bakina hanze:

  • Niyonzima Haruna (Yanga Africans/Tanzania)
  • Salomon Nirisarike (AFC Tubize/Belgique)
  • Sugira Ernest (AS Vita Club/RDC)
  • Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia/Kenya)
  • Tuyisenge Jacques (Gor Mahia/Kenya)
  • Emery Bayisenge (KAC Kenitra/Morocco)
  • Kalisa Rachid (MFK Topolcany/Slovakia)
  • Omborenga Fitina (MFK Topolcany/Slovakia)
  • Iranzi Jean Claude (MFK Topolcany/Slovakia)

Omborenga FitinaOmborenga Fitina

JPEG - 68.4 kb
Iranzi ubarizwa mu cyiciro cya 3 muri Slovakia ari mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe y’igihugu

Umukino w’u Rwanda na Centre Afrique utaganyijwe tariki ya 11 Kamena kuri stade Barthelemy Boganda iri mu murwa mukuru Bangui.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NOEL

    Kuya 25-05-2017 saa 15:55'

    UMUTOZA NUWO

  2. makambulu

    Kuya 22-05-2017 saa 10:41'

    Harya Rusheshiminega ntagikina?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru